Abatasi Cumi na Babiri (Umugabane wa 3)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 34): ABATASI CUMI NA BABIRI (Umugabane wa 3)

Abanyakanani bari barujuje igikombe cyo gukiranirwa kwabo, bityo Uhoraho ntiyari akibashije kubihanganira. Ubwo Imana yajyaga kubakuraho uburinzi bwayo, bari gutsindwa mu buryo bworoshye. Kubw’isezerano ry’Imana, icyo gihugu cyari cyarahawe Abisiraheli. Ariko inkuru y’ikinyoma y’abatasi batari abizerwa yaremewe, kandi kubera iyo nkuru, iteraniro ryose ryarayobejwe. Abagambanyi bari bakoze umurimo wabo. Kandi kubera kutizera kwabo kubi, n’iyo abo bagabo babiri bonyine bazana inkuru mbi maze abandi cumi bakabatera umwete wo kwigarurira icyo gihugu mu izina ry’Uwiteka, bajyaga gukurikiza inama y’abo babiri bakayirutisha iy’abandi cumi. Nyamara hari hariho abagabo babiri bahagarariye ukuri mu gihe abandi cumi bari bari ku ruhande rw’ubwigomeke.

Ba batasi batizera basakuzaga cyane barwanya Yosuwa na Kalebu, ndetse batera hejuru ngo Kalebu na Yosuwa baterwe amabuye. Iyo nteko y’abantu bataye ubwenge yatoraguye amabuye yo kwicisha abo bagabo babiri b’indahemuka. Baje biruka basakuza nk’abasazi, maze ako kanya amabuye bari bafite abahubuka mu ntoke agwa hasi, maze bahinda umushyitsi bafite ubwoba. Imana yari ihitambitse kugira ngo iburizemo uwo mugambi wabo w’ubwicanyi. Ikuzo ryayo, risa n’umuriro ugurumana, ryamurikiye ihema ry’ibonaniro. Abantu bose babonye ikimenyetso cy’Uhoraho cyari gikomeye kuruta uko yari yarabihishuriye maze ntihagira uhangara gukomeza urugomo. Abatasi bazanye inkuru y’incamugongo bikubise hasi badagadwa maze bajya mu mahema yabo bahagira.

Ubwo Mose arahaguruka yinjira mu ihema ry’ibonaniro. Uwiteka aramubwira ati: “Ndabateza mugiga, mbakureho umwandu wabo, nkugire ubwoko bubaruta ubwinshi, bubarusha amaboko.” Ariko na none Mose yingingira abantu be. Ntabwo yashoboraga kwemera ko barimbuka ngo ahindurwe ishyanga rikomeye. Yatakambiye Imana mu mbabazi zayo ati: “None imbaraga z’Umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi, nk’uko wavuze uti: ‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro,… Babarira gukiranirwa k’ubu bwoko, nk’uko imbabazi zawe ari nyinshi , nk’uko wabubabariraga, uhereye igihe baviriye mu Egiputa, ukageza ubu.” Uwiteka asezerana kutarimbura Abisiraheli uwo mwanya; ariko ku bwo kutizera kwabo n’ubwoba bwabo ntiyabashaga kugaragaza imbaraga ze mu gutsinda abanzi babo. Bityo kubw’imbabazi ze, yababwiye gusubira inyuma bakerekeza ku Nyanja Itukura.

Igihe abantu bigomekaga barasakuje bati: “Iyaba twaraguye muri ubu butayu!” Noneho iri sengesho ryagombaga gusubizwa. Uhoraho yaravuze ati: “Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye. Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n’abayisagije mwese, …Ariko abana banyu bato, mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo, bamenye igihugu mwanze.” Maze Imana ivuga ibya Kalebu iti: “Keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo.” Nk’uko abatasi bagenze iminsi mirongo ine, ni ko Abisiraheli bagombaga kuzerera mu butayu imyaka mirongo ine.”

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G. White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment