Ubuturo bwera n’imirimo yabukorerwagamo (Umugabane wa 5)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO  YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 5)

Hejuru ya Efodu hariho umwambaro wo ku gituza, ukaba wari umwambaro wera wihariye kurusha indi yose y’abatambyi. Uyu nawo wari ukozwe mu bikoresho bimwe n’ibya efodi. Wari ufite impande enye zingana, ufatiwe ku ntugu n’umushumi w’ubururu ufashe mu mpeta z’izahabu. Umusozo wawo wari ugizwe n’amabuye y’agaciro y’ubwoko bunyuranye, kimwe n’ayubatse imfatiro cumi n’ebyiri z’Umurwa w’Imana. Imbere y’umusozo hari amabuye cumi n’abiri y’izahabu, atondetse ku mirongo iriho amabuye ane ane, kandi nk’uko byari bimeze kuri ya yandi yo ku ntugu, aya na yo yari yanditsweho amazina y’imiryango y’Abisiraheli.

Amabwiriza y’Uwiteka yari aya ngo: “Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y’abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kungurisha inama, uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y’Uwiteka ubudasiba.” (Kuva 28:29). Ni nako, Kristo, Umutambyi Mukuru ukomeye, kubw’amaraso ye, asabira umunyabyaha imbere ya Data, afite ku mutima we izina ry’umuntu wese wihana kandi wizera. Umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati: “… Ndi umunyamibabaro n’umukene: ariko Uwiteka anyitaho.” Zaburi 40:17.

Iburyo n’ibumoso bw’umwambaro wo ku gituza hari amabuye abiri manini abengerana cyane. Ayo mabuye yitwaga Urimu na Tumimu. Ayo mabuye niyo Imana yamenyekanishirizagamo ubushake bwayo ibinyujije ku mutambyi mukuru. Iyo babazaga Uwiteka ibibazo bikeneye gufatirwa umwanzuro, umucyo wagotaga ibuye ry’iburyo cyari ikimenyetso cy’uko Imana ibyemeye. Ariko iyo igicu cyijimye cyatwikiraga ibuye ry’ibumoso icyo cyari igihamya cy’uko Imana itabyemeye.

Igitambaro cy’umutambyi cyo mu mutwe cyari gifatanishijweho igisate gicuzwe mu izahabu cyanditsweho ngo: “YEREJWE UWITEKA.” Ikintu cyose cyari gifitanye isano n’imyambaro n’inyifato by’abatambyi cyagombaga kuba giteye ku buryo ukibona azirikana ubutungane bw’Imana, uburyo kuyiramya ari ibyera ndetse n’ubutungane bwagombaga kuranga abaje imbere yayo.

Uretse ubuturo bwera ubwabwo, n’umurimo w’abatambyi nawo wagombaga kuba “ikigereranyo kiranga ibikorerwa mu ijuru.” (Abaheburayo 8:5). Bityo rero, uwo murimo wari ingenzi cyane; kandi Uwiteka abinyujije kuri Mose, yatanze amabwiriza yumvikana neza yerekeye ikintu cyose cyagombaga gukorwa muri uyu murimo. Uwo murimo wakorerwaga mu buturo bwera wari ufite imigabane ibiri: ibyakorwaga buri munsi n’ibyakorwaga rimwe mu mwaka. Ibyakorwaga buri munsi byaberaga ku gicaniro cy’ibitambo byoswa mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro ndetse n’ahera; naho ibyakorwaga rimwe mu mwaka byaberaga ahera cyane.

Nta wundi muntu wagombaga kureba mu cyumba cy’ahera cyane uretse umutambyi mukuru wenyine. Umutambyi mukuru yashoboraga kuhinjira rimwe mu mwaka gusa, kandi nabwo amaze kwitegura mu buryo bukomeye. Umutambyi mukuru yajyaga imbere y’Imana ahinda umushyitsi, kandi abantu bategerezaga ko agaruka batuje kandi bubashye, imitima yabo yazamuwe mu masengesho basaba umugisha w’Imana. Umutambyi mukuru yahongereraga Abisiraheli imbere y’intebe y’ubuntu; kandi Imana yavuganiraga na we mu gicu cy’ubwiza. Iyo yatindaga muri icyo cyumba akarenza igihe gisanzwe byabateraga ubwoba, ngo ahari ku bw’ibyaha byabo cyangwa ibye bwite yaba yishwe n’ubwiza bw’Uwiteka.

Umurimo wa buri munsi wari ugizwe no gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro bya mu gitondo na nimugoroba, gutanga imibavu ihumura neza ku gicaniro gikozwe mu izahabu, ndetse n’amaturo yihariye kubw’ibyaha by’abantu ku giti cyabo. Habagaho n’amaturo y’amasabato, imboneko z’amezi ndetse n’iminsi mikuru yihariye.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G. White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment