Imyambaro, imideli n’ipantalo ku bagore muri Bibiliya

“Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukanisha imyenda. ” 1Petero 3:3.

Kuva umuntu yeremwa Imana yamwambitse ubwiza bwayo, ntabwo yari akeneye icyo kwambara kindi cyangwa se icyo kwirimbisha. Ubwo umuntu yari amaze gukora icyaha, ni bwo ikibazo cyo gushakisha no guhitamo icyo kwambara cyavutse. Bibiliya itubwira ko bwa bwiza bw’Imana Adamu na Eva bari bambaye bwabatamurutseho maze bakisanga bambaye ubusa, nuko badoda ibibabi by’imitini, biremera ibicocero (Itang 3:7).

Kuva kiriya gihe kugeza uyu munsi, abantu bagiye bashakisha uburyo bakongera kugaragara neza, ni ko kugenda bahanga imyambaro y’ubwoko bunyuranye n’imideli inyuranye, ndetse bajyenda bihangira n’imirimbo yo kugira ngo barebe kobabasha kugaragara neza. Ntabwo turi buvugire icyarimwe kumyambaro, imirimbo, kuboha imisatsi n’ibindi nk’uko bivugwa muri ririya somo ryo muri Petero, tuzagenda tureba buri kimwe ukwacyo. uyu munsi turibanda gusa ku myambaro.

Umurimbo wanyu ntukabe uwo…cyangwa uwo gukanisha imyenda

Ese ni inde Petero yabwiraga hariya? Ni iki yashakaga kuvuga? Kuki yabivuze?Ruriya rwandiko rwa mbere Petero yarwandikiye mbere na mbere Abakristo babarizwaga mu turere tugera kuri dutanu two muri Aziya ntoya (Asie Mineure, Asia Mino) mu gihugu cya Turukiya y’iki gihe. Utwo turere akaba ari: Ponto, Galatiya, Kapadokiya, Asiya, n’i Bituniya. Muri kiriya gice cya 3, yari arimo abwira mbere nambere abagore b’abakristokazi.

Yashakaga kubabwira ko bidakwiriye ko Umukristokazi aba umuntu ugenda amurika imyambaro yambaye agamije kwikururiraho amaso y’abahisi n’abagenzi ngo bamurebe. Biriya yari abihereye ku muco wari uriho ku gihe cye wo kwerekana imideli, aho abantu basaga n’abarushanwa mu guhindagura inshuro nyinshi ku munsi imyenda n’indi mirimbo babaga bambaye kugira ngo bemerwe muri rubanda.

Umukristo n’imideli

Uko ibihe byagiye bisimburana, urukundo rukabije rwo kugira imyambaro myinshi yuzuye utubati rwagiye ruba umutego ugusha abagabo n’abagore benshi. Amafaranga yagakoreshejwe mu bintu bibasha kubyarira inyungu nyinshi benshi yagiye kenshi apfushwa ubusa mu kwirimbisha hagamijwe kwiyerekana. Umwanditsi witwa Ellen G. White we yatanze inama avuga ko imideli idakwiriye gutwara ibitekerezo byacu. Yongeyeho ati “Umukristo ntakwiriye kuba uwa mbere mukwambara imideli yadutse vuba, kandi ntakwiriye kuba uwa nyuma mukureka iyahararutswe.” (Ellen G. White, “Evangéliser” Vie et Santé, 1986, P 248).

Ipantalo ku bagore

Ikibazo cy’ipantalo na cyo gikunze gukurura impaka mu matorero amwe n’amwe ya gikristo. Ahanini bamwe bajya bashingira ku isomo riboneka mu Gutekeka kwa kabiri 22:5, rivuga ngo “Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo.” Ahangaha rero ni ho bahera bavuga ko nta mugore wakagombye kwambara ipantalo. Nyamara iyo usesenguye ubusobanuro n’amateka bw’ariya magambo usanga yaravuzwe ahereye ku muco wa gipagani wariho ku gihe cy’Abisiraheli ubwo bari mu butayu wo kwiyoberanya ku mpamvu zo kujya mu busambanyi. Aho abagabo biyambikaga imyambaro y’abagore, bakigana imyitwarire yabo n’injyendo yabo maze bakajya mu busambanyi. Uriya muco ukaba ukiriho no muri iki gihe cyacu hamwe na hamwe. Mose rero yashakaga kumvisha Abisiraheli ko Imana yaremye umuntu w’igitsina gabo n’uw’igitsina gore, kubw’ibyo itandukaniro yashyizeho rigomba kubahwa rikanubahirizwa. Icyifuzo cyose kiba gishaka guhinyuza ririya tandukaniro nta kindi riba rigamije kitari ugukoresha imibiri ibyo itaremewe.

Byumvikane rero ko ririya somo rya Bibiliya ritabuza abagore n’abakobwa kwambara ipantalo. Amateka y’ipantalo agaragaza ko mu mwaduko wayo yaje ari umwambaro wakorewe abagore bo muri Turukiya, wabafashaga kugendera ku ifarashi batiyambitse ubusa. Kandi ubwo ariya magambo yo mu Gutegeka kwa kabiri ryandikwaga ipantalo zari zitaraduka, ahubwo abagabo n’abagore bose bambaraga amakanzu. Ariko habagaho amakanzu y’abagabo hakabaho n’amakanzu y’abagore. Uko ni ko bikwiriye kumera no muri iki gihe, hagomba kubaho itandukaniro hagati y’amapantalo yagenewe abagabo n’ayagenewe abagore, kimwe n’indi myambaro.

Ni ubuhe bwoko bw’imyambaro Umukristo akwiriye kwambara?

Ntabwo Bibiliya yigeze igaragaza ubwoko bw’imyambaro abantu bakwiriye kwambara, icyo kibazo yagihariye umuco abantu baherereyemo. Umukristo ntabwo akwiriye kuba injiji kubijyanye n’imyambarire, ariko kandi ntabwo akwiriye kuba umurika imideli. Akwiriye kwambara no kwirimbisha muburyo buringaniye bwo hagati kandi bwiza, yirinda ibikabyo. Umukristo akwiriye kwambara mu buryo bubereye, buhesha Imana icyubahiro kandi bwubaha bagenzi be, butabagusha mucyaha bubyutsa irari ry’imibiri yabo, kuko turi abarinzi ba bene Data. Umukristo agomba kwambara ibijyanye n’ahantu ari, bihuje n’umuco w’aho ari, ndetse bihuje n’igikorwa arimo gukora.

Byateguwe na
Eric Ruhanga
Tel: +250 788 487 183

Related posts

Leave a Comment