Kudacogora mu kwihangana

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (35)

Kudacogora mukwihangana

“Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.” (Ibyah 2:2,3).

Ahangaha Yesu akoresha amagambo abiri atandukanye y’Ikigereki agira ngo yumvikanishe igitekerezo cyo “kudacogora mu kwihangana” no kudacogora mubihe biruhije no mu ngorane. Mu buryo bumwe ariya magambo agaragaza uburyo bubiri bushobora gukoreshwa mukuvuga ikintu kimwe. Ariko duhurije hamwe buriya buryo bubiri, tubona ubusobanuro bumwe. Ayo magambo abiri avugwa hariya ni ijambo “Kwihangana” hamwe n’ijambo “kudacogora.”

Kenshi cyane, muri iki gihe kimwe no mu bihe bya kera, itorero ryagiye riremererwa n’ikibazo cy’inyigisho mbi n’ibikorwa bibi byagiye biryadukamo, bigakorwa byitwa ko biri mu izina ryo kuzana amahoro. Abakozi ba Kristo bashobora kubona ko icyoroshye ari ukwicecekera ntibagire icyo bavuga kubyaha byorowe n’abizera babo aho guhagararira ukuri bashikamye. Itorero rya Efeso rero ryashimwaga mukuba ryaragaragaje neza itandukaniro hagati y’ukuri n’ubuyobe, haba mu nyigisho cyangwa se mubuzima busanzwe, ndetse rikaba ryarahagaze rishikamye mu kurwanya ikibi. Itorero rya Efeso ryagiye rigenzura neza ryitonze kandi rishyizeho umwete ibyavugwaga ndetse n’ inyigisho z’ abiyitaga intumwa kandi ari abanyabinyoma.

Zimwe munyigisho z’ ubuyobe zikomeye zari ziremereye itorero ahagana ku iherezo ry’ ikinyejana cya mbere hari harimo iyitwaga ” Docetism”( dosetizimu) na ” Gnosticism” ( Ginositizimu). Iyi ikaba ari inyigisho y’ ubuyobe yari ishingiye ku kamero( nature) hamwe n’ ubumana bwa Kristo. Iriya nyigisho ya Dosetizimu yari ifite amoko menshi, ariko igitekerezo nyamukuru yari ishingiyeho ni uko yavugaga ko Kristo akiri munisi yagaragaraga nk’ ufite umubiri( yagaraga nk’ umuntu), nyamara ngo yari nk’ umuzimu( nta mubiri yari afite), ngo ntabwo yari umuntu na gato. Ngo Jambo yarigaragaje mu ishusho gusa, ntiyigeze aba umuntu. Iyi nyigisho y’ ubuyobe yadutse kugihe cy’ intumwa irakomeza iba gikwira kugeza mumpera z’ ikinyejana cya kabiri. Iriya nyigisho ya Dosetizimu yadukanywe n’ Abakristo b’ Abayuda bashakaga gukabya cyane kumihango n’ imigenzo ya Kiyuda.

Na ho inyigisho ya Ginositisizimu yo ahanini yadukanywe n’ abakristo b’ abanyamahanga( batari abayuda). Iyi nyigisho yo ikaba yari uruvange rwa filozofiya (cyangwa imitekerereze)ya gipagani yari yitwikiriye ubukristo. Amateka ya kera yizewe ahamya ko uwitwaga Simoni Umukonikoni( Ibyakozwe 8:9-24) ari we wakwirakwije bwa mbere inyigisho z’ ubuyobe zivuga kuri kamere n’ ubumuntu bwa Kristo, akaba rero ari we wadukanye ziriya nyigisho za Ginositisizimu.

Amateka kandi avuga ko undi mukristo w’ umuyoboke w’ iriya nyigisho y’ ubuyobe ya Ginositisizimu witwaga ” Cerinthus”( Serintusi) yadutse muri Alexandria( mu Misiri) nuko atangira guhakana ko Yesu ataje afite umubiri ahubwo ko yagaragaraga mu ishusho y’ umuntu gusa. Uyu rero ngo yaje no kujya muri Efeso gukwizayo biriya binyoma byabo, ateza ibibazo intumwa Yohana n’ abizera be. Nk’ uko twabisomye mu isomo ry’ uyu munsi, itorero rya Efeso rero rikaba ritarabashaga kwihanganira abanyangeso mbi( Ibyah 2:2), ahubwo rikaba ryarihanganiye imibabaro itabura kuza yagiye iterwa n’ abigisha b’ ibinyoma ndetse no gutotezwa kwarigwiriye gukozwe n’ abayuda b’ intagondwa ndetse n’ abanyamahanga.

Abayoboke ba Kristo bari bazwi ku izina rye; bitwaga Abakristo. Kwitirirwa ririya zina rye kwabo rero, no kuba indahemuka kuri we, ni na byo byatumye batotezwa n’ ubutegetsi bw’ Abaroma, ndetse bibazanira imibabaro batejwe n’ abari bariyemeje kuburizamo kwizera kwabo. Ariko ntibigeze bacogora.
Mubuzima bwa gikristo rero rimwe na rimwe na hari igihe ibuntu byose bimeze neza, ariko hari n’ igihe ibintu bimera nabi tugahura n’ ingorane. Ariko uko byamera kose, nta kintu na kimwe kiba gikwiriye kuduca intege ngo ducogore. Uko byamera kose turahamagarirwa gukomeza kwihangana.

Mwami, uyu munsi ndagusaba ngo igihe ibintu bizajya biba byankomeranye, ujye umfasha ngo njye ngumisha ibitekerezo byanjye kuri wowe. Ujye umpa imbaraga zo gukomeza kwihangana. Kandi ujye umfasha kwihanganira ibingora bingeraho kandi nkomeze gukora igikwiye.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment