Igitare Cyakubiswe (Umugabane wa 1)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 37) IGITARE CYAKUBISWE (Umugabane wa 1)

(Iki gice gishingiye mu Kubara 20:1-13)

Amazi y’ubugingo yagaruye intege mu bugingo bw’Abisiraheli mu butayu yavuye bwa mbere mu gitare cyakubiswe cy’i Horebu. Mu izerera ryabo ryose, aho byari ngombwa hose, kubw’igitangaza cy’ubuntu bw’Imana, Abisiraheli bahabwaga amazi. Nyamara ntabwo amazi yakomeje kududubiza ava i Horebu. Ahantu aho ari ho hose mu rugendo rwabo bakeneraga amazi, amazi yaturukaga mu busate bw’ibitare maze agatemba irihande rw’aho babaga babambye amahema.

Kubw’imbaraga z’ijambo rye, Kristo ni we watumaga ayo masoko meza atemba kugira ngo Abisiraheli babone amazi. “kuko banywaga ku gitare cy’Umwuka cyabakurikiraga: kandi icyo gitare cyari Kristo.” (1 Abakorinto 10:4). Ni we wari isoko y’imigisha yose ari iy’akanya gato cyangwa iy’iby’umwuka. Kristo, Gitare nyakuri, yari kumwe nabo mu ngendo zabo zose. “Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu, ntibarakicwa n’inyota, yabatembeshereje arnazi ava mu gitare, kandi yashije igitare, amazi aradudubiza” “Atobora igitare, amazi aradudubiza; atemba ahantu humye haba umugezi.” Yesaya 48:21, Zaburi 105:41.

Igitare cyakubiswe cyashushanyaga Kristo, kandi binyuze muri icyo gishushanyo, higishwa amasomo y’ingenzi cyane mu by’umwuka. Nk’uko amazi meza atanga ubugingo yavaga mu gitare cyakubiswe, ni na ko muri Kristo, “wakubiswe n’Imana”, “wacumitiwe ibicumuro byacu, agashenjagurirwa gukiranirwa kwacu, (Yesaya 53:4,5.) havuye isoko y’agakiza k’ubwoko bwazimiye. Nk’uko igitare cyari cyarigeze gukubitwa rimwe, ni na ko “Kristo yajyaga kuzatambwa rimwe, ngo yishyireho ibyaha bya benshi” (Abaheburayo 9:28).

Ntabwo Umukiza wacu yagombaga gutambwa ubwa kabiri; kandi ni ngombwa gusa yuko abashaka guhabwa imigisha y’ubuntu bwe, bayisaba mu izina rya Yesu, bagasuka ibyifuzo byo mu mitima yabo babinyujije mu isengesho ryo kwihana. Isengesho nk’iryo rizajyana imbere y’Uwiteka nyiringabo ibikomere bya Yesu, bityo amaraso meza atanga ubugingo adudubize, yagereranywaga no gutemba kw’amazi y’ubugingo ku Bisiraheli.

Ubwo Abisiraheli bari bamaze gutura muri Kanani, bajyaga bakora ibirori bizihiza kududubiza kw’amazi yavuye mu rutare igihe bari bari mu butayu, babikora bafite ibyishimo byinshi. Mu gihe cya Kristo ibyo birori byari byarahindutse umuhango ushimishije cyane. Wabagaho igihe cyo kwizihiza iminsi mukuru y’Ingando, igihe abantu baturutse impande zose bateraniraga i Yerusalemu. Buri munsi wo muri yo minsi irindwi y’ingando, abatambyi basohokaga baririmba bakajyana n’abaririmbyi b’Abalewi bakajya kuvoma amazi mu isoko ya Silowamu bitwaje ibikoresho bikozwe mu izahabu. Bakurikiorwaga n’imbaga y’abantu baje kuramya Imana, maze abantu benshi bashoboraga kwegera iyo soko bakanywa amazi yayo, mu gihe haririmbwaga indirimbo y’ibyishimo byinshi bavuga bati: “Ni cyo gituma muzavoma ibyishimo mu mariba y’agakiza.” (Yesaya 12:3). Bityo, amazi abatambyi bavomaga bayajyanaga mu Ngoro y’Imana impanda zivuga cyane baririmba indirimbo ngo: “Yerusalemu, ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe” (Zaburi 122:2). Ayo mazi yasukwaga ku gicaniro cy’ibitambo byoswa, mu gihe indirimbo zo gusingiza Imana zaririmbwaga urufaya, imbaga y’abantu ikikiriza iyo ndirimbo yo kunesha hacurangwa ikoresho bivuza amajwi ndetse n’impanda.

Biracyaza…
Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél:0783648181

Related posts

Leave a Comment