UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (38)

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (38)

“Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4)

Itorero rya Efeso ryayobokaga Yesu cyane, ariko ryari rifite ikibazo. “Ryari ryararetse urukundo rwaryo rwa mbere” kandi ryari ryarateye intambwe ibanza igana mu kaga. Ntawundi muntu wari ubizi uretse Yesu. Efeso ubwayo ishobora kuba itarabonaga ibyo yari irimo ikora, kugeza byibura igihe Igitabo cy’Ibyahishuwe cyaziye. Intambwe za mbere mu gusubira inyuma mubya Mwuka igihe cyose zigenda ziterwa bucece.

Kimwe n’inyenyeri irabagirana mukirere kijimye, inkuru y’itorero rya gikristo ryabayeho bwa mbere (ku gihe cy’intumwa) yagiye ikora ku mitima ya benshi uko ibihe byose byagiye bisimburana. Inkuru nziza yagiye itsinda hose aho yageraga. Imitima ikomeye, y’ubwibone, ikunda ubuntu, yagiye ihindurwa n’imbaraga y’ubutumwa bwiza. Ntabwo byabaga bikenewe gushishikariza abizera kugira icyo bakorera inshuti zabo cyangwa abaturanyi babo, haba mu kubabwiriza ubutumwa cyangwa se mu kubunganira muby’imibereho . Urukundo rwa Kristo ni rwo gusa rwabahatiraga kubikora. Ntabwo bashoboraga kutabikora. Buri wese yabonaga muri mwene Se ishusho y’ubwiza ya Kristo. Imitima yari ibohewe hamwe imeze nk’umunyururu w’izahabu.

Ariko buhoro buhoro haje kubaho impinduka. Benshi baje gutakaza ruriya rukundo bahoranye. Batangiye kwibagirwa ikiguzi byasabye Imana kugira ngo ibacungure. Ikibunda n’igihu byatwikiriye umusaraba, biwutera umwijima ntiwagaragara. Itorero ryatakaje igitekerezo nyacyo cy’icyo urukundo rwa Kristo rwari rusobanuye. Urukundo rwari rwaragiye ruba imbaraga y’ubutumwa bwiza. Nk’uko moteri icika intege iyo ishizemo Lisansi cyangwa Mazutu, cyangwa se iyo batiri yashize ni ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa w’abizera bo mu itorero rya mbere wahagaze ubwo bari baretse urukundo rwabo rwa mbere.

Biroroshye kumenya igihe imodoka yacikiye intege igahagarara, ariko se bimeze bite muby’imibereho yacu y’ibya Mwuka? Iyo umuntu ari mu buzima bwiza buri hanze aha, biroroshye kwibwira ko byose bimeze neza muby’umwuka, mu gihe muby’ukuri batiri yacu cyangwa se Lisansi yacu yo mu buryo bw’umwuka imaze igihe igenda ishira. Uyu munsi ariya magambo ya Yesu rero jye nawe ni twebwe abwirwa mu mbaraga ngo: “waretse urukundo rwawe rwa mbere.”

Mwami, ntureke kumbwira. Nkeneye kumenya ukuri kose kubinyerekeyeho no kwakira umuti utangwa nawe gusa.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

One Thought to “UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (38)”

  1. Joseph Nsengimana

    “Ntabwo byabaga bikenewe gushishikariza abizera kugira icyo bakorera inshuti zabo cyangwa abaturanyi babo, haba mu kubabwiriza ubutumwa cyangwa se mu kubunganira muby’imibereho . Urukundo rwa Kristo ni rwo gusa rwabahatiraga kubikora. Ntabwo bashoboraga kutabikora. Buri wese yabonaga muri mwene Se ishusho y’ubwiza ya Kristo. Imitima yari ibohewe hamwe imeze nk’umunyururu w’izahabu”.

    Bari barabatuwe kuri kamere yo gukora icyaha. Igitangaje ni uko bitakomeje gutyo. Ni uguhora turi maso, kuko nta gishya hano munsi y’ijuru.

Leave a Comment