Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 10)

UBUTUMWA BWIZA BWO MUGITABO CY’IBYAHISHUWE (10)

Yatwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye.

“Udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.” (Ibyah 1:5,6)

JON Paulien, umwanditsi w’igitabo “The Gospel from Patmos,” atubwira inkuru y’ukuntu atajyaga ashishikazwa n’umukino wa golufe (golf) kugeza ubwo yagiraga imyaka 40. Uriya mwaka yari yatumiwe mugiterane kimwe cy’abapasitoro maze abapasitoro babibiri bamurarikira kujya kwifatanya na bo gukina ku kibuga cyari hafi aho. Nuko ati: “Mperako njyana na bo ku nzu y’ishyirahamwe ry’abakinira kuri icyo kibuga, ntira ibikoresho bifashisha mugukina, wari umunsi w’ubushyuhe bwinshi bwo mu mpeshyi. Ntabwo byatwaye umwanya muremure kugira ngo mbe namaze kumenya amabwiriza yihariye bariya bapasitiro bo bari basanzwe bazi ajyanye no gukina uriya mukino. Umwe muri bo, witwaga Ben, yahise atangira gukina, akubita agapira karagenda kagera nko muri metero 45. Nuko mbona mumaso arababaye maze akoresha ijambo risanzwe rikoreshwa muri uriya mukinto, ariko ntari menyereye.”

Gutangazwa na ririya jambo kwanjye ntabwo kwamaze akanya. Yahise akora mumufuka akuramo akandi gapira, aragatereka ngo yongere agakubite, nkaho atari yigeze atera ya nshuro ya mbere. Naje gusobanukirwa ko rya jambo yari yakoresheje ubwo yakubitaga agapira nabi bwa mbere ryari rishatse gusobanura amahirwe ya kabiri, kongera gusubiramo ibintu, kugira ngo ubikore neza. Icyantangaje, uko umukino wakomezaga ni ko imikinire ya Ben yagendaga irushaho kuba mibi. Aho guhabwa amahirwe yo gusubiramo inshuro imwe gusa yatangiye gusubiramo inshuro nyinshi. Hari inshuro yasubiyemo gutera agapira inshuro ya mbere, iya kabiri, ndetse n’iya gatatu mbere yuko anyurwa n’uburyo agakubise.

Mugihe uriya munsi abari bamenyereye gukina golufe bumijwe n’imikinire yanjye mibi, jyewe numvaga nduhutse uko nabaga nkubise agapira. Uko nahabwaga amahirwe yo kongera gusubiramo byaranduhuraga cyane maze bigatuma umukino urushaho kundyohera.

Nubwo bidahuye neza, birumvikana, ariko ibintu bimeze nk’amahirwe yo kongera gukina muri golufe bijya bibaho mubuzima bwawe iyo wiyeguriye Yesu. Ugira amahirwe yo kongera gutangira, kugira ngo ubohoke umutima ugushinja n’umutwaro w’ibyaha wakoze mugihe cyatambutse. Amaraso  ya Yesu atubohora ku cyaha. Urupfu rwe rutubashisha guca umunyururu w’ ibya kera, tukongera gutangira bundi bushya, tukababarirwa. Ntabwo amaraso ya Yesu atubohora kucyaha gusa ahubwo atubohora  kubwoba, ubwoba bw’uko ikintu twakoze kizatuma tutemerwa na we. Ubwoba bw’uko ubwitange bwacu bwose butazigera na rimwe bwemerwa. Ntabwo nzi uko bimeze kuri wowe, ariko jyewe njya nkoresha ariya mahirwe yo kongera gutangira bundi bushya igihe cyose.

Mwami, ndagushimira ko ntakiri imfungwa y’igihe cyashize, ko ibyaha byanjye bishobora kubabarirwa, kandi ko nshobora kongera gutangira bundi bushya uyumunsi. Mfasha kujyana ku maraso ya Yesu ibyaha byanjye byose ndetse n’aho natsinzwe. Mpa kugira ibyiyumviro by’umudendezo ukomoka ku kubana neza n’Imana.

Byakuwe mugitabo kitwa “The Gospel from Patmos,” cyanditswe na JON PAULIEN, ukuriye ishami ry’iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda

Byateguwe na

Eric RUHANGARA

Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment