Icyaha cya Nadabu na Abihu (Umugabane wa 3)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 31): ICYAHA CYA NADABU NA ABIHU (Umugabane wa 3)

Nadabu na Abihu ntibaba barakoze icyo cyaha cyabarimbuye iyo ubwenge bwabo butabanza kuyobywa igice no kunywa inzoga uko bishakiye. Bari basobanukiwe ko kwitegura byitondewe kandi bikomeye ari ingenzi mbere yo kwinjira mu buturo bwera aho Imana yigaragarizaga nyamara kubwo kutirinda ntibari bujuje ibyangombwa byo gukora umurimo yabo wera. Ubwenge bwabo ntibwakoraga neza, kandi imyumvire yabo ku byerekeye ibitunganye yari yijimye ku buryo batashoboraga kumenya itandukaniro riri hagati y’ibyera n’ibisanzwe. Aroni n’abahungu be bari basigaye bahawe uyu muburo ugira uti: “Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi, wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa; iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, mubone uko mutandukanya ibyera n’ibitari ibyera, n’ibihumanya n’ibidahumanya; mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.” ( Abalewi 10:9-11). Gukoresha ibinyobwa bisindisha bigira ingaruka yo guca intege umubiri, gutesha intekerezo umurongo utunganye ndetse no gucogoza imico mbonera. Bibuza abantu gusobanukirwa ukwera kw’ibintu byera ndetse n’Imbaraga ikomeye iranga ibyo Imana isaba. Abantu bose babaga bari mu myanya ijyana n’inshingano zera bagombaga kuba abagabo birinda nta gukebakeba kugira ngo ubwenge bwabo bushobore gutandukanya icyiza n’ikibi, kandi babashe kugira amahame ashikamye n’ubwenge bwo gukorana ubutabera no kugaragaza imbabazi.

Inshingano nk’iyo ikomeza kuba iya buri muyoboke wese wa Kristo. Intumwa Pawulo iravuga iti: “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse.” (1 Petero 2:9). Imana idusaba kurinda imbaraga zose z’umubiri zikaba mu buryo bwiza cyane bushoboka kugira ngo tubashe gukorera Umuremyi wacu umurimo yemera. Iyo ibisindisha bikoreshejwe, hazakurikiraho ingaruka nk’izabaye kuri bari batambyi b’Abisiraheli. Umutimanama uzatakaza uburyo washoboraga kumenya icyaha, kandi intambwe yo kwinangira mu bugome izarushaho guterwa kugeza ubwo ibintu bisanzwe n’ibyejejwe bitazongera kugira itandukaniro rigaragara. None se ni mu buhe buryo twagera ku rugero rw’ibyo Imana ishaka? “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” (1Abakorinto 6:19, 20). “Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” (1 Abakorinto 10:31). Itorero rya Kristo mu bihe byose ryahawe umuburo ukomeye kandi uteye ubwoba uvuga ngo: “Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba; kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.” 1Abakorinto 3:17

Biracyaza…
Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment