Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 19)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (19)

Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yambaye igushura kandi yambaye umushumi w’izahabu mu gituza. Ibyah 1:12,13

Yohana yabonye Yesu hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi, bikaba bishushanya amatorero arindwi yo muri Aziya ntoya (Asie mineure, Asia minor) ni ukuvuga mugihugu cya Turukiya y’iki gihe (Ibyah 1:20). Ririya yerekwa ryerekanye Yesu nk’aho yari arimo agendagenda hagati ya biriya ibitereko by’amatabaza, arimo ayafasha. Ibi ngibi bifite inkomoko mu Isezerano rya Kera aho Uwiteka yabwiye Abisiraheli ngo: “Nzagendera hagati muri mwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye.” (Abalewi 26:13).

Biriya bitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu biributsa igitekerezo cy’amatabaza arindwi cyabaga ahera cyane mubuturo bwera bwo ku isi (Kuva 25:31-37). Birumvikana, ariko, iki bitandukanya kiriya gitereko cy’amatabaza arindwi cyo mu Isezerano rya Kera na biriya bitereko byo mu Byahishuwe, kuko Yohana Yohana yabonye Kristo arimo agendagenda hagati muri byo (Reba Ibyah 1:13;2:1). Biriya bitereko birindwi byo mu byahishuwe kandi by’umwihariko bivugwa ko bishushanya amatorero yo mu isi, kubw’ibyo rero ntabwo bikwiriye gufatwa nk’aho ari ishusho yo mu ijuru ya kiriya gitereko cy’amatabaza arindwi cyabaga mubuturo bwera bwo ku isi.

Kuba Yesu rero Yesu yaragaragaye agendagenda hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi birerekana ukuntu ahora mu itorero rye ibihe byose. Kimwe mu bintu byiza cyane kijyanye n’isezerano ry’Imana n’abantu ni uko idakora nk’umukemurampaka. Na yo ubwayo iryinjiramo ikarebwa na ryo. Yaravuze iti: “Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.” (Gutegeka 7:9). Imana ntabwo imeze nk’ibigirwamana bya gipagani bya kera bitashoboraga kwiringirwa. Imana y’Abaheburayo yegereye ubwoko bwayo muburyo buhoraho, yubahiriza amategeko yayo bwite. Ibi rero ni isoko ikomeye y’umutekano n’ituze kubuzima bwacu bw’iby’umwuka. Tuzi rero icyo dukwiriye guhora tuyiteze ho.

Mwami, ndakwiyeguriye bundi bushya uyu munsi. Ndifuza umutuzo muby’umwuka wasezeranye mu isezerano wagiranye natwe.

Byateguwe na

Eric RUHANGARA
Tel 0788487183

Related posts

Leave a Comment