Icyaha cya Nadabu na Abihu (Umugabane wa 1)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 31): ICYAHA CYA NADABU NA ABIHU (Umugabane wa 1)

(Iki gice gishingiye mu Balewi10:1-11)

Nyuma yo kwegurira Imana ihema ry’ibonaniro, abatambyi berejwe umurimo wabo wera. Iyo mirimo yamaze iminsi irindwi, kandi buri munsi warangwaga n’imihango yihariye. Ku munsi wa munani abatambyi batangiye imirimo yabo. Afashijwe n’abahungu be, Aroni yatambye ibitambo Imana yategetse, arangije azamura amaboko ye maze aha abantu umugisha. Ibintu byose byari byakozwe nk’uko Imana yari yategetse kandi Imana yemeye igitambo bityo yerekana ikuzo ryayo mu buryo butangaje. Umuriro waturutse ku Uwiteka maze ukongora igitambo cyari kiri ku gicaniro. Abantu bitegereje uko kwigaragaza gutangaje kw’imbaraga y’Imana bubashye kandi batangaye cyane. Ibyo babibonyemo ikimenyetso cy’ikuzo ry’Imana n’ubuntu bwayo, bityo bateraga hejuru basingiza kandi baramya Imana maze bikubita hasi bubamye nk’aho bari imbere y’Imana ryose.

Ariko nyuma y’igihe gito ibyago bitunguranye kandi bikomeye byateye umuryango w’umutambyi mukuru. Isaha yo kuramya igeze, ubwo amasengesho no gusingiza by’abantu byazamukaga bijya ku Mana, babiri mu bahungu ba Aroni, buri wese yafashe icyotero cye, maze boserezaho imibavu, izamuka nk’umubavu uhumura neza imbere y’Uwiteka. Nyamara bishe itegeko ry’Imana bakoresha “umuriro udakwiriye.” Kugira ngo bose imibavu, bafashe umuriro usanzwe mu cyimbo cya wa muriro wera Imana ubwayo yari yaracanye, akaba ari nawo yari yarategetse ko ugomba gukoreshwa muri uwo murimo. Kubera icyo cyaha, umuriro waturutse ku Uwiteka ubatwikira imbere y’abantu.

Inyuma ya Mose na Aroni, Nadabu na Abihu ni bo bari bafite umwanya wo hejuru kurusha abandi bose mu Bisiraheli. Uwiteka yari yarabahaye icyubahiro cyihariye, ubwo bo n’abakuru mirongo irindwi bemererwaga kureba ubwiza bwe ku musozi. Nyamara ibyo ntibyatumye icyaha cyabo cyirengagizwa cyangwa ngo gifatwe mu buryo bworoheje. Ibyo byose byatumye icyaha cyabo kirushaho gukomera. Kubera ko abo bantu babonye umucyo ukomeye, kuko bari barazamutse umusozi kimwe n’ibikomangoma bya Isiraheli kandi bakaba bari abaragize amahirwe yo gushyikirana n’Imana, no kuba mu mucyo uturuka ku bwiza bwayo, ntibyari kubatera kwirata ko nyuma y’aho bashobora gucumura ntibahanwe, ngo bibwire ko kuba Imana yarabahaye icyubahiro icyo izabura guhana igicumuro cyabo yihanukiriye. Uko ni ukwibeshya gukomeye. Umucyo mwinshi ndetse n’amahirwe abantu bahawe bisaba kwiturwa ubudahemuka n’ubutungane bihuye n’uwo mucyo bahawe. Ikintu cyose kitarangwamo ibi Imana ntishobora kucyemera. Imigisha myinshi cyangwa amahirwe abantu bahawe ntibikwiriye gutuma abantu bidamararira cyangwa ngo be kugira icyo bitaho. Imigisha n’amahirwe ntibikwiriye na mba gutanga uburenganzira bwo gukora icyaha cyangwa ngo bitere ababihawe kumva ko Imana itazabahanira ibibi byabo. Amahirwe yose Imana yatanze ni uburyo ikoresha kugira ngo itange umurava mwinshi, umwete n’imbaraga mu gushyira mu bikorwa ubushake bwayo bwera.

Mu buto bwabo, Nadabu na Abihu ntibari baratojwe imico yo kwifata. Kuba Aroni yari umuntu udohoka ku nshingano ye mu buryo bworoshye, kuba atari afite gushikama ku kuri, byari byaramuteye kwirengagiza ikinyabupfura cy’abana be. Abahungu be bari baremerewe gukora ibyo bishakiye. Bari baragundiriye ingeso zo gukurikiza ibyo kamere ishaka byose igihe kirekire maze izo ngeso zirababata ku buryo n’inshingano z’umurimo urusha iyindi yose kwera zitari zifite ubushubozi bwo gusenya izo ngeso. Ntabwo bari barigishijwe kubaha ubutware bwa se, kandi ntibazirikanye ko kumvira ibyo Imana isaba udakebakeba ari ngombwa. Kuko Aroni yafuditse ntahane abahungu be byabateguriye kugerwaho n’igihano cy’Imana.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment