Kwigomeka kwa Kora (Umugabane wa 1)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 35): KWIGOMEKA KWA KORA (Umugabane wa 1)

Iki gice gishingiye mu Kubara 16;17

Ibihano byahawe Abisiraheli byakoze umurimo wo gucubya kwitotomba no kutumvira kwabo mu gihe gito, ariko umwuka wo kwigomeka wari ukiri mu mutima kandi weraga imbuto mbi cyane. Kwigomeka kwa mbere kwari umuvurungano wa rubanda wari uturutse ku mbaga y’abantu bagenderaga ku marangamutima bahutiyeho; ariko noneho ubugambanyi bwateguwe neza bwari bwakozwe. Umugambi wabwo wari uwo gukuraho ubutegetsi bw’abayobozi bashyizweho n’Imana ubwayo.

Kora, wari uyoboye ibyo, yari Umulewi wo mu muryango wa Kohati kandi akaba mubyara wa Mose. Yari umugabo ushoboye kandi w’ikirangirire. Nubwo yari afite umurimo wo gukora mu ihema ry’ibonaniro, ntiyanyuzwe n’umwanya yari afite ahubwo yashakaga icyubahiro cyo kuba umutambyi. Kuba Aroni n’ab’inzu ye bari barahawe umurimo w’ubutambyi, byari byarateje Kora ishyari no kutanyurwa, kandi yamaze igihe runaka arwanya rwihishwa ubutegetsi bwa Mose na Aroni, nubwo atari yarigeze agerageza kwigomeka ku mugaragaro. Amaherezo yagize umugambi mubi wo gukuraho ubutegetsi busanzwe ndetse n’ubw’idini. Ntiyabuze abamushyigikira. Hafi y’amahema ya Kora n’abakomoka kuri Kohati, mu ruhande rwerekeye amajyepfo rw’ihema ry’ibonaniro, hari habambye amahema y’abo mu muryango wa Rubeni, amahema ya Datani na Abiramu. Abo bombi bari abatware b’uwo muryango wari utuye hafi y’uwa Kora. Abo batware bombi bahise bifatanya na Kora mu mugambi we mubi. Kubera ko bakomokaga ku mwana mukuru wa Yakobo, bavugaga ko ubtegetsi bwa gisiviri ari ubwabo, kandi biyemeza kugabana na Kora icyubahiro cy’ubutambyi.
Abantu bumvaga bashyigikiye imigambi ya Kora. Kubera agahinda batewe no kubura ibyo bari biteze, gushidikanya, ishyari, n’urwanga bahoranye byaragarutse, maze na none barongera bitotombera umuyobozi wabo wihanganaga. Abisiraheli bakomezaga kugenda bibagirwa ko bayobowe n’Imana. Bibagiwe ko Umumarayika wasezeranywe yari umuyobozi wabo utagaragara, kandi ko ubwiza bwa Kristo bwabagendaga imbere bukingirijwe n’inkingi y’igicu, kandi ko Kristo ari we Mose yakuragaho amahwiriza yose yatangaga.

Ntabwo bashakaga kumvira iteka rikomeye ryari ryaciwe rivuga ko bose bagomba gupfira mu butayu, bityo bari biteguye gushingira ku rwitwazo rwose bakizera ko Imana atari yo ibayoboye ko ahubwo ari Mose ndetse ko ari we wabaciriyeho iteka ryo kurimbuka. Umuhati w’umuntu w’umugwaneza kurusha abandi ku isi ntiwashoboraga guhagarikwa no kutumvira kw’abo bantu; kandi nubwo ibimenyetso by’uko Imana itanejejwe no kwinangira bari baragize byari bikiri imbere yabo bigaragarira mu ngabo zabo zari zacitsemo icyuho, ntacyo ibyo byabigishije. Bongeye gutsindwa n’ikigeragezo.

Imibereho ya Mose, umushumba wicishaga bugufi, yari yarabaye myiza cyane ndetse iramunezeza kurusha uko yari amerewe ubwo yari ayoboye iyo mbaga nini y’abantu b’abanyarugomo. Nyamara Mose ntuyahangaye gukora amahitamo ye. Mu mwanya w’inkoni y’abashumba, Mose yahawe inkoni y’ubushobozi atagombaga kurambika hasi kugeza igihe Imana izamuruhurira.

Usoma ibihishwe mu mitima yose yari yabonye imigambi ya Kora n’abambari be, kandi yari yahaye ubwoko bwe umuburo n’amabwiriza byajyaga kubafasha guhunga amoshya y’abo bantu bari bafite imigambi mibi. Bari barabonye iteka ry’Imana Miriyamu yaciriweho kubera ishyari rye no kwitotombera Mose. Uhoraho yari yaravuze ko Mose asumba umuhanuzi. Yaravuze ati: “Uwo we tujya twivuganira n’akanwa kacu.” Yongeyeho ati:Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?'” (Kubara 12:8). Ayo mabwiriza ntiyari ahawe Miriyamu na Aroni gusa, ahubwo bari Abisiraheli bose.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment