Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 18)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (18)

“Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu.” Ibyah 1:12

Amatara tuzi muri iki gihe, ntabwo ari yo yakoreshwaga mugihe cya kera. Amatara ya kiriya gihe yabaga ameze nk’urwabya, bakaba barasukagamo amavuta maze bagashyiramo urutambi. Muri ubwo buryo rero, ibitereko by’amatabaza Yohana yabonye, uko bigaragara byari ibitereko bizamuye nk’inkoni biteretseho ariya matabaza. Ku murongo wa 20 biriya bitereko by’ amatabaza bivugwa ko bishushanya amatorero arindwi, ni ukuvuga itorero rya gikristo ry’ibihe byose. Kuba biriya bitereko byari bikoze mu izahabu birashaka kwerekana uburyo itorero ari iry’agaciro mu maso y’Imana.

Mu bihugu Ubwami Abaroma bwari bwarigaruriye kera ibitereko birindwi by’amatabaza byari ikimenyetso cy’idini ya kiyuda, kimwe nuko nyuma yaho ifi hamwe n’umusaraba byaje guhinduka ibirango by’ubukristo. Igitabo cy’Ibyahishuwe rero cyakoresheje kiriya kirango cy’ idini ya kiyuda (igitereko cy’amatabaza) mugushushanya amatorero yo muri Aziya ntoya (Asie mineure, Asia minor), ni ukuvuga muri Turukiya y’iki gihe. Muri ubu buryo Yohana yumvaga neza ko kwizera kwa gikristo kwa nyako kwari umuragwa w’umurage wa Isiraheli, kabone nubwo ibihe bimwe Abakristo bagiye birukanwa mu isinagogi (Ibyah 2:9; 3:9). Abagiye babirukana ni bo bari barataye umubano n’umurage wabo wa kiyuda, ntabwo ari abayoboke bakiranuka ba Yeshua Mesiya.

Abakristo bo mukinyejana cya mbere (ku gihe cy’intumwa) bagiye bamamaza Mesiya w’Umuyuda, wasohoje amasezerano yari yarahawe Isiraheli kera. Bahinduriye abapagani kuyoboka Imana imwe y’ukuri ya Isiraheli. Mugihe batasabaga abanyamahanga (abatari abayuda) gukebwa, Abakristo b’Abayuda nka Pawulo bagiye bakira bariya banyamahanga nk’abayoboke bashya b’ukwizera kwa kiyuda muri Yesu. Abizera b’abanyamahanga bahindutse abana ba Aburahamu bo muburyo bw’umwuka (Abagalatiya 2:29), bakaba barakebwe mu buryo bw’imbere mubitekerezo (Abaroma 2:28,29), bityo bakaba barabanguriwe ku giti cya Isiraheli mugihe amashami yo kutizera yo yaakuweho (Abaroma 11:17).

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe ishusho y’igitereko cy’amatabaza ishimangira ko kwizera kwa gikristo gufite inkomoko ya kiyuda ndetse ko hari ihuriro rikomeye hagati ya kuriya kwizera n’umurage wa kera wa Isiraheli.

Mwami, mfasha gusobanukirwa biruseho ibijyanye n’inkomoko yacu ya kiyuda maze mbyumve mu buryo Pawulo yabyumvisemo

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment