Bazerera mu Butayu (Umugabane wa 1)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 36): BAZERERA MU BUTAYU (Umugabane wa 1)

Abana ba Isiraheli bamaze hafi imyaka mirongo ine ntacyo babona mu mwijima wo mu butayu. Mose aravuga ati: “Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y’i Baruneya, ukageza igihe twambukiye ako kagezi Zeredi ni imyaka mirongo itatu n’umunani: igeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye. Kandi amaboko y’Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimbure mu ngando zacu, ageze aho bashiriye.” Gutegeka kwa kabiri 2:14,15.

Muri iyo myaka yose abantu bahoraga bibutswa ko bariho igihano cy’Imana. Mu kwigomeka kwabereye i Kadeshi, bari baranze Imana, Imana nayo imara igihe yarabaretse. Kubera ko bari baragaragaje ko batakomeje isezerano bagiranye na yo, ntibajyaga guhabwa ikimenyetso cy’iryo sezerano, ari wo muhango wo gukebwa. Icyifuzo bagize cyo gusubira mu gihugu cy’uburetwa cyari cyaragaragaje ko batari bakwiriye umudendezo; kandi Pasika yashyiriweho kuba urwibutso rwo gukurwa mu buretwa, ntiyajyaga kuziririzwa.

Nyamara gukomeza imirimo yakorerwaga mu ihema ry’ibonaniro byahamyaga ko Imana itari yararetse ubwoko bwayo burundu, ndetse imbabazi zayo zari zikibaha ibyo babaga bakeneye. Ubwo Mose yibutsaga amateka y’ingendo zabo yaravuze ati: “Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana na we iyi myaka uko ari mirongo ine ntihagire icyo ubura.” (Gutegeka kwa Kabiri 2:7).

Ndetse n’indirimbo y’Abalewi yanditswe na Nehemiya igaragaza neza uko Imana yitaga Bisiraheli ndetse no muri iyo myaka yo gucibwa: “Ariko wowe kubw’imbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi y’igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere cyangwa inkingi y’umuriro yo kubamurikira nijoro, ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo. Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi. Nuko ubatungira mu butayu imyaka mirongo ine; … imyambaro yabo ntiyasazaga, n’ibirenge byabo ntibyabyimbaga.” Nehemiya 9:19 -21.

Kuzerera mu butayu ntibyari byategetswe ari igihano gusa ku bigomeke n’abitotombaga, ahubwo byari n’uburyo bwo gutoza urubyiruko ingeso nziza, bategurirwa kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Mose yarababwiye ati: “Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk’uko umuntu ahana umwana we.” “kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze, imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo, cyangwa utayitondera. Nuko, yagucishije bugufi, ikundira ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya; kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.” Gutegeka kwa Kabiri 8:5,2,3.

“Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, mu butayu butarimo abantu, iwabo w’inyamaswa zihuma; arabugota, arabukuyakuya, aburinda nk’imboni y’ijisho rye.” “Yababaranye nabo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza; urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura; yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.” Gutegeka kwa kabiri 32:10; Yesaya 63:9.

Nyamara ibyavuzwe ku mibereho yabo yo mu butayu ni ingero zigaragaza kwigomeka ku Mana. Kwigomeka kwa Kora kwaviriyemo Abisiraheli ibihumbi cumi na bine urupfu. Kandi n’abandi bantu bake cyane batari bafatanyije, bagaragaje yuko bafite umwuka nk’uwo wo kwanga ubutegetsi bw’Imana.

Biracyaza…
Byanditswe na Ellen G. White

Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment