Gutungurwa na Yesu (1)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (23)

Gutungurwa na Yesu (1)

“Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye.” Ibyah 1:17

Jon Paulien, umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel from Patmos,” atubwira inkuru y’ukuntu umunsi umwe hari ikintu kidasanzwe cyane cyamubayeho we n’umuryango we. Icyo gihe we n’umugore n’abana babo bari bagiye guhaha mu masaha y’ikigoroba. Nuko ubwo bari batashye, mbere yo kwinjira mu nzu batunguwe no kubona amatara yose y’inzu yabo arimo kwaka ndetse babona n’imodoka nini y’ikamyoneti batari bamenyereye iparitse imbere y’inzu yabo. Nuko ngo bahita bahagarara aho bari bageze bamara igihe kigera nko k’umunota ntawukoma, batazi icyo gukora. N’ubwoba bwinshi no guhinda umushyitsi, yiyemeza gusiga umugore n’abana mu modoka maze akajya guhangana n’uwo ari we wese wari wabateye.

Akomeza agira ati “naratunguwe cyane, ariko numva ngize ihumure ryinshi, ubwo nasangaga uwari waduteye nta wundi ari Databukwe. Sekuru w’abana banjye yari yafashe gahunda itunguranye yo kuza kudutungura maze akora urugendo rurerure atwaye imodoka ibilometero 1287 aza muri Michigan aturutse iwe ku isambu ye muri North Dakota. Ibi rero byari bitunguranye cyane! Ubwo yahageraga agasanga tudahari, umuturanyi wacu yamufashije kwinjira mu nzu.”

Ruriya ruzinduko rwa Databukwe ntabwo rwari kuba urusanzwe iyo aza kuba yenda atuye ku rundi ruhande rw’umujyi twari dutuyemo. Kuko kiriya gihe Data (wari utuye ku rundi ruhande rw’umujyi) yakundaga kuza iwacu kenshi atagombeye guteguza aje nko kureba niba tumeze neza cyangwa se kureba ntiba nta kintu cyangiritse ngo agisane iyo twabaga twasohotse. Ariko twabaga tuzi ko undi Sekuru w’abana bacu atuye kure mu bilometero 1287! Nta na rimwe twigeraga dutekereza ko yagera iwacu ataratumenyesheje ko azaza. Kuriya kuza kwe rero ngo kwafashije Jon Paulien gusobanukirwa gacye kunyifato ya Yohana ubwo yahuriraga na Yesu ku kirwa cy’i Patimo.

Yohana yari yaramenye Yesu neza, yari yaramwiboneye, yari yaramwumvise avuga ndetse yari yaranamukozeho kenshi (1 Yohana 1:1). Ariko hari hashize imyaka 60 ibyo bibaye.

Ntabwo bari baherukanye. Kandi Yesu ntabwo yaje i Patimo aturutse mu yindi ntara nka Sebukwe wa Jon Paulien, yari yarazamutse mu kindi gice cy’isanzure, ajya ahantu kure cyane hitwa mu ijuru. Kubw’ibyo rero uriya muhanuzi Yohana ntabwo yari yiteze ko Kristo yatunguka aje kumusura kuri kiriya kirwa umwanya uwo ari wo wose.

Ntabwo ari ibyo gusa, Yesu uriya yaje afite ubwiza bwinshi cyane ku buryo Yohana yabonaga ari ubw’Imana ubwayo. Ni “Uwa mbere n’uw’iherezo, iyi ni inyito ubusanzwe ikoreshwa k’Uwiteka Ushoborabyose wo mu Isezerano rya Kera (Yesaya 44:6; 48:12). Yesu rero yaje kuri Yohana nk’Imana yo mu Isezerano rya Kera, imwe yaremye isi, igatanga amategeko ku musozi Sinayi, ndetse ikuzuza ubwiza bwayo mu rusengero ku gihe cya Salomo. Birumvikana ko byari bitunguranye cyane kandi bitangaje cyane kuri Yohana kurabukwa buriya bwiza. Icyakurikiyeho ni uko yikubise hasi nk’umuntu upfuye. Byari ibintu bimuremereye cyane kubyakira.”

Uku ni uguhishurwa kwa Yesu Kristo. Arenze umuntu usanzwe. Ni Imana-muntu. Nka Yohana, iyo tumaze kubisobanukirwa, dushobora gukomezwa no kumenya yuko afite ubushobozi bwo kuduha ibyo dukeneye byose, ushyizemo n’ubugingo bw’iteka.

Mwami, duhe kurabukwa ubwiza bwawe uyu munsi. Ndashaka kugendera mukwicisha bugufi bya nyabyo, kwicisha bugufi kuvuye mugusobanukirwa gukomera kwawe kurenze intekerezo zacu.

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “The Gospel from Patmos,” cyanditswe na JON PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda.

Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment