UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (37)
Kugaragaza urukundo mu bikorwa
“Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4)
Uru rukundo ruvugwa hariya rukubiye hamwe gukunda Uwiteka Imana n’umutima wose no gukunda ukuri, ndetse no gukundana hagati yacu nka benedata, hamwe no gukunda ikiremwa muntu muri rusange. Intambara ishingiye ku nyigisho zazanywe n’abigisha b’ibinyoma yari yaratumye habaho kutumvikana mu itorero rya Efeso. Ibi byagize ingaruka ku bantu benshi mubagumye mu itorero. Ubuyobe bwabashije guhabwa icyicaro kugeza kurwego rwo gukumira ibikorwa bya Mwuka Wera nk’intumwa y’ukuri, ifite inshingano yo kwemeza iby’icyaha gukiranuka n’iby’amateka (Yohana 16:8).
Ikirenze kuri ibyo, uko ubuhamya bw’abantu bari barabanye na Yesu imbonankubone bwagendaga buzima, uko bagendaga bapfa umwe kuri umwe, ndetse no kwegereza kwo kugaruka kwa Kristo kugatangira kugenda gusibangana mubitekerezo by’abantu, urumuri rwo kwizera no kwitanga rwatangiye kugenda rwaka gahoro cyane. Urukundo ni cyo kintu gisinzira bwa mbere iyo umuntu ateye umugongo Imana. Nta kintu gishobora kugira ubukonje nk’itorero ridakunda. Kandi urukundo rwa nyarwo rugomba kurenga ibyo kurangiza umuhanga gusa, rukarenga ibyo gukemura ibintu nkenerwa by’ibanze, rukishyira mumwanya w’abandi.
Umwanditsi witwa JON PAULIEN atubwira inkuru y’ ukuntu uwitwa Jack Harris yigeze kugirira uruzinduko mu gihugu cy’Ubushinwa ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi b’ibitaro nuko asabwa n’iryo tsinda kuzatanga isomo mumahugurwa ryo “kuvura hakoreshejwe ubugwaneza.” Mbere yuko amahugurwa yari bumare icyumweru atangira, ririya tsinda ryabanje gusura ibitaro binyuranye byo muri kiriya gihugu maze bagenda bitegereza uburyo bakoresha mukuvura. Bahabonye uburyo bwinshi bwo kuvura batari bamenyereye. Ku bitaro bimwe bahasanze abantu bivuza indwara zinyuranye, bicaye kuntebe k’umurongo. Buri wese yagendaga ahamagarwa mu izina iyo yabaga agezweho, akinjira mucyumba kinini aho abaganga banyuranye babaga bategereje. Jack Harris yitegereje umuganga wasuzumye abarwayi batatu. Uko yabaga amaze gusuzuma umurwayi wese yahitaga amukubita agapfunsi mu mutwe (bimeze nko kumukubita inkonji). Cyari ikimenyetso ko arangije kumusuzuma. Nuko umurwayi agahita ahaguruka agasohoka. Yaba umurwayi cyangwa se muganga nta numwe wagiraga icyo abivugaho. Harris avuga ko abaganga bose bari aho ngaho ari uko bakoraga. Yabibonye nk’umurongo w’abaganga ukonje kandi utitaye ku barwayi.
Ikindi gihe Harris yasuye ishuri ry’ inshuke ryari ririmo abarezi babiri n’ abana 47. Icyo gihe abana bose basaga naho barimo kuririra icyarimwe. Nuko Harris yegera umwana wari hafi ye, na we wari urimo arira cyane nk’ abana bose b bo ku isi yose. Nuko yumva abaye nka Sekuru w’ uwo mwana, arunama amukorakora ku itama amuhoza. Nuko ako kanya ka kana karekeraho gusakuza no kurira maze karararama kamureba mumaso. Mukanya gato mumaso hako hatangiye gucya kubera kumwenyura. Bisa nk’ aho barimo baganira. Cyangwa se gukora k’ umuntu no kumwenyura byaba ari kimwe m’ ururimi urwo ari rwo rwose?
Benshi muri iyi si babaho ubuzima bwo kuba bonyine no kubaho ntacyo bafite. Bakeneye ikirenze gukubitwa agapfunsi mumutwe. Kubakoraho kwawe no kubamwenyurira kwawe bifite imbaraga zikomeye cyane zo kwerekana ubwoko bw’ urukundo ruhindura abantu. Hari abantu bakuze bari hafi yawe bashobora kuba batarira basakuza nk’ abana bato, ariko bakaba bakeneye gukorwaho muburyo bw’ ibikorwa bagaragarizwa urukundo. Efeso yahoze ari itorero ryajyaga rigaragaza urukundo muri ubwo buryo, ariko ryari ryarabyibagiwe bitewe no guhugira mu guharanira ko mu itorero habamo inyigisho zujuje ubuziranenge. Mu ishyaka ryacu ryo gukora kuburyo ” Abanikolayiti”( abigisha inyigisho z’ ibinyoma) badukikije badacengera mu itorero ryacu, hari igihe tujya twigizayo, cyangwa tugakumira abantu bari bonyine kandi batereranywe bari kumwe na bo.
Mwami, nzi ukuntu urukundo rwanjye rworoshye kuba rwazima. Mfasha uyu munsi ngo njye nita ku gutaka kw’abandi bafite icyo bankeneyeho_.
Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa ” THE GOSPEL FROM PATMOS, ” cyanditswe na JON PAULIEN, wo muri Kaminuza ya Loma Linda.
Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
TEL 0788487183