Ufite imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu

UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (25)

Ufite imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu

“Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.” Ibyah 1:17,18.

Abahanga batahuye ikintu gitunguranye muri ariya magambo ya Bibiliya. Tubona ibintu bimeze kimwe hagati y’ukuntu Yesu avugwa hariya hamwe n’ikigirwamanakazi cyari gikomeye cyane kurusha ibindi, ndetse cyari kizwi cyane kurusha ibindi byose cyo muri Azia ntoya (Asia Minor, Asie Mineure, muri Turukiya), kitwaga Hekate. Iki kigirwamanakazi Hekate cyari kizwiho ko ari cyo cyari gifite imfunguzo z’ikuzimu, ahafatwaga ubwami bw’abapfuye mu myemerere ya kera y’Abagiriki. Kiriya kigirwamanakazi kandi avantu ba kera bakitaga trimorphos, bisobanura, ikintu gifite amashusho (forms, formes)atatu atandukanye, cyangwa ikintu kigaragara muburyo butatu butandukanye, bikaba byari bijyanye n’ibice bitatu by’ingenzi bigize isanzure: ijuru, isi, hamwe no munda y’isi (ikuzimu). Mu ishusho yacyo y’ijuru, kiriya kigirwamanakazi cyafashe izina rya Selene cyangwa Luna (ukwezi). Ku isi kitwaga Artemis cyangwa Diana (Reba Ibyakozwe 19). Na ho mi isi y’ ikuzimu Abagereki bakitaga Persephone. Cyari kizwi kandi nk’“itangiriro n’ iherezo” ( Ibyah 22:13).

Nk’utembera uko ashatse hagati y’ijuru, isi no munda y’isi, Hekete rero cyari ikigirwamanakazi cy’ihishura. Bizeraga ko cyashoboraga guhishurira isi ibintu byabereye mu ijuru n’ikuzimu. Kandi nk’ uwari ufite imfunguzo z’ikuzimu ngo cyashoboraga gutanga agakiza.

None se ni kuki hariya mu Byahishuwe Yesu yivuze mu buryo busa cyane n’ubw’ikigirwamanakazi cy’abapagani? Kubera ko Imana buri gihe isanga abantu aho bari (Reba 1 1 Abakor 9:19_23). Ese waba wibuka umunsi wahuriyeho na Yesu? Ese waba wibuka amagambo cyangwa ibikorwa bye byagukoze kumutima? Buri nkuru yose yo kwihana (guhinduka) iba yihariye, kuko Imana igira inzira nyinshi ikoresha mukugera ku bantu.

Umwanditsi witwa JON Paulien atubwira inkuru y’umusore umwe wo muri Arizona, muri Amerika, wamaze igihe ashakisha Yesu, ariko akaba atari abizi neza koko ko yamushakaga. Nuko umunsi umwe ubwo yari agaramye mu ntebe ye nini, ari kunywa ibiyobyabwenge, arimo no kumva umuziki wa rock w’ itsinda ryitwa the Rolling Stones nuko ngo yumva ikintu kimuzamuye hejuru mubitekerezo, nuko muburyo atari agamije kureba Imana by’umwihariko, ngo yabonye mu maso h’umuntu yahise amenya ko ari Yesu. Nuko ngo Yesu aramubwira ati: “iyo ndirimbo urimo kumva nirangira, ukwiriye guhita utunganye imibereho yawe maze unkurikire!”
Umuziki warahagaze, wamusore aratungurwa kuburyo bukomeye maze areguka aricara. Akebaguza impande zose ntiyagira umuntu abona.

Mu kwitaba guhamagara kw’Imana, yaretse ibiyobyabwenge ndetse areka n’imibereho y’ubuzererezi maze asubira mu ishuri. Imyaka micye nyuma yaho yarangije amasomo y’ Iyobokamana muri kaminuza maze atangira umurimo w’ubugabura (ubupasiteri)! Buriya ni ubuhamya burenze ukwemera bwerekana ubushobozi bwa Yesu bwo kugera k’umuntu uwo ari we wese, n’iyo yaba ari mu biyobyabwenge no mu cyumba cyuzuyemo umuziki wa rock. Ntabwo bishatse kuvuga ko ibiyobyabwenge na ririya tsinda rya Rolling Stones byari inzira nziza yo kugeza umuntu kukwizera, ahubwo birashimangira ubuntu butagira akagero bwa Yesu Kristo, bukora ibidasanzwe mugukiza umuntu. Ibi rero bivuze ko hari ibyiringiro no kuri wowe nanjye.

Mwami, warakoze gukora ibishoboka byose ngo unyigize hafi mbane nawe.

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “The Gospel From Patmos”, cyanditswe na JAUN Paulien, ukuriye ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda.

Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment