Urugendo rwo kuva kuri Sinayi kugera i Kadeshi (Umugabane wa 2)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 33): Urugendo rwo kuva kuri Sinayi kugera i Kadeshi (Umugabane wa 2)

(Iki gice gishingiye mu Kubara11;12)

Kubaka ihema ry’ibonaniro ntibyatangiye nyuma y’igihe Abisiraheli bamaze kugera kuri Sinayi; kandi iyo Banategetswe kugira isuku cyane ndetse aho babambye amahema n’ahahakikije hakaba gahunda inonosoye. Amabwiriza anonosoye yerekeye isuku yarashimangiwe. Umuntu wese wabaga yanduye ku mpamvu iyo ari yo yose yari abujijwe kwinjira mu nkambi. Izo ngamba zari ngombwa kugira ngo abantu benshi banganaga batyo bakomeze kugira ubuzima bwiza. Byari ngombwa na none yuko abantu bakomeza gahunda nziza kandi bakaba abera kugira ngo Abisiraheli babashe kunezezwa n’uko Imana yera iri aho hantu. Imana yaravuze iti: “Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati aho muganditse, kugira ngo igukize, ikugabize ababisha bawe bari imbere yawe: ni cyo gituma aho muganditse hakwiriye kuba ahera.” Gutegeka kwa Kabiri 23:14.

Mu ngendo zose z’Abisiraheli, “isanduku y’isezerano ry’Uwiteka yabajyaga imbere,… ikabashakira aho gusibira.” (Kubara 10:33). Isanduku yera yabaga irimo amategeko yera y’Imana ni yo yagombaga kujya imbere y’iyo mbaga ihetswe na bene Kohati. Mbere y’uko igenda Mose na Aroni n’abatambyi babaga bafite impanda zikozwe mu ifeza bahagararaga hafi yayo. Abo batambyi bahabwaga amabwiriza na Mose, maze na bo bakayamenyesha rubanda bakoresheje impanda. Yari inshingano y’abayobozi b’umuryango wose gutanga amabwiriza anonosoye yerekeranye n’ingendo zose bagombaga gukora nk’uko impanda zabaga zavuze. Umuntu uwo ari we wese wirengagizaga gukurikiza amabwiriza yatanzwe yahanishwaga igihano cyo gupfa.

Imana ni Imana y’inyagahunda. Ibintu byose bifitanye isano n’ijuru biri kuri gahunda itagira amakemwa; kumvira n’ubwitonzi budakemwa biranga ibikorwa by’abamarayika bose. Kugera ku ntego bishobora kugerwaho gusa kubwa gahunda no gukora mu bwuzuzanye. Imana isaba ko mu murimo wayo habamo n’uburyo bw’imikorere nk’uko byari biri mu gihe cy’Abisiraheli. Abantu bose bakorera Imana bagomba gukorana ubwenge, badakora bya nikize kandi badatera waraza. Imana yifuza ko umurimo wayo ukoranwa kwizera nta gukebakeba kugira ngo ibashe kuwushyiraho ikimenyetso ko iwemera.

Imana ubwayo yayoboraga Abisiraheli mu ngendo zabo zose. Aho bagombaga kubamba amahema bahabwirwaga no kumanuka kw’inkingi y’igicu; kandi igihe cyose bagombaga kuguma aho, igicu cyagumaga hejuru y’ihema ry’ibonaniro. Iyo byabaga ngombwa ko bakomeza urugendo rwabo, cya gicu cyarazamukaga kikajya hejuru cyane y’iryo hema ryera. Icyo gicu cyerekanaga ko bakwiye guhagarara cyangwa ko bagenda. “Uko iyo sanduku yahagurukaga, Mose yaravugaga ati: ‘Uwiteka, haguruka, ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.’ Yahagarara, akavuga ati: ‘Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’Abisiraheli.” Kubara 10:35,36.

Hagati ya Sinayi na Kadeshi ku mupaka w’i Kanani hari urugendo rw’iminsi cumi n’umwe gusa. Ubwo amaherezo igicu cyatangaga ikimenyetso cyo gukomeza urugendo, Abisiraheli barahagurutse bakomeza urugendo bafite ishyushyu cyo guhita binjira mu gihugu cyiza. Yehova yari yarakoze ibitangaza ubwo yabavanaga mu Misiri, none se ni iyihe imigisha batajyaga kwizera kubona ubwo bari bagiranye isezerano ku mugaragaro ko bemeye Yehova ngo ababere Umwami, kandi bakaba bari bazwi ko ari ubwoko bwatoranyijwe bw’Isumbabyose?

Nyamara benshi bahagurutse aho bari bamaze igihe kirekire babambye amahema yabo bumva bagononwa. Bari barageze hafi yo kuhafata ko ari ho gakondo yabo. Imana yari yarateranyirije ubwoko bwayo aho hagati y’ibyo bitare byari bibatwikiriye, yarabatandukanyije n’andi mahanga ari ukugira ngo ibasubiriremo amategeko yayo yera. Bakundaga kwitegereza umusozi wera, uwo ikuzo ry’Imana ryari ryaragiye rigaragarira mu mpinga zawo z’ibiharabuge. Aho hantu hagaragaraga cyane ubwiza n’Imana ndetse n’abamarayika bera ku buryo kuhava byasabaga kutabitekerezaho kandi ntibyari bishimishije.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G. White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment