Abatasi Cumi na Babiri (Umugabane wa 1)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 34) ABATASI CUMI NA BABIRI (Umugabane wa 1)
(Iki gice gishingiye mu Kubara 13;14)

Hashize iminsi cumi n’umwe bavuye ku musozi wa Horebu, Abaheburayo baganditse i Kadeshi, mu butayu bw’i Parani, hafi y’inkengero z’Igihugu cy’Isezerano. Aho ni ho abantu batangiye igitekerezo cy’uko hakwiriye koherezwa abatasi bakajya gutata icyo gihugu. Mose azana icyo gitekerezo imbere y’Uwiteka, maze Uwiteka arabibemerera, abaha n’amabwiriza y’uko hatoranywa umutware umwe muri buri muryango wo kujyana n’abandi gutata. Batoranya abagabo nk’uko bari babibwiwe, maze Mose abategeka kujya kureba icyo gihugu uko kimeze, ibyiza bikirimo; ndetse n’abantu bagituyemo, ko ari abanyambaraga cyangwa abanyantegenke, ko ari benshi cyangwa bake. Bagombaga kureba n’imiterere y’ubutaka bwaho, uko burumbuka kandi bakazana zimwe mu mbuto zaho.

Baragiye batata icyo gihugu cyose, binjirira ku rugabano rw’amajyepfo maze bakomeza berekeza mu majyaruguru. Bagarutse nyuma y’iminsi mirongo ine. Abisiraheli bose bari basabwe n’ibyiringiro bikomeye kandi bari bategerezanyije amatsiko menshi. Inkuru y’uko ba batasi bagarutse yakwirakwiye mu miryango kandi yakiranwa umunezero. Abantu basohotse bihuta bajya gusanganira izo ntumwa zari zashoboye kurokoka ibyago byajyaga kuzigeraho muri urwo rugendo. Abo batasi bazanye ingero z’amatunda zerekana uburumbuke bw’ubutaka bwaho. Cyari igihe cy’umwero w’inzabibu maze bazana ishami rihunze amaseri y’imizabibu rinini cyane ku buryo ryari rihetswe n’abagabo babiri. Bazanye no ku makomamanga no ku mbuto z’imitini byaheraga cyane.

Abantu bashimishijwe n’uko bagiye kwigarurira igihugu cyiza bene ako kageni, maze batega amatwi bafite amatsiko cyane kugira ngo hatagira ijambo na rimwe ribacika igihe Mose yabwirwaga ibyaho. Ba batasi baratangiye bati: “Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy’amata n’ubuki; ngizi imbuto zacyo.” Abantu bari bafite ishyushyu; bajyaga kumvira ijwi ry’Uwiteka babikunze maze bagahita bazamuka bakigarurira icyo gihugu batazuyaje.

Ariko abatasi bamaze kuvuga ubwiza n’uburumbuke bw’icyo gihugu, bose uretse babiri gusa, bakuririje ingorane n’akaga byari kuba biri imbere y’Abisiraheli iyo biyemeza kwigarurira Kanani. Bavuze amoko y’abantu b’abanyambaraga bari batuye mu mpande zitandukanye z’icyo gihugu, kandi bavuga ko imijyi yaho igoteshejwe inkuta kandi ikomeye, kandi ko abantu bahatuye ari abanyambaraga ndetse ko kubatsinda bidashoboka. Bavuze kandi ko bahabonye abagabo b’ibihanda bakomoka kuri Anaki, kandi ko ntacyo bimaze gutekereza ibyo kwigarurira icyo gihugu. Noneho ibintu byarahindutse. Igihe ba batasi bavugaga ibyari mu mitima yabo itizera yari yuzuye gucika intege babitewe na Satani, ibyiringiro n’ubutwari byavuyeho bisimburwa no kwiheba gukomeye. Kutizera kwabo kwatumye abantu bijima, bityo ubushobozi bukomeye bw’Imana bwagiye kenshi bugaragarizwa ubwoko bwatoranyijwe, bwari bwibagiranye. Abantu ntibibutse, ntibatekereje ko Imana yari yarabayoboye muri urwo rugendo rurerure rutyo yashoboraga kubaha icyo gihugu nta kabuza. Ntabwo bibutse uko, mu buryo bw’igitangaza, Imana yari yarabakijije ababakoreshaga uburetwa, ibacira inzira mu nyanja, kandi irimbura ingabo za Farawo zari zibakurikiye. Birengagije Imana, maze bakora nk’aho bagomba kwishingikiriza ku mbaraga z’amaboko yabo gusa.

Mu kutizera kwabo, bumvise ubushobozi bw’Imana bufite aho bugarukira, maze ntibiringira ukuboko kwari kwarabayoboye kugeza icyo gihe. Bongeye gukora ikosa bari barakoze ryo kwitotombera Mose na Aroni. Baravuze bati: “Aho ni ho ibyiringiro byacu bikomeye bigarukiye.” “Iki ni cyo gihugu twakoze urugendo tuva mu Misiri tuje kwigarurira.” Bashinje abayobozi babo kuba barabeshye abantu kandi ko bateje Abisiraheli ibyago.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment