Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 8)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (8)

Ubuntu n’amahoro biva kuri Yesu Kristo

“Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro……. no kuri Yesu Kristo.” Ibyah 1:4,5.

Mu mirongo itangira ya buri gitabo umwanditsi agerageza guhita amenyesha umusomyi umugambi w’icyo gitabo. Igitabo cy’Ibyahishuwe rero na cyo ntabwo gitandukanye n’ibindi kuri iyo ngingo. Imirongo umunani ibanza ya kiriya gitabo ikoze umusogongero werekana insanganyamatsiko nkuru ndetse n’ibyo kiriya gitabo kigendereye. Imyandikire y’uriya musogongero (Ibyah 1: 1-8), ariko, itandukanye n’iy’ibindi bisigaye byose byo muri kiriya gitabo. Yanditse muburyo busanzwe kandi budaca ku ruhande (butarimo amarenga), mbega mu mvugo nk’ ikoreshwa ahandi mu Isezerano Rishya. Ibi bivuze ko imyandikire y’umusogongero w’igitabo cy’Ibyahishuwe ihabanye n’imvugo ikoreshwa mu bindi bice byacyo byose, yuzuyemo imvugo shusho zagiye zikomerera abasobanuzi mu myaka hafi 2000 ishize.

Ese wagenza ute igitabo kikubwira ko hariho inyamaswa ifite imitwe irindwi n’amahembe 10 ikagira ishusho nk’iy’ingwe n’amajanja nk’aya Aruko (idubu) nk’ivugwa mu Byahishuwe 13:1,2? Wafata ute igitabo kivuga ko ibisiga byitwa ikizu bivuga nk’ abantu (Ibyah 8:13), ariko imijyi minini cyane yo ikaba ituje ntigire ijwi riyumvikanamo (Ibyah 18:22,23)? Ese ni gute wafata igitabo kivuga ko amaraso asendera akageza ku mikoba yo ku majosi y’amafarashi (Ibyah 14:20)? Igitabo gifite amashusho nk’ariya y’Ibyahishuwe, ntabwo bitangaje ko uramutse ugihaye abasobanuzi 12 batandukanye bazaguha ubusobanuro 12 butandukanye bw’icyo gishatse kuvuga!

Inkuru nziza ni uko mbere yuko winjira muri urwo ruvange rw’ibintu bidasanzwe, Yohana yabanje gufata umwanya akumenyesha impamvu yanditse kiriya gitabo. Kandi yabikoze mu mvugo isanzwe, irasa kuntego. Yego, igitabo cy’Ibyahishuwe kibanda cyane kubintu bizaba mugihe cy’imperuka (Ibyah 1:1,7). Ariko ikirenze ibindi byose insanganyamatsiko ya kiriya gitabo ni Yesu. Ni we cyaturutseho (Ibyah 1:1), ni ubuhamya bwe (Ibyah 1:2), kandi gishingiye ku rupfu rwe, umuzuko we, ndetse n’umurimo adukorera (Ibyah 1:5,6). Umusomyi ntabwo agomba kwibagirwa iyi ntangiriro, uko urugendo rwo kugisoma rwaba rurimo urujijo kose.

Urebye neza, igitabo cy’Ibyahishuwe kimeze nk’umukino w’ibisakuzo (cyangwa umukino wo kubaza ibibazo bijijishije maze abantu bagafora ibisubizo). Abantu benshi bakunda uyu mukino wo gukora. Reka dufate urugero rw’umukino wo gufora: Abantu benshi ku isi batuye kugera mu ntera y’ibilometero 80 bya hehe? Iyo abantu benshi bumvise iki kibazo, bahita batangira gutekereza ahantu hatuwe cyane kurusha ahandi ku isi. Bahita batahura vuba na bwangu ko ntahantu na hamwe ku isi hatuwe byibura na kimwe cy’icumi cy’abaturage b’isi bose kuburyo baba babarizwa kugeza ku ntera ya kilometero 80. Ubwo rero igisubizo cya kiriya kibazo ntabwo gishobora kuboneka ahantu na hamwe ku isi. Noneho se igisubizo ni ikihe? Abantu benshi ku isi batura kugera mu bilometero 80 by’ahantu bavukiye. Benshi batuye hafi y’iwabo. Ni ba kavukire. Iyo rero ubonye urufunguzo rw’ikibazo gisaba gufora, igisubizo na cyo gihita kiboneka.

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe rero urufunguzo rwo gufora ni Yesu Kristo! Ruriya rufunguzo Yohana yashyize ku rugi rw’igitabo cy’Ibyahishuwe ruhindura ubusobanuro bwacyo. Uko imvugo shusho irimo yaba idasanzwe kose, ubusobanuro bukwiriye bw’umurongo wose buri gihe buzarushaho gutanga ishusho ya Yesu irushijeho kugaragara neza.

Mwami, mpa ishusho ya Yesu irushijeho kugaraga neza uyu munsi. Ndashaka kurushaho kumera nka we.

Byakuwe mugitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JOHN PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda

 

Byateguwe na

Eric RUHANGARA

Tel: (250) 788 487 183

Related posts

Leave a Comment