Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 16)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (16)

Ku munsi w’Umwami wacu nari mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iry’impanda. Ibyah 1:10.

Kuba mu Mwuka bisobanuye kuba mubyishimo byuzuye umutima. Yohana yagiye mu mwuka utuma atamenya ibindi bintu biri kubera iruhande rwe maze akamenya gusa ibyo Mwuka wera yari arimo amujyanamo. Ibyiyumviro by’umubiri bisanzwe byari byasimbuwe burundu n’ibyiyumviro by’umwuka.

Umunsi w’ Umwami uvugwa hariya ni uwuhe? Mu rurimi rw’umwimerere rw’Ikigereki Yohana yawise kuriakē hēmera. Abasobanuzi batandukanye bagiye bagerageza gusobanura ririya mvugo. Aba mbere bavuga ko uriya munsi uraganisha ku munsi wa karindwi (Samedi, Saturday). Ese Ibyanditswe Byera bitanga ubuhe busobanuro kuri iriya mvugo “umunsi w’Umwami?” Bibiliya ivuga inshuro nyinshi ko umunsi wa karindwi, Isabato, ari umunsi w’Umwami w’umwihariko. Imana ivuga ko yahaye umugisha kandi yejeje umunsi wa karindwi (reba Itangiriro 2:3); yahamije ko uriya munsi ari urwibutso rw’igikorwa cyayo cyo kurema (reba Kuva 20:11); yawise “Umunsi wanjye Wera” (reba Yesaya 58:13); kandi Yesu na we yivugiye ko ari n’“Umwami w’Isabato” (reba Mariko 2:28) ashaka kuvuga ko nk’uko ari Umwami w’abantu, ni n’Umwami uri hejuru y’ ikintu cyaremewe abantu, bari cyo Isabato. Kubw’ibyo rero iyo iriya nteruro ivuga ngo “umunsi w’Umwami” isobanuwe hakurikijwe ibihamya byatanzwe mbere y’igihe cya Yohana cyangwa se ku gihe cye, bigaragara ko hariho umunsi umwe gusa iganishaho, kandi uwo munsi ni Isabato yo ku munsi wa karindwi. Ibi tubibona no mu gitabo kitwa Ibihamya by’Itorero, umuzingo wa 6, p 128, cyanditswe na Ellen G. White.

Abasobanuzi ba kabiri bavuga ko uriya munsi uvugwa ari Umunsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche, Sunday). Inyandiko za Gikristo zo guhera mukinyejana cya kabiri (imyaka ikabakaba 35 na 40 nyuma yo kwandikwa kw’igitabo cy’Ibyahishuwe) zikoresha kuburyo bugaragara neza ijambo “Umunsi w’Umwami” zishaka kuvuga umunsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche, Sunday). Icyo zishingiraho ni uko Yesu yazutse mubapfuye ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche, Sunday), bityo rero imvugo “Umunsi w’Umwami” ikaba iganisha ahongaho. Ariko nta gihamya dufite cy’uko Abakristo bo mukinyejana cya mbere baba barizihizaga Umunsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche, Sunday).

Abasobanuzi ba gatatu bavuga ko Yohana yaganishaga ku kizwi nka Pasika. Yesu yazutse ku munsi wa mbere w’icyumweru, ariko hari no ku gihe cya Pasika y’Abayuda. Niba ari cyo uriya muhanuzi Yohana yari afite mu bitekerezo, yaba rero ashaka kutubwira ko yahawe ririya yerekwa mu gihe cy’ urugaryi, mu gihe cya Pasika. Ubusobanuro bwa kane buvuga ko, ahari Yohana yari afite mu bitekerezo bye Umunsi wo mu Isezerano rya Kera w’Umwami, interuro ikoreshwa muri Bibiliya, umunsi w’Imana wo gutabara ku iherezo ry’amateka y’isi. Bibaye ari ko bimeze uriya muhishuzi yaba yarashakaga kuvuga ngo “Nabonye ririya yerekwa ndimo ntekereza ku munsi w’imperuka.”

Ubwa gatanu, bamwe bagiye bavuga ko ririya jambo “umunsi w’Umwami” ryakoreshejwe na Yohana, rishobora kuba ryaraganishaga ku Umunsi mukuru w’Umwami w’abami w’Abaroma. Nyamara ibi ni ibyo gushidikanywaho, ku mpamvu ebyiri. Iya mbere, nubwo muri kiriya gihe cya kera hajyaga habaho iminsi yihariye y’abami b’abami, nta rugero na rumwe rw’ahantu ririya jambo kuriakē ryaba ryarigeze rikoreshwa ku munsi w’Umwami w’abami w’Umuroma. Ikindi gihamya cya kabiri, ni uko amateka agaragaza ko Abayuda bo mukinyejana cya mbere hamwe n’Abakristo bo kugeza mu kunyejana cya kabiri, bose hamwe bari baranze kujya bita Kayisari ngo ni kurios, bisobanura “Nyagasani.” Byaba rero bigoye cyane gutekereza ko Yohana yaba yarise umunsi wa Kayisari ngo ni “Umunsi wihariye w’Umwami” by’umwihariko mu gihe we hamwe na bagenzi be b’Abakristo barimo batotezwa cyane bazira ko banze kujya basenga Umwami w’abami (Kayisari). Ahubwo ikigaragara cyane ni uko Yohana yaba yarahisemo iriya mvugo “Umunsi w’Umwami” (kuriakē hēmera) ashaka kuvuga Isabato nk’uburyo bwo kugaragaza ko, ubwo umwami w’abami w’abaroma yari afite umunsi we udasanzwe wahariwe icyubahiro cye, bityo rero n’Umwami wa Yohana, uwo yababarizwaga muri kiriya gihe, na we yari afite umunsi We.

Dukwiriye ariko kuzirikana yuko buri munsi wose uje uba ari impano y’Imana. Buri munsi ni “umunsi waremwe n’Imana” (Zaburi 118:24), ukaba ari igihe cyo gukoresha tuyiha icyubahiro kandi duhesha umugisha abandi. Umunsi wose ukwiriye kwishimirwa dushimira Imana. Ugire munsi mwiza uyu munsi!

Mwami, wampaye uyu munsi. Nanjye ndawugusubije kandi ngushimira. Ibitekerezo byanjye n’ibikorwa byanjye mbyeguriye umurimo wawe.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment