Ubuturo bwera n’imirimo yabukorerwagamo (Umugabane wa 3)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 3)

Mu cyumba cya mbere, cyangwa ahera, hari ameza y’imitsima yo kumurikwa, igitereko cy’amatabaza, n’igicaniro cyo koserezwaho imibavu. Ameza y’imitsima yo kumurikwa yari mu ruhande rwerekeye amajyaruguru. Yari arimbishijwe ayagirijweho izahabu nziza. Abatambyi bagombaga gushyiraho imitsima cumi n’ibiri kuri aya meza buri Sabato, igerekeranye mu birundo bibiri kandi ikaminjagirwaho umubavu. Kubera ko imitsima yakurwagaho yabaga ari iyera, yagombaga kuribwa n’abatambyi. Mu ruhande rwerekeye amajyepfo hari igitereko cy’amatabaza gifite amashami arindwi, kiriho n’amatara yacyo arindwi. Amashami yacyo yari arimbishijwe n’uburabyo bucuzwe mu buhanga, cyose gicuzwe mu kibumbe kimwe cy’izahabu gikomeye. Ihema ry’ibonaniro nta madirishya ryagiraga bityo amatara yo muri ryo ntiyigeraga azimira icyarimwe, ahubwo yamurikaga amanywa n’ijoro. Ugiye kugera ku mwenda watandukanyaga ahera n’ahera cyane ari ho hari ubwiza bw’Imana, hari igicaniro cy’imibavu gikozwe mu izahabu. Kuri icyo gicaniro, ni ho umutambyi yagombaga kosereza imibavu buri gitondo n’umugoroba; amahembe yacyo yasigwagaho amaraso y’igitambo cyatambirwaga ibyaha kandi yamishwagaho amaraso ku munsi mukuru w’Impongano. Umuriro wo kuri icyo gicaniro watswaga n’Imana ubwayo. Amanywa na nijoro umubavu wera wakwizaga impumuro yawo muri ibyo byumba byera ndetse no hirya hanze ahakikije ihema ry’ibonaniro.

Urenze uwo mwenda wari utandukanyije ahera n’ahera cyane wageraga ahera cyane, ahaberaga umuhango wagereranyaga umurimo wo guhongerera no gusabira abantu, ari wo wahuzaga ijuru n’isi. Muri icyo cyumba harimo isanduku yari ikozwe mu mbaho z’igiti cy’umushita, isigirijwe izahabu imbere n’inyuma, kandi ifite umuguno w’izahabu ahagana hejuru. Yakorewe kuba ububiko bw’ibisate by’amabuye Imana ubwayo yari yaranditseho Amategeko Cumi. Kubw’ibyo rero, yitwaga isanduku y’isezerano ry’Imana kubera ko Amategeko Cumi ari yo yabaye ishingiro ry’isezerano ryabaye hagati y’Imana n’Abisiraheli.

Umupfundikizo w’iyo sanduku witwaga intebe y’ubuntu. Yari ikozwe mu kibumbe kimwe cy’izahabu nziza, kandi yari iriho abakerubi bakozwe mu izahabu, umwe umwe ahagaze kuri buri mpera. Ibaba rimwe rya buri mukerubi ryari rirambuye ryerekeye hejuru mu gihe irindi ryabaga ritwikiye umubiri (soma Ezekiyeli 1:11) nk’ikimenyetso cyo kubaha no kwicisha bugufi. Uko abo bakerubi bari bameze, berekeranye kandi bicishije bugufi bareba hasi ku isanduku, byagereranyaga icyubahiro abo mu ijuru baha amategeko y’Imana ndetse n’uko bitaye ku nama y’agakiza.

Hejuru y’intebe y’ubuntu hari Shekina, yagaragazaga ko Imana ihari; kandi Imana yamenyekanishirizaga ubushake bwayo hagati y’abo bakerubi. Rimwe na rimwe umutambyi mukuru yahabwaga ubutumwa buvuye ku Mana abubwiwe n’ijwi ryavugiraga mu gicu. Rimwe na rimwe umucyo wazaga ku mumarayika uherereye iburyo bikaba bivuze ko Imana yemeye cyangwa se umwijima cyangwa igicu kikaza ku mumarayika uri ibumoso bikaba byaravugaga ko Imana itemeye cyangwa yanze.

Amategeko y’Imana yari mu isanduku ni yo yari ishingiro rikomeye ry’ubutungane n’urubanza. Ayo mategeko yaciraga urubanza rwo gupfa uwabaga yayishe; ariko hejuru y’amategeko hari intebe y’ubuntu. Kuri iyo ntebe niho hagaragariraga ubwiza bw’Imana kandi kubwo guhongerera, imbabazi zahabwaga umunyabyaha wihannye. Uko ni nako biri mu murimo wa Kristo wo kuducungura, ushushanywa n’umurimo wo mu buturo bwera, “imbabazi n’umurava birahuye, gukiranuka n’amahoro birahoberanye.” Zaburi 85:10.

Nta rurimi rwabasha gusobanura ubwiza bw’ibyari mu buturo bwera. Inkuta zisizwe izahabu zarabagiranaga umucyo uturuka ku gitereko cy’amatabaza gikozwe mu izahabu, amabara arabagirana y’imyenda yari mu ihema yari itatsweho abamarayika barabagirana, ameza, igicaniro cy’imibavu, birabagirana izahabu; hirya y’umwenda wa kabiri hari isanduku yera, iriho abakerubi batangaje, kandi no hejuru yayo hari Shekina izira inenge, ikimenyetso kigaragara cy’uko Yehova ari aho hantu. Nyamara ibyo byose byari ishusho itagaragara cyane y’ubwiza bw’ingoro y’Imana mu ijuru, ari ryo huriro rikomeye ry’umurimo wo gucungura umuntu.

Biracyaza…
Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment