Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 4)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 33): AMATEGEKO N’AMASEZERANO (Umugabane wa 4)

Yesu yari Umucyo w’abantu be (Umucyo w’isi) mbere y’uko aza ku isi mu ishusho y’umuntu. Icyezezi cy’umucyo cya mbere cyarasiye mu mwijima icyaha cyari cyarazingitiranyijemo isi, cyaturutse kuri Kristo. Kandi kuri we ni ho haturutse umwambi wose w’umucyo w’ijuru wageze ku batuye ku isi. Mu mugambi wo gucungura umuntu, Kristo ni Alufa na Omega (Itangiriro n’Iherezo).

Uhereye igihe Umukiza yasheshe amaraso ye kugira ngo ibyaha bibabarirwe maze akazamuka mu ijuru, “kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu” (Abaheburayo 9:24), umucyo uhora uturuka ku musaraba w’i Kaluvari ndetse n’ahera ho mu buturo bwera bwo mu ijuru. Ariko umucyo umurika kurushaho twahawe ntukwiriye kudutera gusuzugura wa wundi wa kera wakiriwe binyuze mu bigereranyo byerekezaga ku Mukiza wajyaga kuza. Ubutumwa bwiza bwa Kristo bumurika ku butunzi bw’Abayahudi kandi bugaha agaciro amategeko y’imihango agaciro. Uko ukuri gushya guhishurwa maze ukwari kwaramanyekanye kuva kera kukarushaho gusobanuka, ni ko imico n’imigambi by’Imana bigaragarira mu buryo igirira ubwoko bwayo yatoranyije. Buri murase wose w’inyongera twakira uduha kurushaho gusobanukirwa n’inama y’agakiza, ari yo shyirwa mu bikorwa ry’ubushake bw’Imana mu gakiza ka muntu. Tubona ubwiza n’imbaraga bishya mu ijambo ryahumetswe, kandi twiga ibiryanditswemo tubishishikariye.

Abantu benshi bibwira ko Imana yashyize urusika rutandukanya Abaheburayo n’abandi bantu bose bo ku isi. Bibwira kandi ko kwitabwaho nayo ndetse n’urukundo rwayo byakuwe ku bandi bantu bose ku rwego rukomeye bigashyirwa ku Bisiraheli. Nyamara Imana ntiyagennye ko abantu bayo bubaka urusika rubatandukanya na bagenzi babo. Umutima w’Imana yuje urukundo rutarondoreka washakaga kugera ku bantu bose batuye ku isi. Nubwo abantu banze Imana, yahoraga ishaka kubihishurira no kubasangiza ku rukundo rwayo n’ubuntu bwayo. Imigisha yayo yahawe ubwoko bwatoranyijwe kugira ngo baheshe abandi imigisha.

Imana yahamagaye Aburahamu, imuha guhirwa n’icyubahiro; kandi ubunyangamugayo bw’uwo mukurambere bwabaye umucyo ku bantu bose bari batuye ahantu yagiye atura. Aburahamu ntiyitaruraga abaturanyi be. Yakomeje kugirana isano y’ubucuti n’abami b’amahanga yari amuzengurutse, ndetse bamwe muri bo baramwubahaga, kandi ubupfura bwe no kutikanyiza, ubutwari n’ubugwaneza byagaragazaga imico y’Imana. Muri Mezopotamiya, i Kanani, mu Misiri ndetse no mu baturage b’i Sodomu, Imana yo mu ijuru yagaragariye muri Aburahamu wari uyihagarariye.

Imana ibinyujije muri Yozefu yiyeretse Abanyamisiri n’andi mahanga yose yari afitanye umubano n’iryo shyanga rikomeye. Kuki Imana yahisemo kuzamura Yozefu cyane akagira umwanya ukomeye mu Banyegiputa? Imana iba yarashatse ubundi buryo kugira ngo isohoze imigambi yari ifitiye bene Yakobo; ariko yashatse kugira Yozefu umucyo maze imushyira mu ngoro y’umwami kugira ngo umucyo uvuye mu ijuru ushobore kugera hafi na kure. Kubw’ubwenge bwe no gukoresha ubutabera, kubw’ubutungane bwe n’ubugwaneza byarangaga imibereho ye ya buri munsi, kubwo kwitangira inyungu za rubanda kandi abo bantu bari ishyanga risenga ibigirwamana Yosefu yari ahagarariye Kristo. Uwo muntu wabagiriraga neza kandi Abanyamisiri bakajya bamusanga bamushima kandi bamusingiza, iryo shyanga ry’abapagani ryamubonagamo urukundo rw’Umuremyi n’Umucunguzi wabo. Uko ni ko na Mose Imana yamushyiriyemo umucyo iruhande rw’intebe y’ubwami bwari bukomeye cyane ku isi, kugira ngo abantu bose babishaka bamenye Imana nyakuri kandi nzima. Uyu mucyo wose kandi wahawe Abanyamisiri mbere y’uko ukuboko kw’Imana kuramburirwa kubaciraho iteka.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment