Utanga ubuhe buhamya?

“Kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite?” 1Petero 3:15.

Urwandiko re mbere rwa Petero rwandikiwe abizera bo mu karere kagari la Ponto, Galatiya, Kapadokiya, Aziya na Bituniya. Hariya hose akaba ari mu gihugu cya Turukiya y’iki gihe. Impamvu Petero yarwanditse kwari ugukomeza abizera baho barimo bahura n’akarengane gakomeye.

Uru rwandiko rwanditswe hagati y’umwaka wa 60-65 Nyuma ya Kristo, rukaba rwarandikiwe i Roma, aho yitaga mu mvugo y’amarenga “i Babuloni” ( 1Petero 5:13). Amateka ya kera avuga ko mu gihe giheruka cy’imibereho ye Petero yakoreye umurimo w’ivugabutumwa i Roma, kandi akaba ari na ho yaguye yishwe n’umwami Nero. Yishwe nyuma y’inkongi ikomeye y’umuriro yigeze kwibasira uriya mujyi mu mwaka wa 64 Nyuma ya Kristo. Uriya muriro ukaba warakongejwe na Nero ubwe maze akabigereka ku bakristo. Ubwo ni bwo Petero na Pawulo bafashwe bagafungwa, ndetse biza no kubaviramo kwicwa nyuma y’igihe. Umwe mu bahanga mugusobanura Bibiliya babayeho mu bihe bya mbere by’itorero, bazwi mu mateka nka “Pères de l’Eglise, Church Fathers,” witwaga Papiyasi, wabayeho hagati y’umwaka wa 60 – 130, hamwe n’abandi bahanga batandukanye, bahamya ko Mariko (umwe mubanditsi b’ubutumwa bwiza) ari we wari umusemuzi wa Petero kiriya gihe ubwo yakoreraga umurimo w’ivugabutumwa iRoma. Ni we wandukuraga ibibwirizwa bye.

Abasomyi rero Petero yandikiye barimo bahura n’agahinda n’imibabaro, no kugirirwa nabi, akaba ari yo mpamvu yabandikiye abakomeza kandi ababwira ko bakwiriye gushikama mukwizera kwabo. Ni ko kubabwira ati “kandi mube mwiteguye iteka gusubiza impamvu z’ibyiringiro mufite.” Ijambo ry’umwimerere (mu rurimi rw’Ikigereki) yakoresheje hariya yavuze “gusubiza,” ni “apologia”; bisobanura “kwisobanura cyangwa kuburanira.” Abantu b’abanyabwenge bagomba kuba bashoboye gutanga impamvu z’ ibyo bizera cyangwa se z’ibyo bakora.

Izingiro ry’ ibyiringiro by’Umukristo muri Kristo Yesu ni impamvu ihagije yo kunezerwa, kuko yizeza ubugingo bw’ iteka. Gahunda inoze idahagarara kandi yo kwiga kugira ngo dusobanukirwe ubushake bw’ Imana, ni yo nzira rukumbi y’umwizera yo gukuza imico myiza. Duhamagarirwa “gukurira mu buntu bw’ Imana no kumenya Yesu Kristo” (2 Petero 3:18). Abantu b’abanyakuri, iteka baba biringiye ko abakristo (abizera) babasha kugaragaza ibyo bizera, mu buryo burimo ubwenge kandi bwemeza abantu. Muby’ukuri, abizera bagomba guhora biteguye guhura no guhinyuzwa n’abantu b’iyi si b’injijuke, bazi ibiriho. Ukuri gushyira mu gaciro kandi ntabwo kujya gutinya ibihamya.

Duhamagarirwa rero kubanza gusobanukirwa ukuri ubwacu mbere yo gushaka kugucengeza mubandi. Ibirenze kuri ibyo, uko abakristo basobanukirwa ukuri kurushaho nk’uko kuri muri Yesu Kristo, ni ko uburyo bw’imibereho yabo bugenda burushaho kugaragaza imico y’umwami wabo. Amahame ya gikristo agomba kwimenyerezwa mu mibereho yacu niba dushaka ko umurimo dukora wo guhamya ukuri ugira umusaruro. Burya kenshi na kenshi ntabwo itorero ripimirwa ku mahame y’ibyo ryizera rigenderaho, ndetse nta nubwo ripimirwa kubibwirizwa bitangwa n’ababwiriza baryo, ahubwo ripimirwa cyangwa risuzumirwa kubuhamya butangwa butateguwe (bwizanye) bw’abizera baryo, buva mu magambo yabo no mu bikorwa byabo. Urugero, hari abakristo bahora bibombaritse, bigaragaza neza, ariko bahura n’ikibazo runaka ukumva bavuze amagambo utatekereza ko yabaturukamo, cyangwa ukabona bakoze igikorwa utabakekeraho. Ubuhamya nk’ubu rero buza butunguranye, ni bwo akenshi bwerekana uko itorero ryabo rihagaze.

Eric Ruhangara

Ushobora gukurikira ibi byigisho mu buryo burambuye, ndetse n’ibindi bibwirizwa binyuranye, k’urubuga rwa Youtube rwitwa “Blessed Hope Message

Related posts

Leave a Comment