Bazerera mu Butayu (Umugabane wa 3)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 36): BAZERERA MU BUTAYU (Umugabane wa 3)

Uwo muntu yafatiwe muri icyo gikorwa maze bamushyira Mose. Byari byaravuzwe mbere hose ko kwica Isabato bihanishwa urupfu, ariko ntibari barabwiwe uko uwishe Isabato agomba kwicwa. Mose ajyana urwo rubanza imbere y’Uwiteka, maze ahabwa aya mabwiriza: “Uwo muntu ntabure kwicwa; iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma y’aho baganditse.” (Kubara 15:35). Icyaha cyo gutuka Imana n’icyo kwica Isabato ku bushake byahanwaga kimwe, kuko byombi kwari ukurwanya ubutegetsi bw’Imana.

Muri iki gihe cyacu, hari abantu benshi banga Isabato yashyizweho mu gihe cy’irema bavuga ko ari iy’Abayuda ndetse ko niba igomba kubahirizwa, uyishe akwiriye guhabwa igihano cy’urupfu. Ariko tubona ko gutuka Imana nako byahanwaga kimwe no kwica Isabato. Mbese none twafata umwanzuro ko itegeko rya gatatu naryo rigomba gushyirwa ku ruhande ko naryp rireba Abayuda gusa? Nyamara ibivugwa ku gihano cyo gupfa binarebana n’itegeko rya gatatu, irya gatanu, ndetse hafi y’andi mategeko yose nk’uko biri ku itegeko rya kane. Nubwo ubu Imana itahanira kwica amategeko yayo ikoresheje ibihano by’akanya gato, ijambo ryayo rivuga ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu; kandi mu irangizarubanza riheruka, urupfu ni rwo ruzaba umugabane w’abica amategeko yayo yera.

Mu gihe cy’imyaka mirongo ine yose mu butayu, uko icyumweru gitashye abantu bibutswaga ukwera kw’Isabato binyuze mu gitangaza cya manu bahabwaga. Nyamara n’ibyo ntibyabateye kumvira. Nubwo batahangaye gukora icyaha bihandagaje nka cya kindi cyari cyahaniwe bikomeye, hariho kudohoka gukomeye mu kubahiriza itegeko rya kane. Imana ivugira mu muhanuzi wayo iti: “Amasabato yanjye barayaziruye cyane;…” (Ezekiyeli 20:13-24).

Kandi iyo ni imwe mu mpamvu mu zatumye ab’igisekuru cya mbere cy’Abisiraheli babuzwa kujya mu Gihugu cy’Isezerano. Nyamara abana babo nta somo babyigiyeho. Mu myaka mirongo ine yo kuzerera mu butayu basuzuguraga Isabato bikomeye ku buryo nubwo Imana itababujije kwinjira muri Kanani, yavuze ko nibamara gutura mu Gihugu cy’Isezerano bazatatanyirizwa mu mahanga y’abapagani. Abisiraheli bari baragarutse mu butayu bavuye i Kadeshi; maze igihe cyo kuba mu butayu kirangiye, baraza “Iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi.” Kubara 20:1.

Aho ni ho Miriyamu yaguye aba ari naho ahambwa. Uhereye ku nkombe z’Inyanja Itukura aho bari banezerewe cyane, ubwo Abisiraheli baririmbaga bakabyina bizihiza kunesha kwa Yehova ukageza ku gituro cyo mu butayu cyasoje imibereho yo kuzerera mu butayu, iryo ni ryo ryabaye iherezo ry’abantu ibihumbi byinshi bari barahagurutse mu Misiri bafite ibyiringiro bikomeye cyane. Icyaha cyari cyarabakuye igikombe cy’umugisha ku minwa. Mbese ababayeho nyuma ntibyababereye akabarore?

“Nubwo ibyo byababayeho, bagumya gucumura ntibizera imirimo yayo itangaza . . . Uko yabicaga, babaririzaga ibyayo, bakagaruka bakazinduka gushaka Imana. Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo, kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.” (Zaburi 78:32-35). Nyamara ntibagarukiye Imana bamaramaje. Nubwo igihe babaga bugarijwe n’abanzi babo bayishakaga ngo ibafashe Yo yonyine yashoboraga kubakiza, nyamara “imitima yabo ntiyari iyitunganiye, kandi ntibari abanyamurava mu isezerano ryayo. Ariko yo, kuko yuzuye imbabazi, ibabarira gukiranirwa kwabo, ntiyabarimbura: kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, . . .Nuko yibuka ko ari abantu buntu, n’umuyaga uhita ntugaruke.” Zaburi 78:37-39.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment