Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 17)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (17)

“Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n’i Simuruna, n’i Perugamo n’i Tuwatira n’i Sarudi, n’i Filadelifiya n’i Lawodikiya.” Ibyah 1:11

Ariya matorero arindwi ni yo abanza mu mayerekwa y’ibintu birindwi birindwi byo mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Yohana avuga iby’amatorero arindwi, ibimenyetso birindwi, impanda zirindwi, n’inzabya ndwi z’ibyago. Mbere yuko buri yerekwa rya biriya bintu birindwi ritangira Yohana yabanzaga kwerekwa amashusho y’irindi riribanziriza. Iyerekwa rya Kristo ari hagati mu bitereko by’amatabaza birindwi (Ibyah 1:12-20), riza mbere y’iyerekwa ry’inzandiko zirindwi (Ibyah 2;3). Amashusho y’amayerekwa y’umusogongero ahwanye n’urubuga rw’ibirori ruteguwe imbere (podium, stage) rwabaga rugiye kuberaho ibikubiye mu iyerekwa. Iyi ni yo mpamvu uwitwa John Bowman (mu gitabo kitwa inkoranyamagambo ya Bibiliya y’umusobanuzi) yagerageje kumvikanisha neza ko igitabo cy’Ibyahishuwe gikozwe muburyo bw’imikino ya kera y’Abagereki, aho kivuga ibikorwa birindwi baygiye biba hamwe n’ibindi bintu birindwi byagiye bibibanziriza ku rubuga rwa buri yerekwa.

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, rero, Imana yagiye ikoresha uburyo bwari bumenyerewe bw’imikino nk’iy’ikinamico yo mu buryo bw’amashusho kugira ngo itange ubutumwa bwerekana uko ibintu bimeze byanyabyo mu isanzure. Nubwo abakinnyi b’ikinamico cyangwa se filime akenshi bakunze gukina ibintu bitabayeho bitari ukuri, imikino ya filime cyangwa se ikinamico ishobora kuba igikoresho gikomeye cyo kugeza ku bantu ukuri. John Paulien, Umwanditsi w’igitabo “The Gospel From Patmos,” avuga inkuru y’uwahoze ari umunyeshuri we witwaga Dan, wahoze igihe cyose yifuza kuzaba umukinnyi w’amakinamico na filime w’ikirangirire. Nuko igihe kimwe ubwo bari mukiriyo cya Se, mushiki we witwaga Cindy ngo yamubwiye ko yamwitegereje akabona ko aramutse abaye Umupasiteri byaba ari byiza kuko na bo umurimo wabo bakora nk’abakinnyi ba filime n’ikinamico. Nuko muburyo bumutunguye, nyuma y’igihe Dan yaje kwinjira mumurimo w’ubupasitoro maze aza kubona ko mushiki we yari ari mu kuri. Yatahuye ko Abapasitoro (cyangwa ababwiriza) baba bari mu mwanya nk’uw’abakinnyi ugira uruhare rukomeye mukugira icyo uhindura ku bantu. Abapasitoro (cyangwa ababwiriza) bahagararira Imana. Bashobora kuba bafite ibitekerezo bidatunganye igihe kimwe, ariko ntabwo baba bakora umurimo wabo, kuko iyo batabizirikanye baba bashobora gutuma izina rya Kristo ritakaza agaciro mu banyantege nke, mu rubyiruko, cyangwa se mu batizera.

Kubw’ibyo rero, Abapasitoro (cyangwa ababwirizabutumwa) baba ari abakinnyi bakina mu mwanya w’undi. Bagomba kuba intanga rugero, kuko baba bahagarariye Kristo imbere y’abatuye isi. Bagomba gukurikiza neza ibyanditswe nk’ uko abakinnyi ba filime n’ikinamico bakurikiza inyandiko y’umukino baba bahawe. Abapasiteri ntabwo bagomba gupfusha igihe ubusa bajya mubitagira umumaro, birinda ubuhehesi, cyangwa se gushotora abandi babavugaho amagambo atari meza. Kandi nanone bagomba kuba ari abantu baboneka kuburyo bworoshye kugirango abantu bajye babasha kubageraho maze babagezeho ibibazo byabo maze babatege amatwi, babagire inama kandi babasengere. Ni inshingano ikomeye. Wa mwanditsi John Paulien akomeza atubwira ko ubwo wa musore Dan yabwiraga mushiki we Cindy ko yafashe icyemezo cyo kuba Pasitoro, undi yaramubwiye ati, “Ni byiza rwose, Danny, ugiye kukarubanda aho bose bazajya bakwitegereza.”

Umwanya umukristo ahagazemo mu isi yo hanze aha na wo ufite ibintu bikomeye usaba. Tugomba buri gihe gukora ibyo dukora tuzirikana mu bitekerezo ko dufite inshingano y’ivugabutumwa, ndetse ko tugomba kuba hafi y’abafite ibyo bakennye. Ese ni nde ufite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo gukemura kiriya kibazo? Nta numwe, ariko kubwo gufashwa n’Imana byose birashoboka. Yatoranyije umwicanyi utari n’intyoza mukuvuga ngo ayobore ubwoko bwayo abukure mu Egiputa (uwo ni Mose). Yatoranyije umwana w’umuhererezi m’ umuryango ngo abe ari we wica igihanda (uwo ni Dawidi). Yavukiye mukiraro cy’inka, ariko yahinduye isi! Yategetse gukora ibisa n’ibidashoboka. Kandi ntabwo ihamagara ufite ubushobozi, ahubwo iha ubushobozi abo yahamagaye.

Mwami, mfasha uyumunsi ngo njye mpora nzirikana ko mfite inshingano y’ubutumwa mubyo nkora byose ndetse n’ibyo mvuga

Byakuwe mugitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JON PAULIEN.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment