Ndatuma Nde?

“Numva ijwi ry’ Umwami Imana riti’ Ndatuma nde, ni nde watugendera? Maze ndavuga nti ni jye. Ba ari jye utwuma.'” ( Yesaya 6:8).

Ihamagarwa rya Yesaya ryo gutumwa kwe ryumvikana ryumvikana nko kugira uruhare mu murimo w’Imana Imana bwite. Ibivugwa muri kiriya gice cya 6 cya Yesaya byabereye mu buturo bwera. Iki gice gikubiyemo ibintu by’ ingenzi ariko bihabanye, ari byo: Umwami nyawe, Imana, ihabanye n’Umwami Uziya (uvugwa k’umurongo wa 1) wapfuye muri uriya mwaka Yesaya yaherewemo ririya yerekwa. Imana Yera kandi ihabanye n’umuntu w’umunyaminwa yanduye, Yesaya, hamwe n’ubwoko bufite iminwa yanduye, ubwoko bw’ Abayuda.

Uriya Mwami wari ku ntebe ye Yesaya yeretswe ni Kristo ubwe. Ubwo azaba ayihagurutseho ubwiza bw’Imana buzahita buyivaho. Buriya bwiza ni na bwo bwajyaga buboneka kera mu buturo bwera (mu cyumba cy’ahera cyane), hejuru y’ intebe y’ imbabazi, aho umutambyi mukuru yajyaga yinjira rimwe gusa mu mwaka, ku munsi w’impongano. Umutambyi yabaga yitwaje amaraso y’umwana w’Imana yamenetse kubw’ ibyaha by’ abari mu iso, maze akayaminjagira ku gicaniro. Buriya bwiza bwitwga Shekina, kwigaragaza kwa Yehova.

Buriya bwiza rero ni bwo bwahishuriwe Yesaya, maze ni ko guhita avuga ati “Mu mwaka Umwami Uziya yatanzemo, Nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.” (Yes 6:1).

Icyo gihe Yesaya yahise agira ubwoba, agira ngo agiye guhita apfa, kubera ko yari yiyiziho ubunyacyaha, ari byo yise “kuba umunyaminwa yanduye”, ndetse akaba yari aturanye n’ubwoko bw’Abayuda na bwo bw’abanyaminwa yanduye. Nuko Yesaya yahise abona umwe mu bamarayika b’Abaserafi aguruka aza amusanga afite ikara ryaka yari akuye ku gicaniro, arimukoza ku munwa maze aramubwira ati “Dore rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”

Nyuma yo kwezwa n’Umuserafi Yesaya yahise yumva ijwi ry’ Imana ribaza ngo “Ndatuma nde, ni nde watugendera? “ Yesaya yahise asubiza ko yiyemeje kujyana ubutumwa bw’Imana ati, “Ni jye. Ba ari jye utuma.” Iyo umuntu yiyemeje gukorera Imana ajyana ubutumwa bwayo. Yesaya yari ajyanye ubutumwa buvuye ku Mana yo mu ijuru, abushyiriye ubwoko bwasubiye inyuma bwa Isiraheli. Yari azi ibyo yari agiye guhanagana na byo. Yari azi kwinangira kwabo n’uburyo imitima yabo yahoraga irarikiye gukora ikibi, ndetse n’uburyo byari kumugora kuba yagira icyo abahinduraho.

Yesaya yemeye kujyana ubutumwa kuko yari azi ko Mwuka w’Imana azabana na we akabukoreramo. Ku bantu biyemeje gukora umurimo w’Imana mu guhindira imitima, kenshi bizajyenda bibamerera nk’aho bidashoboka guhindura umutima w’umuntu winangiye. Uko ni ko na Yesaya yari amerewe, ariko ubwo umwenda wo mu rusengero rwo mu ijuru weyurwagaho maze akabasha kureba mu cyumba cy’ahera cyane, akabona Imana ya Isiraheli imbere y’intebe ndende ishyizwe hejuru, maze ubwiza bwayo bugakwira urusengero, yahise abona ko hari Imana hejuru y’abamarayika, kandi ko bari biteguye gukorana na we. Yumvise yiteguye kujyana ubutumwa. Kigira ngo rero umuntu agire imbaraga mu murimo w’Imana, bisaba kubanza kurarama maze akareba mu ijuru mu buryo bwo kwizera, akabona uburyo ashyigikiwe cyane!

Eric Ruhangara

Ushobora gukurikira ibi byigisho mu buryo burambuye ku rubuga rwa Youtube rwitwa “Blessed Hope Message.”

Related posts

Leave a Comment