Ishusho ya Yesu (2)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (Umugabane wa 22)

Ishusho ya Yesu (2)

“kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu… Mu maso he hari hameze nk’izuba iyo rityaye.” (Ibyah 1: 13-16).

Ishusho ya Yesu i Patimo yarashashagiranaga cyane. Ubwo yari akimurabukwa Yohana yahise yitura hasi amera nk’upfuye kubera ko ibyo yari amaze kubona byari bimurenze (Ibyah 1:17). Kiriya gihe, Yesu ntaho yari ahuriye n’umuntu usa n’usanzwe uriya muhanuzi Yohana yari yaramenyeye i Galileya. Ese ni ubusobanuro bw’iriya shusho y’agahebuzo ni ubuhe?

Uriya murongo wa Bibiliya werekana Yesu arabagirana kandi atangaje nka malayika wo muri Daniyeli 10. Ahubwo ndetse arenze uriya. Kandi yari afite ibimuranga nk’ibiranga Imana. Umusatsi umeze nk’ubwoya bw’intama, ndetse ugereranywa na Shelegi (urubura), ibirimi by’umuriro byose ni ibiranga Umukuru Nyiribihe byose ubwe uvugwa muri Daniyeli 7:9. Iyo yiyise uwa mbere n’uw’imperuka (Ibyah 1:17,18), nta gushidikanya Yesu yaje kureba Yohana ameze nk’uko Imana ivugwa mu Isezerano rya Kera (Yesaya 44:6; 48:12). Yesu koko ni “inyenyeri” mu buryo bwose byavugwamo.

Jon Paulien, umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel of Patmos”, atubwira amagambo yanditswe n’umwanditsi w’umunyamerika witwa Ben Stein, ubwo yari arambiwe guhora yandika kubyamamare (abasitari) muri Sinema bya Hollywood iyo habaga hari inkuru zishishikaje zikwiriye kubivugwaho. Dore amagambo yavuze:

“Ntabwo ngitekereza ko abasitari (stars) ari abantu bakomeye cyane. Ni abantu basanzwe, abantu beza, ndetse bamfata neza kurenza uko nkwiriye gufatwa… ariko, ni gute umugabo cyangwa umugore uhembwa umushahara urenga miliyoni icumi z’amadolari maze akabaho ubuzima buhenze cyane bwo kwinezeza akwiriye kuba umusitari muri iyi si ya none, niba iyo tuvuze “umusitari” tuba dushaka kuvuga umuntu umurikira abandi ufite ubushobozi kandi ukurura abandi nk’ikitegererezo? Abasitari nyabo ntabwo birirwa batembera bicaye mu myanya y’inyuma mumodoka zihenze bafite n’abakobwa bagenda babatunganyiriza inzara. Bashobora kuba ari abantu b’ibitangaza, abantu beza, ariko kuri jye ntabwo bakiri b’abantu b’intwari.

Yarakomeje ati “umusitari nyawe…” ni umusirikare wa Amerika wari uri kurugamba i Bagidadi (muri Irake) maze akabona akana k’agakobwa karimo gakinisha igisasu mu muhanda hafi yaho yari arinze. Nuko aza yiruka agasunikira kuruhande maze ahita akiryamaho maze kiba ari we giturikana. Hari abandi basitari benshi nka bariya muri Amerika… hari abapolisi basohoka bagiye gukorera akazi ko gucunga umutekano hirya no hino mumihanda y’i Los Angeles batazi neza niba bari butahe ari bazima. Hari abashinzwe guha ubutabazi bw’ibanze abarwayi birirwa bajya gutunda abantu bakoze impanuka maze bakabategurira kubagwa, abarimu n’abaforomo begurira umutima wabo wose kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, abagabo n’abagore b’abagwaneza bakora mumazu yita ku barwayi bashigaje ho hato ngo bapfe ndetse no mubyumba by’abarwayi ba Kanseri. Tekereza buri muntu wese wakoraga akazi ko kuzimya inkongi y’umuriro wari urimo yirukanka azamuka ingazi z’umuturirwa wa World Trade Center ubwo iminara yawo yahirimaga imaze kugongwa n’indege mu 2001.

Yarakomeje ati “ubu noneho urumva igitekerezo cyanjye ku ntwari byayo… Imana iriho, ntabwo ari impimbano… tuba tubaye nk’abasazi iyo iyo twigize abayobozi ba filime y’ubuzima bwacu maze tukiha ububasha buruta ubwayo. Nasobanukiwe ko ubuzima bwo kwitangira abandi ari bwo bufite agaciro… uyu ni wo mumaro wanjye usumba iyindi kandi mwiza kuruta indi nk’umuntu.”

Mwami, mpaye Yesu kuba umuyobozi w’ubuzima bwanjye. Ni we ntwari yanjye mubikorwa iruta izindi

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment