Ishusho ya Yesu (1)

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (21)

Ishusho ya Yesu (1)

“Kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w’izahabu mugituza. Umutwe we n’umusatsi we byeraga nk’ubwoya bw’intama bwera cyangwa nka shelegi, n’amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, ibirenge bye bisa n’umuringa w’umuteke utunganijwe n’umuriro wo mu ruganda, n’ijwi rye ryari rimeze nk’iry’amazi menshi asuma.” Ibyah 1:13-15.

Jon Pauline, umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel From Patmos”, avuga inkuru y’ukuntu akiri mu mashuri yisumbuye yari afite imyumvire yuko Yesu asa nk’uko yasaga kumashusho ye yajyaga abona murusengero kuva akiri umwana. Mu mpera z’imyaka ya 1960 nibwo umunsi umwe umunyeshuri mugenzi we w’umwirabura yamwigije kuruhande maze atangira kumuganiriza kubintu atari asobanukiwe.

Uwo munyeshuri ngo yamubwiye ko Yesu “atari umwera (umuzungu) na gato,” ahubwo ko yari afite ishusho y’abirabura. Ngo yahise abumbura ariya magambo yo mu Byahishuwe twasomye uyu munsi, maze atangira kumusobanurira ko Yesu yari afite umusatsi umeze nk’ubwoya bw’intama. Nuko uwo munyeshuri amutungira urutoki k’umusatsi we mwinshi yari yarateretse (Afro), aramubwira ati, ” yasaga nk’uku kwanjye, ntabwo yasaga nk’ uko kwawe,” (kuko ubwoya bw’intama ntabwo bunyerera nk’imisatsi y’abazungu). Yanamubwiye kandi ko ibara ry’ umuringa w’umuteke rivugwa hariya kubirenge bya Yesu ryajyaga gusa n’iry’ibirenge bye (wa mwirabura) aho gusa n’iry’ibya Jon Paulien. Kiriya kiganiro ngo cyahungabanyije cyane ishusho ya Yesu yari asanganywe mumutwe, nuko ati “ibi ndashima ko byabayeho.”

Atubwira kandi ko igitangaje ari uko n’abahezanguni b’abazungu bo mu gice cy’amajyepfo ya Leta zunze ubumwe za Amerika bajyaga bakoresha iriya mirongo ya Bibiliya bashaka kwerekana ko Yesu yari umwera (umuzungu). Kuko ngo, umutwe We n’umusatsi we byeraga nk’ubwoya bw’intama. Kuri bo, ubwoya bw’ intama buvugwa hariya bwavuzwe kubera ishusho yabwo kuruta imiterere yabwo. Ibi rero birerekana ko dushobora gukoresha igitabo cy’Ibyahishuwe ku buryo bworoshye mugushyigikira ibitekerezo bitigeze bikivugwamo.

Ntabwo umugambi wa Yesu muri ririya yerekwa wari uwo kuduha ishusho nyayo y’ukuntu asa. Kuko n’ubundi yaba ari ishusho iteye ubwoba y’umuntu ufite inkota mukanwa ifite amugi impande zombi (nk’uko bivugwa ku murongo wa 16). Kandi kwera kw’umutwe wa Yesu n’umusatsi we kuvugwa hari ntabwo kwari kugendereye kwerekana ko yasaga na ba bera bafite imisatsi y’umweru (blond), ahubwo kuributsa Umukuru nyir’ibihe byose uvugwa mu gitabo cya Daniyeli 7:9. Muri ririya yerekwa ryo mu Byahishuwe, Yesu yaje asanze Yohana aturutse ako kanya kuntebe y’Imana azanywe no kumuha gukomera kuvuye mu ijuru kubera ingorane zari zigiye kumubaho we n’itorero rye. Byaba bikojeje isoni umuntu aramutse atabonye gukomera kwa Yesu ahubwo agahugira kukwirebera ibara ry’uruhu rwe.

Mwami, mfasha ngo nekujya ndangazwa n’ibisa n’ibirangaza bishobora kuboneka mugitabo cy’Ibyahushuwe. Ugumishe amaso yanjye kukuyahanga ku butumwa buvuga uwo uri we muby’ukuri.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel 0788487183

Related posts

Leave a Comment