Gukunda Yesu bihurira he no kubahiriza amategeko?

“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.” (Yohana 14:15)

Ese urukundo ruvugwa hariya ni uruhe?

Urukundo ni impamvu isunikira umuntu kukumvira. Muri Bibiliya y’Ikigereki, ijambo ry’umwimerere ryakoreshejwe hariya mukuvuga “urukundo” ni “Agapē.” Mu Isezerano Rishya rya Bibiliya, ririya jambo rishatse gusobanura urukundo rwo mu rwego rwo hejuru kandi rw’ukuri. Yohana yaravuze ati: “ntawufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. ” (Yohana 15:13). Ruriya rukundo rwitwa Agapē rero, ni urukundo ruhuza Imana n’umuntu. Ni urukundo rutihuguraho.

Kubaha Imana kubw’agahato cyangwa se biturutse k’ubwoba, ibyo rwose ntabwo ari ukubaha nyako. Bishobora kubaho ko iriya mpamvu cyangwa imbaraga y’urukundo itera umuntu kumvira ibura cyangwa ikaba yagira intege nke. Iyo bigenze bityo, na bwo ni ngombwa gukomeza kumvira no kubaha hashingiwe kuri ririya hame ryonyine ubwaryo. Urukundo rurabibwa kandi rukavomerwa ndetse rugafumbirwa. Kuba umuntu adafite urukundo rukenewe ntabwo bigomba narimwe kumubera urwitwazo rwo kutumvira cyangwa kubahuka. Kuba umuntu adakunda Imana bimuha uburenganzira bwo kutayumvira. Kimwe nuko kuba umuntu adakunda undi bitamuha uburenganzira bwo kumwubahuka. Rumwe mungero nziza zo kubaha bivuye k’urukundo ni ukubaha ababyeyi babo kw’abana. Abana bubaha ababyeyi kubera ko babakunda.

None se mukuvuga ngo “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye” ni iki Yesu yashakaga kumvikanisha?

Inshinga y’Ikigereki Yesu yakoresheje hariya iri “munzagihe (Future)”. Iriya nshinga “Muzitondera,” inshobora guhindurwa nanone “muntegeko (Imperatif, Imperative)” nk’uko tubibona n’ahandi Yesu yavuze ngo, “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose. Ukunde mugenzi wawe nk’ uko wikunda.” (Matayo 22:37,39).

Amategeko ye Yesu yasabaga abantu gukomeza, yari n’amategeko ya Se, kuko Yesu ntabwo yavugaga ku bwe, ahubwo yavugaga ibyo Se wamutumye yamutegetse kuvuga. Yavugaga amategeko, amahame atera umudendezo yari yarahawe Isiraheli cyera, ayo ni yo yavuze ati “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko n’aho ryaba ryoroshye hanyuma y’ ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mubwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mubwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.” (Matayo 5:17,19).

Ariya mategeko cumi y’Imana rero, Yesu yarayubahirizaga.

Yesu yatanze amategeko ku giti cye nk’itegeko rishya ngo “Mukundane nk’uko nabakunze, abe ari ko mukundana.” (Yohana 13:34). Ririya tegeko ntabwo yaritangiye kugira ngo rigire iryo risimbura na rimwe mu mategeko cumi y’umudendezo, ari yo yerekana imico idahinduka  y’Imana, ahubwo yaritangiye kugaragaza neza ubusobanuro nyakuri bwayo, no kwerekana ukuntu amahame ayakubiyemo agomba gukoreshwa cyangwa gushyirwa mubikorwa mu bintu binyuranye bibaho m’ubuzima.

Mbese ukunda Yesu? Niba wemeza ko umukunda se, witondera amategeko ye yose uko ari icumi?

Ubuntu n’amahoro bibane nawe!

Eric Ruhangara

Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment