Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 20)

UBUTUMWA BWIZA BWO MUGITABO CY’IBYAHISHUWE (20)

Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yamvaye igishura kandi yambaye umushumi w’izahabu muguruza. Ibyah 1:13,13.

Ubushize twabonye ko iriya shusho y’“Umwana w’umuntu” uri hagati y’ibitereko by’amatabaza byibutsa amashusho y’amasezerano hagati y’Imana n’abantu yo mu Isezerano rya Kera. Umugabane w’ingenzi w’ariya masezerano yo mu Isezerano rya kera usa n’icyo dushobora kwita kontaro uyu munsi. Mu “masezerano” impande ebyiri zinjira zigirana umubano w’uburyo runaka: kubaka inzu, gushyingiranwa, kujya ku ishuri. Ibi bintu byose bisaba kwihuriza hamwe kw’abantu hagati yabi cyangwa umuntu n’ikigo runaka.

Igice kidasanzwe cy’amasezerano yo mu Isezerano rya kera ni igice kivuga iby’“umugisha” n’“umuvumo” ( tubibona mu Gutegeka 28, nk’urugero). Nubwo iriya mvugo yumvikana nk’idasanzwe mu isi ya none, igitekerezo kiyikubiyemo cyo si ko cyumvikana. JON PAULIEN, umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” yaduhaye imfashanyigisho isobanura neza ibyo tumaze kuvuga hejuru.

Mu myaka micye ishize ngo ikiraro cyo mu mujyi atuyemo cyarasenyutse. Isenyuka ryacyo ryari ikintu giteye akaga gihangayikishije cyane kubaturage bo muri uriya mujyi kuko byahagaritse ibikorwa byo mumujyi rwagati. Ibi kandi bisa naho byasenye ubukungu bwa kariya gace. Abacuruzi ntabwo bari bakibona abaguzi. Si ibyo gusa, ahubwo byabaye ngombwa ko umuntu azajya anyura ku ruhande inzira isanzwe agakora urugendo rw’ibilometero biri hagati ya 11 na 24 aho yabaga yerekeje hose kugira ngo gukora urugendo abashe kwambuka umugezi utari na muremure cyane mu bujyakuzimu.

Kiriya kibazo cyari gihangayikishije cyane kuburyo ubwo ishami rishinzwe iby’ubwikorezi ryateguraga kontaro y’isoko yo kubaka ikiraro gishya, abayobozi b’umujyi bavuze ngo “mugomba gushyira itariki kuri iyo kontaro.” Ubuyobozi bwavuze ko ikiraro kigomba kuba cyuzuye tariki 26 Gicurasi, ni ukuvuga nyuma y’amezi icyenda. Abayobozi bateganyije “imigisha n’imivumo” muri iriya kontaro. Abubatsi nibasoza imirimo mbere y’iriya tariki, kuri buri munsi wose uburaho bazajya bahabwa amadolari ibihumbi icumi y’inyongera. Hanyuma mugihe imirimo yo kubaka yarenza iriya tariki, ku bwishyu bwabo bazajya bakatwa amadolari ibihumbi icumi kuri buri munsi wose urenzeho. Icyaje kubaho ni uko abubatsi bahawe ririya soko barangije kubaka ikiraro ku itariki ya mbere Gicurasi, iminsi 26 mbere y’igihe cyari cyateganyijwe!

Inkuru nziza y’ubutumwa bwiza ni uko Imana muri Kristo yasohoje ibyasabwaga byose muri kontaro, yabyuzurije kumusabaraba no mu muzuko we (Ibyakozwe 13:32,33; 2 Abakorinto 1:20). Ku bantu bafitanye umubano na Yesu, kontaro nta kintu na kimwe mubiyikubiyemo dukwiriye gutinya. Amasezerano y’Imana yose aboneka nta kiguzi muri Kristo. Dushobora kugira umutekano mumubano wacu na we.

Abakristo benshi ntabwo batekanye. Ntabwo bazi niba barakoze ibihagije cyangwa se niba batunganiye Imana. Kuri bo, Yesu aravuga ati, “ndi hano hagati muri mwe.” Mbese amatorero uko yagiye asimburana kugeza muri iki gihe aratunganye? Mbese yose ni ko yakoze ibitunganye? Igisubizo ni oya. Biragaragara neza ko yose ashobora kwibeshya, gukora amakosa, ndetse, mu buryo bumwe, akaba yaragiye atera umugongo Yesu. Ariko we yakomeje kugendagenda hagati ya biriya bitereko by’amatabaza (amatorero uko yagiye asimburana) nk’Imana ikiranuka ku masezerano yayo kandi ihora buri gihe iri hafi y’abantu bayo.

Nizera ko igitambo cyawe gihagije kunkiza. Ndagusaba uyu munsi ngo ibi umpe kujya mpora mbizirikana.

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “THE GOSPEL FROM PATMOS,” cyanditswe na JON PAULIEN, umuyobozi w’ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda.

Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment