Gutungurwa na Yesu (2)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (24)

Gutungurwa na Yesu (2)

“Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye.” Ibyah 1:17

Nk’uko twabibonye ubushize, guhura na Yesu mu iyerekwa byashegeshe Yohana cyane. Ushobora kuvuga ko igitabo cy’Ibyahishuwe cyaturutse mu “gukizwa ibishegesha” Yesu yakoreye uriya muhanuzi. Yesu yamusanze muburyo butari bwitezwe na gato. Yasenye iforomo iriya ntumwa yari yaramushyizemo. Yaguye imbago z’ubumenyi bw’uriya muhishuzi, amuha ikizamini gikomeye amuha ishusho irushijeho kwaguka ya Yesu. Ukuri ni uko twese tujya duhatana dushaka kurenga aho imipaka yacu igarukira iyo bigeze kugusobanukirwa Imana kwacu.

Jon Paulien, umwanditsi w’igitabo “THE GOSPEL FROM PATMOS,” yaravuze ati: “iyaba nari umuyisilamu byashobora kungora kwiyumvisha uburyo Imana Imana ishobora kwishimira umuntu utajya yubahiriza igisibo rimwe mu mwaka ndetse ntasenge gatanu ku munsi. Byangora cyane kwiyumvisha uburyo Imana ishobora kurebēra abantu barya inyama z’ingurube. Najya nsuzugura abakristo banywa inzoga.” Jon Paulien arakomeza ati: “iyaba nari Umuhamya wa Yehova birashoboka ko byangora cyane kwemera ko Imana Imana ishobora gukoresha uburyo bwo kongerera umurwayi amaraso bwo kwa muganga ishaka kurokora ubuzima bw’umwana.”

Abagatolika benshi bagiye bagorwa no kwemera ko umukozi w’Imana cyangwa Umupadiri ashobora kunezeza Imana by’ukuri atari ingaragu (umuselibateri).  Ku gihe cya Yesu Abayuda bamwe bagiye bagorwa no kubona abigishwa baca ihundo bakarihekenya igihe banyuraga mumurima ari ku Isabato. Ni nde ushobora gukora ibyo bintu maze agakomeza kuba mumurimo w’Imana? Abahindu ntabwo bashobora kurya inyama y’inka, ariko iy’ingurube yo ntakibazo kuri bo. Abakristo benshi bibwiraga ko intambara zabayeho kera z’abanyamusaraba (Crusades, Croisades) zari zigamije kubohoza ubutaka butagatifu Yerusalemu mu maboko y’abayisilamu, zari intambara ntagatifu. Abaporotesitanti bo muri Amerika mugihe cy’intambara z’isubiranamo ry’abaturage buri ruhande muzari zihanganye rwibwiraga ko Imana izaruha intsinzi kubera rwabaga rufite ifatika rwarwaniraga.

Yesu wo mu Byahishuwe rero ni “umuti wa virus yo gutubya Imana.” Tumwita umugwaneza n’umunyampuhwe, ariko abamumenye neza kera bamufata nk’umuntu wari ufite imyitwarire y’impinduramatwara (revolutionary, révolutionnaire).   Kuko yatinyutse guhamagara abayobozi bakuru b’idini akabita indyarya. Yajyaga yita guverineri w’intara (Herode Antipas) ngo ni “Nyiramuhari.” Yatinyutse kwita abantu bari bakomeye muby’iyobokamana ngo ni “abana b’umubi.” Ikigeretse kuri ibyo yaganiraga n’indaya n’ibisambo by’abakoresha b’ikoro.

Inshuro zigera kuri ebyiri zose yagiye asenya ubucuruzi bwaberaga k’urusengero, akamena ibicuruzwa, akavangavanga ibiceri abantu babaga bapanze neza, maze akirukana ba nyirabwo k’urusengero. Yajyaga akiza uburwayi umuntu w’inzererezi utagira aho aba, ariko ugasanga ntiyitaye cyane kubantu b’abanyacyubahiro. Ntagushidikanya byatworohera guhorana na Yesu igihe cyose yaramuka yemeye kujya akora ibintu mu buryo bwacu.

Mwami, mfasha kukwakira nk’uko uri muby’ukuri, atari nk’uko jyewe nshaka ko uba.

Byateguwe hifashishijwe igitabo “THE GOSPEL FROM PATMOS,” cyanditswe na JON PAULIEN, umuyobozi ushinzwe ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya LOMA LINDA.

Bitegurwa na

Eric RUHANGARA

Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment