UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (Umugabane wa 22) Ishusho ya Yesu (2) “kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu… Mu maso he hari hameze nk’izuba iyo rityaye.” (Ibyah 1: 13-16). Ishusho ya Yesu i Patimo yarashashagiranaga cyane. Ubwo yari akimurabukwa Yohana yahise yitura hasi amera nk’upfuye kubera ko ibyo yari amaze kubona byari bimurenze (Ibyah 1:17). Kiriya gihe, Yesu ntaho yari ahuriye n’umuntu usa n’usanzwe uriya muhanuzi Yohana yari yaramenyeye i Galileya. Ese ni ubusobanuro bw’iriya shusho y’agahebuzo ni ubuhe? Uriya murongo wa Bibiliya werekana Yesu arabagirana kandi…
Read MoreCategory: Ibyigisho
Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (Igice cya 4)
Ese hari ubwo Imana yigeze itanga uburenganzi bwo gutandukana ku bashakanye? “7Baramubaza bati ‘Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana? 8Arabasubiza ati ‘Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. ( Matayo 19:7-9) Nyuma yuko Yesu amenyesheje Abafarisayo ko bitemewe gutandukanya icyo Imana yateranyije. Ko bitemewe gutandukana kw’abashakanye cyangwa ko bitemewe gutandukanya abashakanye, Abafarisayo bumvise batanyuzwe. Nuko bamubaza impamvu Mose kera yari yaratanze uburenganzira ku bagabo bwo gusenda abagore ariko bakabaha…
Read MoreIgisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 3)
“Bitumwa batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” (Matayo 19:6) Mu kuvuga ngo “Bituma batakiri babiri,” ahangaha Yesu yakomeje yerekana umwanzuro ukwiye gukurwa mu ihame shingiro ry’umubano w’abashakanye ryavuzwe mu gitabo cy’Itangiriro 2:24 rivuga ngo, “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” Imbere y’Imana, umugabo n’umugore we bagize umuntu umwe, kubw’ibyo rero ntibagomba kongera gutandukanywa kuko bagize umubiri umwe. Mbese iyo umubiri w’umuntu udatandukanyijwe ugacibwamo ibice bigenda bite? Icyo gihe umuntu arapfa. Kandi ubigizemo uruhare aba yishe…
Read MoreIgisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 2)
Mbese umubano w’abashakanye ugomba kumara igihe kingana iki? “4Na we arabasubiza ati ‘Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, 5ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na nyina akabana n’umugore we akaramata bombi bakaba umubiri umwe?’” (Matayo 19:4,5) Mugusubiza Abafarisayo bari bamubajije niba amategeko yemera ko umugabo asenda umugore we amuhoye ikintu cyose, ni bwo Yesu yavuze ariya magambo akurikiraho ku murongo wa 4 n’uwa 5 ati “Ntimwari mwasoma yuko, Iyabaremye mbere…” Nk’uko yari asanzwe abigenza, Yesu yaganishije abari bamuteze amatwi kubyanditswe (ku mategeko). Ahereye ku mugabo wa…
Read MoreIgisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 1)
Muri iki gihe uko iterambere rigenda rikataza, ni ko n’ibintu hafi ya byose bigenda bihinduka ntibikomeze kuba nk’uko byahoze. Mubyibasiwe n’impinduka harimo n’umubano w’abashakanye. Muri iki gihe abantu basigaye basenya ingo zabo umusubirizo, ihame ryo kubana akaramata ntabwo rigifite agaciro ryahoranye. Kandi riragenda rirushaho kugatakaza. Ese gatanya ziriho ku bwinshi muri iki gihe ziri guterwa n’iki? Ese Bibiliya irazemera? Ese ni ryari umuntu yemerewe kuba yakwaka gatanya kandi bikaba byemewe na Bibiliya? Yesu yavuze iki ku kibazo cyo gushyingirwa no gutandukana kw’abashakanye? “3Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati ‘Mbese…
Read MoreIgitare Cyakubiswe (Umugabane wa 1)
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 37) IGITARE CYAKUBISWE (Umugabane wa 1) (Iki gice gishingiye mu Kubara 20:1-13) Amazi y’ubugingo yagaruye intege mu bugingo bw’Abisiraheli mu butayu yavuye bwa mbere mu gitare cyakubiswe cy’i Horebu. Mu izerera ryabo ryose, aho byari ngombwa hose, kubw’igitangaza cy’ubuntu bw’Imana, Abisiraheli bahabwaga amazi. Nyamara ntabwo amazi yakomeje kududubiza ava i Horebu. Ahantu aho ari ho hose mu rugendo rwabo bakeneraga amazi, amazi yaturukaga mu busate bw’ibitare maze agatemba irihande rw’aho babaga babambye amahema. Kubw’imbaraga z’ijambo rye, Kristo ni we watumaga ayo masoko meza atemba kugira ngo…
Read MoreBazerera mu Butayu (Umugabane wa 3)
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 36): BAZERERA MU BUTAYU (Umugabane wa 3) Uwo muntu yafatiwe muri icyo gikorwa maze bamushyira Mose. Byari byaravuzwe mbere hose ko kwica Isabato bihanishwa urupfu, ariko ntibari barabwiwe uko uwishe Isabato agomba kwicwa. Mose ajyana urwo rubanza imbere y’Uwiteka, maze ahabwa aya mabwiriza: “Uwo muntu ntabure kwicwa; iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma y’aho baganditse.” (Kubara 15:35). Icyaha cyo gutuka Imana n’icyo kwica Isabato ku bushake byahanwaga kimwe, kuko byombi kwari ukurwanya ubutegetsi bw’Imana. Muri iki gihe cyacu, hari abantu benshi banga Isabato yashyizweho mu gihe cy’irema…
Read MoreBazerera mu Butayu (Umugabane wa 2)
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 36): BAZERERA MU BUTAYU (Umugabane wa 2) Igihe kimwe umuhungu wavukaga ku mwisirahelikazi n’Umunyamisiri, umwe mu kivange cy’amahanga yari yarazanye n’Abisiraheli bavuye mu Misiri, yavuye aho yari atuye mu nkambi, ajya mu nkambi y’Abisiraheli, avuga ko ashaka kubamba ihema rye mu mahema y’Abisiraheli. Itegeko ry’Imana ryamubuzaga gukora ibyo, rikavuga ko abakomoka ku Munyamisiri bagomba guhezwa mu iteraniro ry’Abisiraheli kugeza ku gisekuru cya gatatu. Havuka impaka hagati ye n’Umwisirayeli, maze urwo rubanza rugeze imbere y’abacamanza, hatsindwa uwo wari wiyenje. Uwo muntu arakajwe n’icyo cyemezo, yavumye umucamanza, maze…
Read MoreBazerera mu Butayu (Umugabane wa 1)
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 36): BAZERERA MU BUTAYU (Umugabane wa 1) Abana ba Isiraheli bamaze hafi imyaka mirongo ine ntacyo babona mu mwijima wo mu butayu. Mose aravuga ati: “Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y’i Baruneya, ukageza igihe twambukiye ako kagezi Zeredi ni imyaka mirongo itatu n’umunani: igeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye. Kandi amaboko y’Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimbure mu ngando zacu, ageze aho bashiriye.” Gutegeka kwa kabiri 2:14,15. Muri iyo myaka yose abantu bahoraga bibutswa ko bariho igihano…
Read MoreAbakurambere n’Abahanuzi (Igice cya 35): Kwigoneka kwa Kora (Umugabane wa 7)
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 35): KWIGOMEKA KWA KORA (Umugabane wa 7) Abaheburayo ntibashakaga kumvira amabwiriza n’amategeko y’Uhoraho. Bahoraga bacyahwa, ariko ntibashake kwakira umuburo. Iryo ni ryo ryari ibanga ryo kwitotombera Mose kwabo. Iyo barekerwa umudendezo kugira ngo bakore ibyo bishakiye, haba harabayeho kwivovotera abayobozi babo buhoro. Mu mateka yose y’itorero abagaragu b’Imana bagiye bahura n’umwuka nk’uwo. Kwizirika ku cyaha ni ko gutera abantu guha Satani icyuho akinjira mu ntekerezo zabo, bityo bakava ku rwego rumwe rw’ibibi bakajya ku rundi. Kwanga umucyo bitera umwijima mu bwenge kandi bikanangira umutima, ku buryo…
Read More