Abatasi Cumi na Babiri (Umugabane wa 2)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 34): ABATASI CUMI NA BABIRI (Umugabane wa 2)

Abantu bakutse umutima muri uko gucika intege n’ubwihebe. Humvikanye amajwi y’umuborogo avanze no kwitotomba. Kalebu yumvise uko bimeze maze ahagararira ijambo ry’Imana ashize amanga, akora uko ashoboye kose kugira ngo avuguruze umwuka mubi wari utejwe na bagenzi be batari abizerwa. Mu kanya gato, abantu baracecetse kugira ngo batege amatwi amagambo y’ibyiringiro n’ubutwari yerekeye iby’icyo gihugu cyiza. Ntiyahakanye ibyari byavuzwe; inkike z’imijyi yaho zari ndende kandi Abanyakanani bari abanyambaraga. Ariko Imana yari yarasezeraniye Abisiraheli kubaha icyo gihugu. Kalebu yaravuze ati: “Tuzamuke nonaha, tuhahindure, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”

Ariko ba bandi cumi, baramurogoye berekana inzitizi mu buryo bubi kuruta uko bari babivuze mbere. Baravuze bati: “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.. ..Kandi twabonyemo abantu barebare banini; Abanaki, bakomotse mu bantu barebare banini: twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.” Kubara 13:31-33. Abo bagabo, bamaze gutafa icyerekezo kibi, barinangiye bahagurukira kurwanya Kalehu na Yosuwa, na Mose n’Imana. Intambwe yose bateraga yatumaga barushaho kwinangira. Bari biyemeje guca intege imbagara zose zigambirira kwigarurira Kanani. Bagoretse ukuri kugira ngo bashyigikire umwuka mubi bari bateje. Baravuze bati: “Ni igihugu cy’umwiryane..” Iyo ntiyari inkuru mbi gusa; ahubwo cyari n’ikinyoma. Ubwayo yarivuguruzaga. Abatasi bari bavuze ko icyo gihugu kirumbuka kandi ko ari cyiza, ko kirimo abantu barebare kandi banini. Ibyo byose ntibyajyaga gushoboka iyo ikirere cyaho kiba ari kibi kugeza ubwo kivugwa ko ari ‘icy’umwiryane.'” Ariko iyo abantu barunduriye imitima yabo mu kutizera, bishyira aho bagengwa na Satani kandi nta muntu ubasha kumenya aho Satani azabageza.

“Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka; abantu ijoro ryose bararira.” Kwigomeka no kwanga abategetsi ku mugaragaro byahereye ko bikurikiraho; kuko Satani ari we wari uyoboye kandi abantu basaga n’abatagitekereza. Batutse Mose na Aroni, bibagirwa ko Imana yumva amagambo yabo mabi, kandi ko Marayika w’Imana ari kumwe na bo akingirijwe n’inkingi y’igicu, areba uburyo bisihinga cyane ku bw’umujinya. Mu burakari bwinshi barasakuje bati : “Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazabe iminyago; ikiruta si uko twasubira mu Egiputa?” Baravugana bati: “Twishyirireho umugaba dusubire mu Egiputa.” Ubwo ntibashinje Mose gusa kuba yarabashutse abasezeranira igihugu batashoboraga kwigarurira ahubwo ibyo babishinjaga n’Imana ubwayo. Bageze n’aho bagambirira kwishyiriraho umugaba wo kubayobora bagasubira mu gihugu bagiriyemo umubabaro kandi bagakoreshwa uburetwa, aho bari barakuwe n’ukuboko gukomeye kw’Ishoborabyose.

Bumiwe kandi bacitse intege “Mose na Aroni bikubita hasi bubamye imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho” bayobewe icyo bakora kugira ngo bakure mu bantu uwo mugambi uhutiyeho utewe n’amarangamutima. Kalebu na Yosuwa bagerageje gucubya izo mpagarara. Bashishimuye imyenda yabo bihutira kwisuka mu bantu maze amajwi yabo yumvikana arangurura gusumba urusaku rw’umuborogo n’umubabaro utewe no kwigomeka. Barababwiye bati: “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu, akiduhe; kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki. Icyakora ntimugomere Uwiteka, kandi ntimutinye bene icyo gihugu, tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu ; ntimubatinye.”

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment