Ubuturo Bwera n’imirimo yabukorerwagamo (umugabane wa 2)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 2)

Igihe ubuturo bwera bwubakwaga, abantu bose, abakuze n’abato. Abagabo, abagore n’abana bakomeje kuzana amaturo yabo, kugeza ubwo abari bashinzwe uwo murimo basanze bafite ibirenze ibyo bagomba gukoresha. Maze Mose ategeka ko batangaza mu nkambi yose bati: “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore, urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Uko ni ko babujije abantu gutura. Ukwivovota kw’Abisiraheli ndetse n’uko Imana yagiye ibahana kubera ibyaha byabo byandikiwe kubera umuburo ab’ibisekuru byakurikiyeho. Kandi kwitanga kwabo, umurava wabo ndetse no gutangana ubuntu kwabo ni icyitegererezo gikwiriye gukurikizwa. Abantu bose bakunda kuramya Imana kandi bagaha agaciro umugisha wo kubana nayo kwayo kwera, bazagaragaza umwuka nk’uwo wo kwitanga bategura inzu Imana izabonaniramo na bo. Bazifuza kuzanira Uwiteka ituro ry’inyamibwa mu byo batunze. Inzu yubakiwe Imana ntikwiriye gusigaramo imyenda kuko ibyo bisuzuguza Imana. Umutungo uhagije wo kurangiza uwo murimo ukwiriye gutangwa nta gahato kugira ngo abakozi bashobore kuvuga, nk’uko abubakaga ihema ry’ibonaniro bavuze ngo: “Ntimuzane andi maturo.”

Ubuturo bwera (ihema ry’ibonaniro) bwari bwubatswe ku buryo bwashoboraga kugabwamo ibice byinshi maze Abisiraheli bakabwimukana mu ngendo zabo zose. Kubw’ibyo rero bwari buto, butarengeje uburebure bwa metero cumi n’esheshatu na metero esheshatu n’igice z’ubugari n’ubuhagarike. Nyamara ryari igitangaza. Imbaho zakoreshejwe mu kubwubaka ndetse n’ibikoresho byaryo zari iz’igiti cy’umushita, kitamungwaga nk’ibindi biti byabonekaga aho kuri Sinayi. Inkuta zari bigizwe n’imbaho zemye, zishinzwe mu myobo icuzwe mu ifeza, kandi zikomejwe n’inkingi n’imbariro zizihuza. Ndetse zose zari ziyagirijweho izahabu, bigatuma iyo nyubako isa n’aho ari izahabu nyayo ikomeye. Igisenge cyari kigizwe n’imyenda y’ubwoko bune, umwenda w’imbere ukozwe mu “budodo bw’isine, umuhemba n’umutuku, n’umweru” kandi iriho imitako y’amashusho y’abakerubi. Indi myenda itatu yari ikozwe mu bwoya bw’ihene, mu mpu z’intama zisizwe irangi ritukura n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, zigerekeranye ku buryo zabaga zirikomeje mu buryo bwose.

Iyo nyubako yari igabanyijwemo ibyumba bibiri bitandukanyijwe n’umwenda mwiza cyane, wari umanitse ku nkingi zisizwe izahabu; kandi umwenda nk’uwo wari ukinze urwinjiriro rw’icyumba cya mbere. Iyo myenda kimwe n’indi yari imanitswe imbere mu gisenge, yari ifite amabara meza cyane y’ubururu n’andi meza cyane yabaga atatswe mu buryo bunogeye amaso, kandi imbere yabaga itatsweho amashusho y’abakerubi baboshwe mu budodo bw’izahabu n’ifeza. Abo bakerubi bagereranya ingabo z’abamarayika bakora mu murimo wo mu buturo bwera bwo mu ijuru kandi bakaba ari imyuka ikorera ubwoko bw’Imana ku isi.

Iryo hema ryera ryari ribambye ahantu hitaruye hakikijwe hitwaga imbuga, rikikijwe uruzitiro rw’imyenda minini ikomeye y’ibara ritukura iziritswe ku nkingi z’ibyuma. Irembo ryinjira muri urwo ruzitiro ryarebaga iburasirazuba bw’urwo rugo. Ryari rikinzwe n’imyenda iboshywe mu bikoresho bihenze kandi mu buhanga, ariko ntiyari ihwanye n’iyo mu buturo bwera. Iyo myenda yari ikoze urugo yari ifite ubuhagarike bungana na kimwe cya kabiri cy’ubuhagarike bw’inkuta z’ubuturo ubwabwo, Ibyo byatumaga ubuturo bubonwa neza n’abantu bari hanze y’urugo. Mu rugo hafi y’umuryango hari igicaniro cy’ibitambo byoswa gikozwe mu muringa. Kuri icyo gicaniro ni ho ibitambo byose byatambiwe Uwiteka byakongorerwaga n’umuriro, kandi ku mahembe yacyo ni ho baminjiraga amaraso y’impongano. Hagati y’icyo gicaniro n’umuryango w’ihema ry’ibonaniro hari igikarabiro cy’umuringa cyakozwe mu birahuri byari byaratanzwe n’abagore b’Abisiraheli ari amaturo y’ubushake. Kuri icyo gikarabiro ni ho abatambyi bagombaga gukarabira intoke n’ibirenge iyo babaga bagiye mu byumba by’ahera n’ahera cyane, cyangwa iyo begeraga igicaniro kugira ngo batambire Uwiteka igitambo cyoswa.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G. White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment