Ese haracyariho Abahanuzi muri iki gihe?

“Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi.” Abefeso 4:11″.

Aha bamwe kuba intumwa

Hariya ntabwo Pawulo ahanini ashaka kuvuga ko impano zimwe zahawe abantu kugira ngo babashe kuba Intumwa nk’uko ari kuvuga ko ababaga bahawe impano babaga beguriwe Itorero ngo babe abaryo. Itorero ryarimo ryakira mu mirimo yaryo abantu babaga bafite ubushobozi buhagije bwo gukora inshingano zabo.

N’abandi kuba abahanuzi

Abahanuzi babaga ari abasobanuzi b’ubushake bw’Imana babaga bamenyeshejwe binyuze muburyo budasanzwe. Bavugwa hamwe n’intumwa no mu Abefeso 2:20; 3:5. Hose hagenda havugira “intumwa n’abahanuzi” icyarimwe. Impano ya gihanuzi yari ingenzi cyane mu ihangwa ry’Itorero ku gihe cy’Isezerano Rishya,  kandi ni yo muyobozi washyizeho ngo ayobore Itorero ryasigaye (Ibyah 18:10). Kimwe mubintu biranga Itorero ry’Imana ry’ukuri ryo muri iki gihe giheruka ni uko rifite guhamya kwa Yesu, ari wo Mwuka w’ubuhanuzi.

Ntabwo Umwuka w’ubuhanuzi warangiranye n’abahanuzi ba kera bo muri Bibiliya. Iyo umuhanuzi yagendaga cyangwa yapfaga, Imana yahagurutsaga undi. Urugero, Umuhanuzi Yesaya yakoze umurimo we nyuma ye haza Yeremiya na we waje gusangwa mumurimo na Ezekiyeli na Daniyeli. Buri wese muri bo yagiye asiga igitabo cye abandi na bo bakaza bagakomereza ho bandika ibindi byuzuzanya n’ibyabanje. Uko ni ko byagiye bijyenda no ku bandi bahanuzi badafite ibitabo banditse. Urugero Bibiliya itubwira ko ubwo Umuhanuzi Eliya yajyanwaga mu ijuru mu igare ry’umuriro, yasigiye umwitero we Elisa. Kiriya cyari ikimenyetso cy’uko amusigiye inshingano yari afite ya gihanuzi.

Impano ya gihanuzi ya Ellen G. White

Nk’uko abahanuzi ba kera bajyendaga bagira ibyo bandika ariko hakaba n’ibyo batanditse, uko ni ko bimeze no kuri Ellen G. White ufatwa nk’umuhanuzi n’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi. Ntabwo impano y’umwuka w’ubuhanuzi yarangiranye na we, ahubwo iracyari mu itorero. Yasize ibitabo byinshi by’Umwuka w’ubuhanuzi ngo bizakomeze gufasha Itorero ryose muri rusange mugihe kizaza, ariko ntabwo yasize avuze ibintu byose bizabaho mu buzima bwa buri mwizera wese kugiti cye iyo biva bikagera.

Impano ya gihanuzi muri iki gihe

Muri iki gihe hashobora kubaho abantu bahabwa amayerekwa cyangwa inzozi, bikubiyemo ubutumwa bw’Imana kuri bo ubwabo, kumuntu runaka cyangwa ku kibazo runaka. Igihe cyose Imana igenda itoranya abantu bakomeza gufasha abantu bayo babagezaho ubutumwa bwayo. Ahubwo ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: Kuki nta abahanuzi nyabo tukibona muri iki gihe? Kuki tudahanura? Birashoboka ko hari abantu bajya bahabwa amayerekwa ya gihanuzi ntibayasobanukirwe cyangwa se bagatinya kuyatangaza ngo abantu batabaseka cyangwa bakabahinyura. Gusa ntitwakwirengagiza ko hariho n’abantu bajya biyita ko bahanura cyangwa se ko bahawe iyerekwa, kandi muby’ukuri ari ugushaka kwihahira, cyangwa se bagafata ibyifuzo byabo  bwite cyangwa ibya bagenzi babo bakabihinduramo ubuhanuzi.

Abahanuzi  basuzumishwa ibyanditswe. Bareberwa ku mibereho yabo niba ihuje n’uko Bibiliya ivuga, ndetse no kuba bubaha amategeko y’Imana (Yesaya 8:20). Nyamara nubwo hariho abahanuzi b’ibinyoma, Bibiliya itubwira ko mu minsi y’imperuka Imana izasuka ku Mwuka wayo ku buryo hazaboneka abahanura, n’aberekwa, n’abarota (Yoweli 3: 1- 2). Mbese aho ntabwo ujya ugira iyerekwa cyangwa ukarota inzozi zikubiyemo ubutumwa bukugenewe cyangwa bugenewe abandi buvuye  ku Mana ntubimenye? Gutahura ubutumwa bw’ ijuru bisaba kuba warimenyereje gusabana na Yesu.

Byateguwe na

Eric Ruhangara

Tel: +250 788 487 183

Related posts

Leave a Comment