Ese kubyina mu rusengero biremewe muri Bibiliya?

“Haleluya! 1Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be. 2Ubwoko bw’Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo, Abana b’i Siyoni bishimire Umwami wabo. 3Bashimishe izina rye imbyino, Bamuririmbishirize ishimwe, Batambira ishako, batengerera inanga.” Zaburi 149:1-3.

Ikibazo cyo kubyina mu rusengero cyangwa muri gahunda yo guhimbaza Imana ntabwo kivugwaho rumwe mu bakristo. Bamwe bavuga ko bidakwiriye kubyinira mu nzu y’Imana, kuko atari ahantu ho kwinezereza ahubwo ko ari ahantu ho kubahwa cyane. Abandi bavuga ko ntacyo bitwaye, ndetse ahubwo ko ari byiza kubyinira Imana. Ahangaha hari bakunze gufatira urugero ku Mwami Dawidi wigeze kubyina ubwo isanduku y’isezerano yatahukaga muri Isiraheli. Ese koko ruriya rugero rwa Dawidi rukwiriye gufatirwaho ikigererezo? Ni iki Bibiliya ivuga kumbyino muri iriya Zaburi 149 ndetse no muri rusange?

Ubusobanuro bwa Zaburi 149

Zaburi ya 149 ni iya kane muri Zaburi eshanu za Haleluya zisoza igitabo cyazo. Iya mbere muri zo ikaba ari Zaburi ya 146. Iriya Zaburi ya 149 kandi ni iyo kugaragaza umunezero. Mu mugabane wa mbere w’iriya ndirimbo, Abantu b’Imana bararikirwa kwishimira umuremyi wabo n’umwami baririmba, n’ibikoresho bya muzika, ndetse n’imbyino bamuhimbariza agakiza ke.

Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya

Umunyazaburi yashatse kugarahaza ko Imana yifuza ko abera bayo bahora bavugurura imibanire yabo na yo umunsi ku munsi. Mukuyiyegurira bundi bushya ni ho havamo indirimbo nshya. Nk’uko ibyiza Imana idukorera n’imbabazi zayo bihora ari bishya kuri twe buri gitondo, ni ko no kunyurwa kwacu no gutanga ishimwe kwacu gukwiriye guhora ari gushya.

Bashimishe izina rye imbyino

Imbyino zivugwa hariya zari imbyino zera z’umunezero. Izi akaba ari zo mbyino Dawidi yabyinnye imbere y’Uwiteka (2 Samweli 6:14). Ziriya kandi zari imbyino zo murii gahunda yo gushimira Imana ariko zakorerwaga hanze y’urusengero. Zabyinwaga abantu batega amaboko bakayazunguza. Babaga kandi barimo bakoresha n’intoki, basa n’abapepera, ndetse babaga bahuza urutoki rw’igikumwe n’urwa musumba zose bakazihuza bazikubanyaho maze bikavuga, bigatanga umuziki.

Imbyino z’iki gihe n’izo mu gihe cya Bibiliya

Mu gihe cya Bibiliya, imbyino ziriho muri iki gihe zo kubyinana abantu babiri babiri, cyangwa se imbyino zo kuzunguza igice cy’umubiri cyo hasi, aho umuntu aba ameze nk’ urimo kureshya undi, ntabwo zabagaho. Kubyina kera muri Isiraheli akenshi byakorwaga n’abagore (Kuva 15:20; Abacamanza 21:18-23; 1 Samweli 18:6). Rimwe na rimwe abagabo na bo barabyinaga, urugero akaba ari Dawidi (2 Samweli 6: 14,16).

Nubwo abagabo n’abagore babyinaga, ntagihamya na kimwe ko hari aho abagabo n’abagore bigeze babyinana. Kandi nta gihamya nakimwe, haba mu Isezerano rya Kera cyangwa mu Isezerano Rishya, kerekana ko hari aho kubyina byaba byarabereye mu rusengero. Kubw’ibyo rero, ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: “niba imbyino zishimira Imana Abisiraheli barazibyiniraga hanze (atari mu rusengero), kuki mu nsengero zimwe na zimwe z’amatorero yitwa ayagikristo hajya habyinirwa? Ababikora babikuye he?”

Byateguwe na

Eric Ruhangara

Tel: +250 788 487 183

Related posts

Leave a Comment