Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 11)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (11)

Yaduhinduye abami n’abatambyi

“udukunda kandi watwehejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.” Ibyah 1:5,6

Nta kintu gishobora kuguca intege nko kwirukanwa kukazi. Ariko gusezererwa kukazi ntabwo ari cyo kintu kibi kurusha ibindi byose gishobora kuba cyakubaho. Mu gitabo cye kitwa “Twirukanywe ku kazi… nyamara ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi byose byatubayeho mu buzima, umwanditsi Harvey Mackay yasangije abantu inkuru zigarurira abantu icyizere zigaragaza ukuntu kwigizwayo byagiye bihinduka kuba icyamamare. Inkuru ya mbere ni ukuntu Sitidiyo ya muzika (music Studio) imwe yigeze kwirukana uwitwaga Elvis Presley mu 1954. Umuyobozi wayo yaramubwiye ngo: “ntaho uri kugana, musore, nta mpano ufite. Jyenda ujye kugerageza amahirwe mu gutwara ikamyo.” Ariko yaje kuvamo umuhanzi w’icyamamare kuburyo na nyuma y’urupfu rwe hashize imyaka myinshi hari abahanzi benshi bagerageza kwigana indirimbo ze ngo zibatunge.

Inkuru ya kabiri n’iy’ikinyamakuru kimwe cyahagaritse uwitwaga Walt Disney kimuziza ko ibitekerezo byamushizemo (atagifite inkuru zishyushye zo kwandika). Ariko nyuma yaje gushinga Sosiyete ikomeye ikora za filime (zirimo inkuru ishushanyije yamamaye iziwi nka “Mickey mouse” yatangije mu 1927), ibyanya byo kwidagaduriramo, amateleviziyo atandukanye, n’ibindi byinshi, ubu ikaba ifite umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari.

Inkuru ya gatatu ni iy’ikipe yo mu Bufaransa y’ umukino wo gusiganwa ku magare yirukanye umukinnyi witwa Lance Armstrong nyuma yuko yari atangiye kwivuza indwara ya kanseri mu 1997 (ariko akaba yari afite amahirwe 50 ku ijana yo kuba yayikira). Ndetse banze no kumuhemba umushahara we yari asigajemo ndetse banga no kumwishyurira fagitire zo kwivuza. Bakoze ikosa rikomeye. Armstrong yahanganye na kanseri arayitsinda, ndetse nyuma yo gukira yaje gutsinda amasiganwa arindwi yikurikiranyije yo kuzenguruka Ubufaransa (Tour de France).

Mbere yuko aba icyamamare kuri imwe muri televiziyo zikomeye muri Amerika yitwa CNN, uwitwaga Larry King, wapfuye mu 2021, yandikaga mu kinyamakuru kitwaga Miami Herald. Nuko umwanditsi mukuru wacyo aza kumusezerera amuziza ko yagaragazaga urukundo n’ubumuntu cyane ku bantu yabaga ari gukoraho inkuru. Iriya mibanire myiza ye n’abantu yarayituwe, nubwo yahuye na biriya bibazo byo guhagarikwa. Ni abanyapolitiki bacye cyane cyangwa abantu b’ibyamamare baba batarakoranye na we ikiganiro cye cyari kizwi cyane kuri CNN.

Uwitwaga Steve Jobs, umwe mubatangije mudasobwa izwi nka Apple, itangiriye mu igaraje ry’iwe, yaje gushyirwa hanze n’iriya sosiyete ye yatangije. Jobs yakusanyije amikoro yari asigaranye maze agura imigabane myinshi muyindi Sosiyete ikora za filime yitwa Pixar mu 1986. Imyaka icyenda nyuma yaho yahawe igihembo gikomeye cy’uwakoze inkuru nziza ya filime z’ibishushanyo. Mu 1997 yaje gusubira muri ya sosiyete yari yaratangije bakaza kumushyira hanze yitwaga Apple!

Birababaza cyane iyo umuntu ashyizwe hanze. Ariko ziriya ngero zo hejuru ziragaragaza neza ko uko ibintu byaba bibi kose (Lance Armstrong yashoboraga gupfa mu 1998), Imana ishobora kubikoresha nk’ibuye umuntu akandagiraho agana kurwego rwo hejuru. Ntabwo igihe cyose mpora numva nguwe neza meze nk’umwami, ese wowe ni ko uhora? Igihe wumva ko ntakigenda ndetse ko ibintu bitazakugendekera neza, igihe wumva ko buri wese akurwanya, biba byoroshye kwibaza niba kubaho hari icyo bimaze. Nyamara igitabo cy’Ibyahushuwe gishimangira ko muri Yesu Kristo twazamuwe ku ntera y’abami n’abatambyi.

Igihe cyose rero utangiye kwiyumvamo ko ntawe uri we, ko ntawe ukwitayeho, ujye uhita ubumbura igitabo cy’Ibyahishuwe maze wirukane ibyo bitekerezo wifashishije amagambo asobanutse kandi yo kwizerwa yo mu ijambo ry’Imana! Mu cyimbo cyo kuba ba ntabo, binyuze muri Kristo Yesu twazamuwe mumyanya yo hejuru cyane. Igitabo cy’Ibyahishuwe ntabwo kitubwira gusa uwo Yesu Kristo ari we ahubwo kinatubwira uwo dushobora guhinduka muri we.

Mwami, ikuzo ryose no guhimbazwa ni ibyawe. Uzuza mu mutima wanjye kwiyumvisha cyane agaciro mfite mu maso yawe.

Byakuwe mugitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JOH PAULIEN, ukuriye ishami ry’iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment