Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 14)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (14)

Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari kukirwa kitwa Patimo bampora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ibyah 1:9.

Biroroha cyane kuvuga ku mibabaro y’abandi iyo utigeze unyura mu byo bo banyuzemo. JON Paulien, umwanditsi w’igitabo “The Gospel from Patmos, aratubwira inkuru y’umwarimu we umwe wari ufite umugore wari urembejwe na kanseri yenda gupfa. Aragira ati: “Ubugwaneza bwe kuri buri munyeshuri nubwo yazaga ku ishuri buri munsi yikoreye umutwaro uteye ubwoba bwarantangazaga. Imbaraga yagaragazaga mumibereho ye ndetse n’uburyo yagaragazaga urukundo ruvuye ku mutima, uburyo yari abanye n’umugore we, ndetse n’uburyo yahuye n’imibabaro mubuzima bwe bwa gikristo byahoraga bingarukamo. Ntakindi kintu numvaga nkeneye kirenze kuba nka we ubwo nari nsoje amashuri yanjye.”

Ibintu byagiye birushaho kuba bibi. Umunsi ku munsi twagendaga tubona gake mwarimu wacu kuko yabaga akeneye kugumuna n’umugore we wakomezaga kuremba ngo amwiteho. Rimwe na rimwe yajyaga atureka tukarungurikira mu mwenda ukingiriza (rideau, curtain) uburyo yari yihanganye mu mibabaro maze tukumva umubabaro we n’umugore we barimo banyuramo. Igihe cyo gushyingura cyabaye igihe gikomeye cyane cy’akababaro aho twese twahobeye mwarimu wacu dukunda wari ufite akababaro mu marangamutima no mu buzima bwe bw’iby’umwuka. Uwahoraga kenshi adukomeza mu ngorane zacu noneho ni we wari ukeneye gukomezwa natwe.

Kubera ukuntu ntakundaga uriya mugabo kandi nkanamwemera cyane, numvaga nshaka cyane kugira icyo nakora cyangwa se navuga cyashoboraga kumufasha. Mu mutwe wanjye nagerageje gushyira ibintu kumurongo mumyaka irindwi nari maze ndi Pasitoro, nibaza amagambo akomeza abantu naba naravuze mu mihango yo gushyingura nari naragiyemo. Kugeza kiriya gihe, nari ntarapfusha umuntu wanjye wa hafi cyane. Ba masenge na ba mama wacu, ba data wacu na ba marume, hamwe n’ababyeyi banjye bose bari bakiriho, kandi ba sogokuru na ba nyogokuru basaga naho bari kure.

Nuko umunsi umwe nigiza kuruhande mwarimu wanjye, maze ntangira kumuha zimwe mu nyigisho z’iyobokamana nibwiraga ko zishobora kuba zamufasha muri kiriya gihe cyo kubura umugore we. Igisubizo cye cyaranyumije cyane. Ni bwo bwari ubwa mbere mubona arakara. Yarambwiye ngo “Ntuzigere ugira undi muntu ukorera ibyo ngibyo! Yaravuze ati: “Nta nyigisho nimwe y’iyobokamana muri izo ngizo ifite agaciro ubu ngubu. Ntabwo uzi icyo bivuze gupfusha umugore wawe, kandi amagambo yawe arimo ararushaho kubigira bibi.” Nyuma yo kumva kiriya gisubizo cya mwarimu we, JON Paulien arakomeza ati “Iyaba ubutaka bwari buhise bwasama kiriya gihe, nari guhita nishimira kubwijugunyamo bukamira!”

Keretse gusa abantu bababajwe bya nyabyo ni bo bazi ukuntu bashobora guhumuriza ubabaye. Yohana Umuhishuzi rero we azi ibyo abababaye banyuramo kubera ibyo yanyuzemo. Abasangiye umubabaro cyangwa akarengane akenshi bakunze kwisanga bishyize hamwe mu buryo burenga ibisanzwe bibatandukanya. Ibara ry’uruhu, umuco, ndetse no kuba mumatorero atandukanye bigira agaciro gacye iyo abantu barimo guhura n’akarengane gatewe n’abarwanya ubutumwa bwiza. Kumenya ko abandi bumva neza uko tumerewe, bifite imbaraga ikiza akababaro kacu. Kandi duhereye kubyo twaciyemo, twiga uburyo dushobora gufasha abandi bababajwe.

Mwami, tuyobore kure y’inyigisho z’Iyobokamana zateye zivuga ibyo kubona inyungu gusa n’iterambere. Dufashe guhangana n’ingorane z’ubu buzima. Reka ibikomere byacu bijye bigira imbaraga ikiza mu buzima bw’abandi.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment