Ubuturo bwera n’imirimo yabukorerwagamo (Umugabane wa 4)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO  YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa4)

Kubw’amabwiriza yatanzwe n’Imana, umuryango wa Lewi warobanuriwe kugira ngo ukore umurimo wo mu buturo bwera. Mu bihe bya mbere, buri mugabo yari umutambyi w’umuryango we. Mu minsi ya Aburahamu, ubutambyi bwafatwaga nk’uburenganzira umwana w’umuhungu w’imfura yavukanaga. None aho kuba imfura z’Abisiraheli bose, Uwiteka yemereye umuryango wa Lewi gukora mu buturo bwera. Kubw’iki kimenyetso cyo kubaha ikuzo Imana yagaragaje ko yemera ubudahemuka bwabo, byaba mu kwirundurira mu murimo wayo no gushyira mu bikorwa urubanza yari iciye igihe Abisiraheli bahakanaga Imana bakaramya inyana y’izahabu. Nyamara kandi umurimo w’ubutambyi wahariwe ab’umuryango wa Aroni. Aroni n’abahungu be bonyine ni bo bemerewe gukora umurimo wo gutambira imbere y’Uwiteka; abasigaye b’uyu muryango bagombaga gutunganya ihema ry’ibonaniro n’ibikoresho birimo, kandi bagombaga gufasha abatambyi mu murimo wabo, nyamara ntibagombaga gutamba ibitambo, gutwika imibavu cyangwa kureba ibintu byera nubwo byabaga bitwikiriwe.

Abatambyi bahawe umwambaro wihariye ujyana n’umurimo wabo. Imana yategetse Mose iti: “Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n’umurimbo.”

Ikanzu y’umutambyi usanzwe yabohwaga mu budodo bw’ibara ryera, ikaba iboshywe mu mwenda umwe. Yari ndende ijya gukora ku birenge kandi yabaga ikenyejwe umushumi w’amabara y’ubururu, umuhengeri n’umutuku. Igitambaro cyo ku mutwe cyuzuzaga imyambaro ye y’inyuma. Ubwo Mose yari ahagaze imbere y’igihuru cyakaga yabwiwe gukuramo inkweto ze, kuko aho yari ahagaze hari ahera. Uko ni nako abatambyi batagombaga kwinjira mu buturo bwera bambaye inkweto. Umukungugu wabaga uzifasheho washoboraga guhumanya ahera. Bagombaga gusiga inkweto zabo mu mbuga mbere y’uko binjira mu ihema ryera, kandi na none bagakaraba ibiganza byabo byombi n’ibirenge bataratangira imirimo yabo mu ihema ryera cyangwa ku gicaniro cy’ibitambo byoswa. Uko ni ko bahoraga bigishwa icyigisho cy’uko abashaka kwegera Imana bose bagomba gutandukana n’umwanda uwo ari wo wose.

Imyambaro y’umutambyi mukuru yari ikozwe mu bintu bihenda cyane kandi ikoranywe ubuhanga bwinshi cyane ijyanye n’umurimo we w’icyubahiro. Ku ikanzu y’igitare y’umutambyi usanzwe, umutambyi mukuru yongeragaho ikanzu y’ubururu na yo idozwe mu mwenda umwe. Ku musozo wayo wo hepfo hari harimbishijwe amayugi y’izahabu n’incunda zimeze nk’amapera, ziboshye mu budodo bw’isine n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku. Inyuma y’iyo myambaro hari hari efodi, igitambaro kigufi, cyabaga kigizwe n’izahabu, amabara y’ubururu, umuhemba, umutuku n’umweru. Efodi yari ifashwe n’umushumi ufite amabara nk’ayo, uboshwe neza cyane. Efodi ntiyagiraga amaboko, kandi ku mishumi yayo yo ku ntugu hariho amabuye abonerana abiri yanditsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment