Icyo wakora ngo ubyutse urukundo rwazimye

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (39)

Icyo wakora ngo ubyutse urukundo rwazimye

“Nuko ibuka aho wavuye  ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere.” (Ibyah 2:5)

Ushingiye ku busesenguzi bwa Yesu ku itorero rya Efeso, ni iyihe nama yari kubaha? Ijambo rya mbere yavuze ni “ibuka.” Mu rurimi rw’umwimerere rw’Ikigereki ririya jambo riri munshinga y’integeko. Ibi bivuze ko batari baribagiwe urwego umubano wabo n’Imana wahoze uriho. Ariko itorero ryari rikeneye kwiyumvisha uburyo ryarimo rukomeza gutakaza kuburyo bukomeye, rigaterwa umwete no kuba ryari ririmo gusubira inyuma.

Ikintu cya kabiri yababwiye ni ukwihana. Iri jambo rikoze ku buryo bwihariye, rigaragagara ko ari igikorwa cyagombaga gukorwa ako kanya. Ahangaha Yesu yari arimo abategeka guhita batangira. Kwihana kwabo kwagombaga kuba icyemezo gitunguranye ako kanya. Mu gihe ririya torero ryari rimenyereye kwibuka, ryari ryaribagiwe ukuntu umuntu yihana. Ryari rikeneye rero kongera gutangira bundi bushya maze rigahuza ibikorwa byaryo n’ibyo ryari rigambiriye.

Icya gatatu, Yesu yarigiriye inama yo gukora ibintu bari barakoze ubwa mbere. Iki na cyo cyari ikintu bagomba gutangira gukora. Kubyutsa ibihe byatumye urukundo rwanyu rushibuka bwa mbere. Musubize ibitekereze byanyu inyuma mwibuke igihe mwari mubanye neza n’Imana maze muvugurure ibyo bitekerezo n’ibyo bikorwa. Ibi ni byo yashakaga kubabwira rero mukuvuga ngo, “Wihane, ukore imirimo nk’iya mbere.”

Abajyanama muby’abashyingiranywe bavuga ko iyo abashakanye bavuye murukundo bakumva batagishaka kubana, baba bakwiriye gusubiza amaso inyuma bakareba intambwe zose bagiye batera zagiye zibahuriza hamwe ubwa mbere. Abashakanye hafi ya bose baba baragize igihe kimwe bigeze gukundana bya nyabyo. Uko ibintu byaba birimo kugenda kose hagati yabo uyu munsi, hari igihe bigeze kumva buri wese akururwa na mugenzi we. Niba rero ibi byarigeze kubaho mbere, bishobora no kongera kubaho.

Niba hari abashakanye (couple) babanye nabi, bakunda kurwana cyangwa gutongana baba bakeneye kongera gutangira bundi bushya umubano wabo. Baba bakeneye kongera gutangiza urukundo rwabo. Niba bishoboka, mugasubira ahantu umubano wanyu watangiriye (aho mwahuriye bwa mbere). Mukongera gucana urumuri rw’umunezero wo gufatana mu biganza, mukongera kubwirana amagambo meza mwabwiranaga, ndetse buri wese akongera kwita kuri mugenzi we nk’uko byari bimeze kera mugitangira. Ni byiza kuba mushatse akanya k’ikiruhuko mukazi, mu kagabanya ibihora bibahugije, maze mukongera kwitwara nk’umusore n’inkumi nka cya gihe. Birakwiye gusubizaho imirunga yabahuzaga yagiye ibohoka cyangwa se yacitse.

Iri hame rero rishobora gukoreshwa no mu buzima bwawe bw’iby’umwuka. Niba waravuye mu rukundo wari ufitanye n’Imana, subira ku bintu byari byaraguhuje na yo bwa mbere. Ese wari uri he ubwo wumvaga uri kumwe na yo bwa mbere? Ni ibihe bintu wakoze kugira ngo uyisubize ko wishimiye kubana na yo? Ntabwo ari twe dufata iya mbere mugusubizaho umubano wacu n’Imana. Ubutumwa bwiza butubwira ko ari yo yabanje kubikora. Dukunda Imana kuko yabanje kudukunda. Ni yo yatangije urukundo. Inshingano yacu ni ukwakira ibyo yamaze gukora. Turamukunda kuko yabanje kudukunda.

Mwami, ndibuka umuriro w’urukundo rwacu rwa mbere, kandi mpisemo kugusubiza nk’uko nabikoze ubwa mbere.

Hifashishijwe igitabo kitwa “THE GOSPEL FROM PATMOS,” cyanditswe na JON PAULIEN, wo muri Kaminuza ya Loma Linda.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment