Urukundo rukemura neza ikibazo cy’abanyamakosa

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (36)

Urukundo rukemura neza ikibazo cy’abanyamakosa

“Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4)

Itorero rya Efeso risa n’aho ryarimo risubiramo amateka ya Isiraheli ya mbere yo kujya mubunyage i Babuloni. Mu magambo Yeremiya yandikiye abaturage b’i Yerusalemu Uwiteka yaravuze ati: “Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n’urukundo rw’ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu.” (Yeremiya 2:2). Imyaka ya mbere ya Isiraheli y’ubuzima bwa Isiraheli mu butayu yaranzwe n’igihe cyo kubana neza no gukiranukira Imana. Ariko noneho ibintu byari byarahindutse: “Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?” (Yeremiya 2:21).

Ese uramutse ugomba gushimangira inyigisho ikomeye iciye m’ukuri cyangwa urukundo mu bihe runaka, ni iki wahitamo? Igihe tutazi icyo gukora, ikintu kizewe cyo gukora ni ugukunda. Urwandiko rwa mbere rw’Abakorinto 13 rutubwira ko nubwo twahanura tugakora n’ ibikorwa byo gufasha ariko tudafite urukundo, iyo mirimo nta gaciro iba ifite.

Jon Paulien, umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” avuga inkuru y’ukuntu yigeze kujya gusura umugabo umwe wari warabaswe n’ubusambanyi, nuko mu nzira ubwo yajyagayo yagiye abunza ibitekerezo, yibaza uburyo ari butangire kuvuga kuri icyo kibazo. Nuko yiyemeza kumutinyuka akamubwira adaciye kuruhande, kuko yibwiraga ati: “nindamuka ntamufashije guhinduka mu buzima bwe, Satani yari guheraho abona icyuho cyo kumujyana kure ya Kristo.” Ati: Ubwo nageraga yo, mu buryo runaka numvise bidakwiriye gutangira kuvuga kiriya kibazo. Ahubwo twaganiriye ibindi bintu. Nagerageje inshuro nyinshi gutangira kuvuga impamvu yatumye njya kumusura, ariko nkumva bidakwiriye. Ahubwo nasaga n’uwumva ibibazo bye. Amaherezo naritahiye, maze ntaha nishinja. Natashye nibwira nti: “mbega ikigwari! Yari yicaye hariya imbere yawe, none ntiwigeze utinyuka kumubwira ukuri.” Namaze iminsi ibiri yakurikiyeho ngaya ubugwari bwanjye.

Nuko nza kwakira telefone ye ambwira ati: “Pasitoro, kuva twatandukana urya munsi Mwuka Wera yakomeje kunkomanga kubw’imibereho yanjye. Wari uzi neza imyitwarire yanjye n’ibyo nkora ariko ntabwo wigeze ushaka gutuma nkorwa n’isoni ngo utume ntamererwa neza. Ahubwo wangaragarije urukundo no kunyubaha. Nari niteguye guhangana, ariko ubugwaneza bwawe bwankozeho cyane kurusha ikindi kintu cyose wari kuvuga. Ngomba gutunganya imibereho yanjye. Mbese ushobora kwemera kugaruka ukanyereka uburyo nabigeraho?”

Muri kamere yacu dukunze gukarira abandi ariko tukigirira imbabazi. Itorero ryose ryatakaje izingiro ry’ubutumwa bwiza ritangira kujya rikomeretsa abantu kabone nubwo ryaba riiiranuka kandi ryigisho inyigisho nzima. Kubw’ibyo rero, igihe cyose tutazi neza uko twakwitwara mukibazo, uburyo bwiza kandi bwizewe bwo kugikemura ni uguhengamira k’uruhande rw’urukundo n’imbabazi. Igihe utazi icyo ukwiriye kubwira cyangwa gukorera umuntu w’umunyamakosa cyangwa wabaswe n’ingeso mbi, icyo ukwiriye kumukorera ni ukumugaragariza urukundo n’imbabazi.

Mwami, mfasha ngo nekujya nenga abandi kugeza ubwo nzabasha kujya mbareba nkoresheje amaso yawe ndetse mbakunde nk’uko ubakunda.

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JON PAULIEN, wo muri Kaminuza ya Loma Linda.

Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment