Ese kwambara amaherena, imikufi, impeta n’ibikomo…, biremewe muri Bibiliya?

Ikibazo cy’imirimbo y’amabuye y’agaciro ndetse n’indi yose abantu bamwe bakunze kwambara birimbisha, na cyo kiri mubikunze kutavugwaho rumwe mubakristo. Mu byigisho bibiri byatambutse, twabonye icyo Bibiliya ivuga ku myambaro n’imideli ndetse no ku kuboha imisatsi hamwe no kudefiriza. Uyu munsi noneho tugiye kureba na none icyo Bibiliya ivuga ku mirimbo y’amaherena, imikufi, impeta hamwe n’ibikomo. Mbese byo birakwiye ko Umukristo abyambara? Mbese Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya rya Bibiliya ribivugaho iki? Ni iki Petero mu 1 Petero 3:3 na Pawulo mu 1Timoteyo 2:9 babivugaho?

Ese ubundi amabuye y’agaciro ubwayo hari icyo atwaye?

1) Amabuye y’agaciro mu Isezerano rya Kera.

Mu Isezerano rya kera, amabuye y’agaciro yajyaga akoreshwa mu buryo butandukanye mu burasirazuba bwo hagati:

a) Bayakoreshaga mu kwirimbisha.

Byatumaga uyambaye agaragara neza. Urugero ni ku mutambyi mukuru. Umugambi nyamukuru wo kwambara amabuye y’agaciro ku mutambyi, kwari ugutera icyubahiro uriya muyobozi muby’idini (Kuva 28:2).  Hariya rero akaba yarabaga akoreshejwe mu buryo bwiza. Ariko na none hari igihe abantu birimbishaga kwambara amabuye y’agaciro bagamije kwireherezaho no gukurura amaso y’abandi. Urugero twatanga ni abakobwa b’i Siyoni (Yesaya 3:16-23). Hariya rero imirimbo y’amabuye y’agaciro yabaga yakoreshejwe mu buryo bubi bw’ubwibone.

Ntabwo Isezerano rya Kera rivuga zahabu n’andi mabuye y’agaciro ko ari mabi gusa, kuko hari na ho rivuga ubwiza bwayo. Urugero ni mu ndirimbo ya Salomo 7:2, aho amaboko y’umukunzi yagereranyijwe n’impeta y’izahabu.

b) Bayakoreshaga nk’amafaranga.

Urugero, ubwo Eliyeri yajyaga gusabira umugeni Isaka, yahaye Rebeka impeta y’izahabu nk’igihembo cy’ukuntu yamufashije, ubwo bahuraga ku iriba akamuha amazi yo kunywa ndetse akuhira n’ingamiya ze (Itang 24:22). Ubundi kandi amabuye y’agaciro yakoreshwaga mu gutanga amaturo (Kubara 31:50; Kuva 30:11-16). Ni yo yakoreshwaga mu gucura ibikombe by’izahabu, cyangwa akagirwa urwibutsa akabikwa munzu y’Uwiteka. Birashoboka ko imirimbo y’amabuye y’agaciro Yakobo yambuye abagize umuryango we ubwo yatahukaga, hamwe n’iyo Abisiraheli biyambuye ku musozi Horebu yari ifite ikoze mumashusho cyangwa afitanye isano n’ibigirwamana by’abanyamahanga.

Isezerano rya Kera hamwe ryagiye ryemera ikoreshwa ry’amabuye y’agaciro mu kwirimbisha, ahandi rikayabuzanya. Nubwo Imana yemereye umutambyi mukuru kwirimbisha amabuye y’agaciro ntabwo yigeze ibyemerera Abisiraheli basanzwe. Ku musozi Horebu Imana yasabye Abisiraheli kwiyambura imirimbo y’amabuye y’agaciro, ariko ntabwo yigeze ibasaba kuyijugunya. Impamvu ikaba ari uko iriya mirimbo yari ikenewe mubukungu bagombaga kwifashisha mumurimo w’Imana. Zahabu rero hamwe n’andi mabuye y’agaciro ubwabyo si bibi. Aho Isezerano rya Kera ryamagana imirimbo y’amabuye y’agaciro ni aho yabaga ifitanye isano n’ubupagani. Ni aho yabaga ari ikimenyetso cy’ubupagani, ubwibone no kwiyemera byabaga biganisha ku gusenga ibigirwamana.

2) Amabuye y’agaciro mu Isezerano Rishya

Kimwe no mu Isezerano rya Kera, mu Isezerano Rishya na ho amabuye y’agaciro yakoreshwaga :

a) mu kwirimbisha.

Urugero ni muri iriya mirongo yo muri 1Petero 3:3 na 1Timoteyo 2:9, aho ziriya ntumwa zombi zibuzanya kwirimbisha izahabu cyangwa imarigarita (amasaro).

b) nk’amafaranga.

Urugero ni amagambo Petero na Yohana babwiye umuntu wari ufite ubumuga bw’ingingo, wahoraga yicaye ku irembo ryitwa ryiza, maze yari abasabye Petero akamusubiza ngo “Ifeza n’izahabu ntabyo mfite…” (Ibyak 3:6).

c) mu gutanga amaturo.

Urugero, ubwo Yesu yavuga abanyabwenge bari baturutse iburasirazuba bamutuye amaturo arimo izahabu (Matayo 2:11).

Isezerano Rishya na ryo ryemera imirimbo y’amabuye y’agaciro ubundi rikayirwanya. Hari aho tubona na Yesu ubwe yaragiye ashyigikira ikoreshwa ryayo. Urugero ni ku mpeta yo ku rutoki ivugwa mu mugani w’umwana w’ikirara (Luka 15:11-32). Ndetse kandi tubona ko n’ikamba ry’ubwami rya Yesu na ryo rikoze mu izahabu (Ibyah 5:10).

None se niba Yesu ubwe yarakoreshje imirimbo y’amabuye y’agaciro mu nkuru ye ndetse no mu kugaragaza icyubahiro cye, ni gute umukristo yabuzwa kwirimbisha muri buriya buryo? Ese ni iki Petero na Pawulo bashakaga kuvuga? Mu kuvuga ngo: “Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma…cyangwa uwo kwambara izahabu” (1 Petero 3:3)

Petero yari arimo akomoza ku mirimbo y’impeta, ibikomo byo ku maboko, ndetse n’imikufi yo ku maguru byari byiganje mu bwami bw’Abaroma kandi byakundaga kwambarwa n’abagore bajyendanaga n’ibigezweho. Yashakaga rero kubwira abagore bo mu itorero ko imirimbo nk’iyo inyunyije n’amahame ya gikristo. (Seventh-Day BIBLE COMMENTARY, Vol 7, p 579). Petero rero yarwanyije umurimbo w’ inyuma maze akangurira abakristo kugira umurimbo w’ mu mutima.

Na ho Pawulo we mukuvuga ngo “Kandi abagore ni uko ndashaka ko…batirimbisha…cyangwa izahabu cyangwa imarigarita …” (1Timoteyo 2:9), yashakaga kugaragaza ko umugambi w’imirimbo y’agaciro, uko yaba ikoze kose, ni ukwikururiraho amaso y’abantu ngo barebe uyambaye. Kuyambara ni uburyo bwo kwikunda cyane umuntu akumva ari igitangaza akwiriye kurebwa, ndetse rimwe na rimwe bishobora kuba n’uburyo bwo gushaka gukurura amaso y’umuntu w’ikindi gitsina ngo akurebe. Ku mukristo, kwicisha bugufi kwe, kwirimbisha mu buryo bukwiriye, bigaragarira mubyo yambaye n’uburyo yirimbishije. Gukoresha amafaranga mu kugura imirimbo yo kwambara binyuranye n’amahame y’ubusonga (gucunga neza ibyo wabikijwe) bwa gikristo. Kwirimbisha amabuye y’agaciro cyangwa imarigarita (amasaro) cyangwa se indi mirimbo yindi bigaragaza ubwibone bukabije bw’umuntu ndetse no kwihugiraho cyane, ibi bikaba bidahuje n’icyo Pawulo yasabye abakristo mu kwiyubaha kwabo no kwicisha bugufi. (Seventh – Day BIBLE COMMENTARY, Vol 7, p 295).

Nk’uko twabibonye rero, umuntu rukumbi wemerewe kwirimbisha yambara amabuye y’agaciro muri Bibiliya yose, ni umutambyi mukuru (mu Isezerano rya Kera), ndetse n’umwana w’ikirara wambitswe impeta (mu Isezerano Rishya). Kandi nk’uko tubizi, abatambyi nk’abo muri Isiraheli ya kera ntabwo bakiriho muri iki gihe cyacu ku buryo bakenera kwirimbisha muri buriya buryo. Nk’uko Yesu yemeye impeta muri iriya nkuru y’umwana w’ikirara nk’ikirango (cachet, stamp) cy’umuryango uriya mwana yari ahawe ndetse nk’ikimenyetso cy’urukundo, ni ko n’uyu munsi ayemera ku bantu bayambara nk’ikimenyetso cy’urukundo. Umwanditsi witwa Ellen G White, na we yanditse avuga ko bidakwiriye kubuza abantu kwambikana impeta y’abashyingiranywe, igihe mu bihugu byabo yamaze kwinjira mu muco wabo (EG. White, Testimonies to Ministers and Gospel Workers, p 180,181). Dukurikije ibi bihamya byose twabonye, turanzura ko ikintu rukumbi, gikoze mu mabuye y’agaciro cyangwa se mu bindi bikoresho, abakristo bemerewe kuba bakwambara ari impeta y’isezerano ry’abashyingiranywe, kuko idafatwa nk’uburyo bwo kwirimbisha gusa cyangwa gukurura amaso y’abantu ngo bakurangarire, cyangwa ubwibone, ahubwo ikaba ifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Byateguwe na Eric Ruhangara
Tel: 0788 487 183

Related posts

Leave a Comment