Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 3)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 32): AMATEGEKO N’AMASEZERANO (Umugabane wa 3)

Muri uko guhishurwa kose kw’ubwiza bw’Imana ikuzo ryayo ryagaragariye muri Kristo. Ntabwo ari igihe Umukiza yazaga gusa, ahubwo mu bihe byose byahise nyuma yo gucumura no gutangwa kw’isezerano ryo gucungurwa, “Imana yari muri Kristo, aba ari ho yiyungira n’abari mu isi.” (2 Abakorinto 5:19). Kristo yari urufatiro n’ihuriro rya gahunda y’ubutambyi haba mu gihe cy’abakurambere ndetse no mu bihe by’Abayahudi. Kuva igihe ababyeyi bacu ba mbere bacumuriye, nta kuganira mu buryo butaziguye kongeye kuba hagati y’Imana n’umuntu. Data wa twese yashyize isi mu maboko ya Kristo kugira ngo binyuze mu murimo we w’ubuhuza ashobore gucungura umuntu kandi ashimangire ubutware n’ubutungane by’amategeko y’Imana. Umushyikirano wose wagiye ubaho hagati y’Imana n’inyokomuntu yacumuye wanyuraga muri Kristo. Umwana w’Imana ni we wahaye ababyeyi bacu ba mbere isezerano ryo gucuñgurwa. Ni we wihishuriye abakurambere. Adamu, Nowa, Aburahamu, Isaka, Yakobo, na Mose bari basobanukiwe ubutumwa bwiza. Bari bategereje agakiza kari kuzabonekera mu Nshungu y’umuntu n’Umwishingizi we. Abo bakiranutsi ba kera bashyikiranaga n’Umukiza wagombaga kuza ku isi yacu yigize umuntu; kandi bamwe muri bo bavuganye na Kristo ndetse n’abamarayika bo ijuru imbona nkubone.

Kristo ntiyari umuyobozi w’Abaheburayo mu butayu gusa, ni we Marayika wari ufite izina rya Yehova, kandi ni we wabagendaga imbere yitwikiye mu nkingi y’igicu. Ni we wahaye Abisiraheli amategeko. Mu ikuzo ritangaje ryagaragaye kuri Sinayi, Kristo yavuze amategeko cumi ya Se Abisiraheli bose bumva. Ni we wahaye Mose amategeko yanditswe ku bisate by’amabuye.

Kristo ni we wavuganaga n’abantu be abinyujeje mu bahanuzi. Ubwo intumwa Petero yandikiraga itorero rya Gikristo, yaravuze ati: “Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza, barondora iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye, barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo, agahamya imibabaro ya Kristo, itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.” (1 Petero 1:10,11). Ijwi rya Kristo ni ryo rivuganira natwe mu Isezerano rya Kera. Guhamya kwa Yesu ni umwuka w’ubuhanuzi. Ibyahishuwe 19:10.
Igihe Yesu ubwe yari kumwe n’abantu, mu nyigisho ze yerekeje ibitekerezo byabo ku Isezerano rya Kera. Yabwiye Abayahudi ati: “Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo ari mo mufite ubugingo buhoraho; kandi ari byo bimpamya.” (Yohana 5:39). Icyo gihe ibitabo by’Isezerano rya Kera ni wo mugabane wonyine wa Bibiliya wari uriho. Umwana w’Imana yarongeye aravuga ati: “Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire.” Yongeyeho ati: ‘Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera, naho umuntu yazuka.'” (Luka 16:29,31).

Amategeko y’imihango yatanzwe na Kristo. Na nyuma y’igihe byari bitakiri ngombwa kuyubahiriza, Pawulo yayashyize imbere y’Abayahudi mu mwanya wayo n’agaciro kayo nyakuri, yerekana umwanya afite mu nama y’agakiza ndetse n’isano afitanye n’umurimo wa Kristo. Intumwa ikomeye Pawulo avuga yuko ayo mategeko ari meza, ko yakomotse ku Mana. Umurimo ukomeye wakorerwaga mu buturo bwera ukuri gukomeye kwagombaga guhishurwa mu bisekuru byagombaga gukurikiraho. Umwotsi w’umubavu wazamukanaga n’amasengesho y’Abisiraheli ugereranya ubutungane bwa Kristo bwonyine bushobora gutuma isengesho ry’umunyabyaha ryemerwa n’Imana. Igitambo kiva amaraso cyashyirwaga ku gicaniro cy’ibitambo cyahamyaga Umucunguzi wagombaga kuza; kandi ahera cyane haturukaga ikimenyetso kigaragara kirabagirana cy’uko Imana ihari. Ni ko rero mu gihe cyakurikiye ighe cy’umwijima n’ubuhakanyi mu by’umwuka, ukwizera kwakomeje kurindirwa mu mitima y’abantu kugeza ubwo Mesiya wari warasezeranywe yaje.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment