Abakurambere n’Abahanuzi (Igice cya 35): Kwigoneka kwa Kora (Umugabane wa 7)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 35): KWIGOMEKA KWA KORA (Umugabane wa 7)

Abaheburayo ntibashakaga kumvira amabwiriza n’amategeko y’Uhoraho. Bahoraga bacyahwa, ariko ntibashake kwakira umuburo. Iryo ni ryo ryari ibanga ryo kwitotombera Mose kwabo. Iyo barekerwa umudendezo kugira ngo bakore ibyo bishakiye, haba harabayeho kwivovotera abayobozi babo buhoro. Mu mateka yose y’itorero abagaragu b’Imana bagiye bahura n’umwuka nk’uwo.

Kwizirika ku cyaha ni ko gutera abantu guha Satani icyuho akinjira mu ntekerezo zabo, bityo bakava ku rwego rumwe rw’ibibi bakajya ku rundi. Kwanga umucyo bitera umwijima mu bwenge kandi bikanangira umutima, ku buryo byorohera abantu gutera indi ntambwe mu cyaha ndetse no kwanga umucyo ugaragara cyane, kugeza ubwo amaherezo ingeso zo gukora nabi zihabwa intebe. Icyaha nticyongera kubagaragarira nk’icyaha. Umuntu ubwiriza ijambo ry’Imana nk’uko bikwiriye, akamagana ibyaha byabo, akenshi baramwanga. Kubera ko baba badashaka kwihanganira umubabaro no kwiyanga bikenewe kugira ngo habeho ivugururwa, bahindukirira umugaragu w’Uhoraho maze bakarwanya gucyaha kwe bavuga ko kudakenewe kandi ko gukabije. Nk’uko Kora yabigenje, bavuga ko abantu nta cyaha bafite ko ahubwo uwo muntu ubacyaha ari we uteza akaga kose. Mu guturisha imitima yabo iki kinyoma, abo bene ishyari kandi barwanya umugaragu w’Imana bakomatanya kubiba amacakubiri mu itorero no guca intege amaboko y’abagombaga kuryubaka.

Intambwe yose yatewe n’abantu Imana yahamagaye kuyobora umurimo wayo yagiye itera urwikekwe; buri gikorwa cyose cyavuzwe nabi n’abanyeshyari n’abashakisha ibibi ku bandi. Uko ni ko byari bimeze mu gihe cya Luteri n’icya Wesley, n’abandi bagorozi. Ni ko bimeze no muri iki gihe.

Ntabwo Kora aba yarakoze ibyo yakoze iyo amenya ko amabwiriza yose n’imiburo yose byahabwaga Abisiraheli byabaga bivuye ku Mana. Nyamara yagombye kuba yarabimenye. Imana yari yaratanze igihamya gitangaje cyerekana ko ari yo iyoboye Abisiraheli. Ariko Kora n’abambari be banze umucyo kugeza ubwo bahuma cyane ku buryo ukwigaragaza gukomeye kw’imbaraga z’Imana kutari guhagije ngo kubemeze. Uko kwigaragaza kose bagushyize ku muntu cyangwa ku mukozi wa Satani. Ikintu nk’icyo cyakozwe n’abantu ubwo ku munsi ukurikira irimbuka rya Kora n’abambari be, basanze Mose na Aroni maze barababwira bati: “Mwishe abantu b’Imana.” Nubwo bari barabonye igihamya gikomeye cyane cyerekana uko Imana itanejejwe n’imikorere yabo binyuze mu kirimbuka kw’abantu bari babashutse, bahangaye kwitirira Satani ibihano Imana yari yatanze, bavuga ko binyuze mu mbaraga z’umubi, Mose na Aroni ari bo batumye abantu beza kandi bera bapfa. Bacumuye ku Mwuka Wera, ari cyo cyaha gituma umutima w’umuntu winangira rwose ukarwanya imbaraga y’ubuntu bw’Imana. Kristo yaravuze ati: “Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu, azababarirwa; ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa…” (Matayo 12:32). Aya magambo yavuzwe n’Umukiza wacu igihe ibikorwa byiza yari yakoreshejwe n’imbaraga y’Imana Abayuda babyitiriraga Belizebubu. Imana ivugana n’umuntu ikoresheje Mwuka Muziranenge; kandi abanga intumwa yayo babyihitiyemo bakavuga ko ari iya Satani, bakuyeho umuyoboro w’itumanaho hagati y’umuntu n’Ijuru.

Imana ikora binyuze mu kwigaragaza kwa Mwuka wayo mu gucyaha no kwemeza umunyabyaha. Bityo niba amaherezo umurimo wa Mwuka Muziranenge wanzwe, nta kindi Imana yakorera umuntu. Isoko iheruka y’ubuntu bw’Imana iba yakoreshejwe. Umunyabyaha ubwe aba yitandukanyije n’Imana, kandi icyaha nta muti gifite ngo cyikize ubwacyo. Nta zindi mbaraga ziba zizigamwe Imana yakoresha kugira ngo yemeze kandi ihindure umunyabyaha. Imana irategeka iti: “Nimumureke.” (Hoseya 4:17). Hanyuma “ntihaba hasigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi, uzarya abanzi b’Imana.” Abaheburayo 10:26,27.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment