Abakurambere n’abahanuzi (Igice cya 30): ubuturo bwera n’imirimo yabukorerwagamo (Umugabane wa 1)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30)
UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 1)
(Iki gice gishingiye mu Kuva 25-40; Abalewi 4:16)

Ubwo Mose yari kumwe n’Imana ku musozi, yahawe itegeko rivuga riti: “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.” (Kuva 25:8). Amabwiriza yuzuye yo kubaka ubuturo bwera yaratanzwe. Kubwo gusubira inyuma kwabo, Abasiraheli bivukije umugisha wo kubana n’Imana kandi n’igihe cyatumye bitabashobokera ko bakubakira Imana ubuturo bwera kugira ngo iture hagati muri bo. Ariko bamaze kongera kugirirwa ubuntu n’Imana, Mose umuyobozi ukomeye yakurikijeho gushyira itegeko ry’Imana mu bikorwa.

Abantu batoranyijwe bahawe n’Imana ubuhanga n’ubwenge kugira ngo bubake iyo nyubako izira inenge. Imana ubwayo yahaye Mose igishushanyombonera cy’uko izaba iteye, ahabwa amabwiriza yihariye arebana n’uko izaba ingana, uko izaba iteye, ibyo bazakoresha bayubaka ndetse n’ibikoresho byose kizashyirwamo. Ahera hubatswe n’intoke z’abantu “hasuraga ha handi h’ukuri,” hari “ibishushanyo by’ibyo mu ijuru” (Abaheburayo 9:24, 23). Cyari ikigereranyo gito cyane cy’ubuturo bwo aho Kristo, umutambyi wacu mukuru akorera kubw’abanyabyaha nyuma y’aho yatangiye ubugingo bwe ho igitambo. Imana yerekeye Mose ku musozi ubuturo bwera bwo mu ijuru maze imutegeka gukora ibintu byose akurikije icyitegererezo yeretswe. Ayo mabwiriza yose Mose yayafatanye ubwitonzi maze ayamenyesha abayobozi b’ishyanga ry’Abisiraheli.

Kugira ngo ubuturo bwera bwubakwe, hari hakenewe imyiteguro ikomeye kandi isaba ibintu bihenze. Ibikoresho byinshi cyane kandi by’igiciro gihanitse byari bikenewe; nyamara Uwiteka yemeye gusa amaturo atanganywe ubushake. Itegeko ry’Imana Mose yasubiriyemo iteraniro ryose ni iri ngo: “Umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura.” Kwiyegurira Imana hamwe n’umwuka wo kwitanga ni byo byari ibintu by’ibanze bisabwa mu kubakira Isumbabyose ubuturo.

Abantu bose babishishikariye icyarimwe. “Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka, yo kuremesha rya hema ry’ibonaniro n’ayo gukoresha imirimo yaryo yose n’ayo kuremesha ya myenda yejejejwe. Haza abagabo n’abagore, abemejwe n’imitima yabo bose, bazana impeta zo mu mazuru n’izo mu matwi n’izishyiraho ikimenyetso n’inigi, byose ari izahabu: bizanwa n’umuntu wese utura Uwiteka ituro ry’izahabu” (Kuva 35:21,22).

“Umuntu wese wari ufite icyo atura cy’ifeza cyangwa icy’umuringa, arakizana, agitura Uwiteka: kandi umuntu wese wari ufite imbaho z’umushita zavamo ikibazwa cyo gukoresha umurimo wose w’ubuturo, arazizana. Abahanga b’abagore bose barakaraga, bazana ibyo bakaraze, ubudodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza. Kandi abagore bose batewe umwete n’ubuhanga bwabo bakaraga ubwoya bw’ihene. Abatware bazana amabuye yitwa shohamu, n’andi mabuye yo gukwikirwa ngi ahundwe kuri efodi no kuri wa mwambaro wo ku gituza; bazana n’imibavu n’amavuta ya elayo: babizanira ya matabaza na ya mavuta yo gusiga na wa mubavu w’ikivange mwiza.” Kuva 35:23-28.

Biracyaza…
Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél:0783648181

Related posts

Leave a Comment