Kwigomeka kwa Kora (Umugabane wa 5)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 35): KWIGOMEKA KWA KORA (Umugabane wa 5)

Yesu, Marayika wagendaga imbere y’Abaheburayo yagerageje kubakiza ngo be kurimbuka. Imbabazi zarabingigaga. Urubanza rw’Imana rwari rwabegereye cyane, bingingirwa kwihana. Ukwitambika kudasanzwe kandi kudakumirwa guturutse mu ijuru kwari kwahagaritse ubwigomeke bwabo. Ubwo rero, iyo bemera ubuntu bw’Imana butumye yigaragaza, bajyaga gukira. Ariko nubwo bahunze iteka ryari riciwe babitewe no gutinya kurimbuka, ntabwo ubwigomeke bwabo bwari bukuweho. Iryo joro basubiye mu mahema yabo bafite ubwoba bwinshi ariko batihannye.
Kora n’abambari be bahoraga babogeza kugeza ubwo rwose bizeye yuko ari abantu beza cyane, ndetse ko bahemukiwe kandi bafatwa nabi na Mose. Iyo baza kwemera ko Kora n’abambari be bari mu makosa kandi ko Mose afite ukuri, bari kwakira rwose iteka ryari ryaciwe ko bagomba kuzapfira mu butayu bakemera ko ari ijambo ry’Imana. Ntibashakaga kwemera ibyo, bityo bagerageza kwemera ko Mose yari yarabashutse. Bari bashimishijwe cyane n’ibyiringiro bari bafite by’uko gahunda nshya igiye gushyirwaho aho muri yo gushima kwajyaga gusimbura gucyahwa, kandi ubuzima bworoheje bugasimbura guhagarika umutima n’amakimbirane. Abantu bari barimbutse bari baravuze amagambo yo gushimagiza kandi barasezeranye kubitaho cyane no kubakunda, maze abantu bafata umwanzuro ko Kora n’itsinda rye bagomba kuba ari abantu beza, kandi ko Mose mu buryo runaka yatumye barimbuka.

Ntibishobokera abantu gutuka Imana igitutsi gikomeye nko gusuzugura no kwanga abo ibasha gukoresha kubw’agakiza k’abantu. Ntabwo Abisiraheli bari barakoze batyo gusa, ahubwo bari baragize n’umugambi wo kwica Mose na Aroni. Nyamara ntibabonye akamaro ko gushaka imbabazi z’Imana kubw’icyaha cyabo kibabaje. Iryo joro bahawe ryo gusabamo imbabazi ryakeye batihanye kandi batatuye icyaha cyabo, ahubwo baraye bashaka icyarwanya ibihamya byerekana yuko ari abanyabyaha ruharwa. Bakomeje kwanga abantu batoranyijwe n’Imana maze bitegura kuryanya ubutware bwabo. Satani yari yiteguye kuyobya intekerezo zabo no kubayobora buhumyi mu irimbukiro.

Abisiraheli bose bari bahunze batewe ubwoba no gutaka kw’abanyabyaha bari baciriweho iteka isi ikasama ikabamira, kuko bavuze bati: “Ubutaka butatumira natwe.” “Bukeye bwaho, iteraniro ry’Abisiraheli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti: ‘Mwishe abantu b’Uwiteka.'” Kandi bendaga kugirira nabi abayobozi babo bari abizerwa kandi bitanga.
Ubwiza bw’Imana bwabonekeye mu gicu cyari hejuru y’ihema ry’ibonaniro, maze ijwi rivugira muri icyo gicu ribwira Mose na Aroni riti: “Nimuhaguruke muve muri iri teraniro, ndirimbure mu kanya gato.”

Mose nta cyaha yari afite, ariko kubw’ibyo ntiyatinye kandi ntiyihutira guhunga ngo asige iteraniro maze ririmbuke. Muri icyo gihe giteye ubwoba, Mose yarazariye, yerekana uko umushumba nyakuri aba yitaye ku mukumbi ashinzwe. Yinginze Imana kugira ngo umujinya wayo we kurimbura ubwoko yatoranyije. Kubw’uko kwinginga kwe, yahagaritse ukuboko kwari kuje guhora kugira ngo Abisiraheli batumviraga kandi bigomekaga batarimburwa bagashira.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment