Uko Isabato yageze mu Badiventiste ivuye mu Babatisita b’umunsi wa Karindwi (Igice cya 3)

UKO ISABATO YAGEZE MUBADIVANTISTE IVUYE MU BABATISTA B’UMUNSI WA KARINDWI (IGICE CYA 3)

“Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” (Matayo 5:18)

Mubayoboke b’itorero ry’Ababtisita b’umunsi wa karindwi bagiye bagirana ibiganito cyane n’Abadivantisite b’Abamilerite, umwe mub’ingenzi cyane ni uwitwaga Rachel Oakes. Ahagana muntangiriro za 1844 yari yarakiriye ubutumwa bw’Abadivantisite, ndetse yari yaragejeje imyumvire ye ijyanye n’Isabato ku nteko y’Abadivantisite b’i Washington, New Hampshire, aho umukobwa we, Madame Cyrus Farnsworth, yasengeraga.

Umuntu wa mbere Rachel Oakes yahinduye ni umukwe we witwaga William Farnsworth, na we wari waramwemeje inyigisho z’Abadivantisite mbere yaho. Undi muntu yemeje iby’Isabato ni uwitwaga Frederick Wheeler. Uyu igihe kimwe ubwo yari arimo kubwiriza mu itorero ry’i Washington, yavuze ati “abantu bose bahamya ko bafitanye umubano na Kristo, bakajya no kumeza ye mu ifunguro ryera, bagomba no kwitegura kumukurikira maze bakumvira amategeko y’Imana muri byose.”

Nyuma yaho Rachel yibukije Frederick Weeler ariya magambo we ubwe yivugiye. Yaramubwiye ati “ubwo wayavugaga narahagurutse nigira hafi maze mpagarara mu iteraniro, numvaga nshaka kugira icyo mvuga.” Nuko Wheeler aramubaza ati “Ni iki se wari ufite mubitekerezo wumvaga ushaka kuvuga?” Undi ati “Nashakaga kukubwira ko ukwiriye kubanza ugakuraho ameza y’ifunguro ryera maze ukayatwikiriza igitambaro, kugeza ubwo uzabanza ugakurikiza amategeko y’Imana.”

Frederick Weeler yabaye nk’uguye mu kantu kubera ukuntu uriya mubyeyi Rachel yari amuhangaye imbonankubone. Nyuma y’igihe yaje kubwira imwe mu nshuti ze ati, “amagambo ya Madame Rachel Oakes yarampinguranyije imbere kurenza ikindi kintu cyose naba barabwiwe.” Yakomeje kugenda ayatekerezaho kenshi, yiga cyane Bibiliya kuri iriya ngingo y’amategeko, nuko bidatinze atangira kujya aruhuka isabato yo kumunsi wa karindwi. Icyo gihe byari ahagana muri Werurwe 1844. Icyaje kuvamo ni uko abizera benshi ba ririya torero ry’i Washington batangiye kujya bifatanya na Wheeler hamwe na William Farnsworth mu kubaha isabato yo muri Bibiliya.

Nitugera mu ijuru, umwe mu bantu b’intwari bazaba bateye amatsiko ni uriya mubyeyi Rachel Oakes. Yari umuntu uhagarara kubyo yemera. Bicye dushobora kumuvugaho ni uko yari umuntu utaragiraga isoni n’ubwoba mukumenyesha abandi ibyo yizeraga. Imana yari yaramuhaye ijwi maze arikoresha mugukwirakwiza ukuri kw’Isabato yayo. Ntabwo nzi niba uburyo yakoreshaga mukwamamaza isabato bwari ubw’ikibwirizwa giteguye neza, gishingiye kuri Kristo, cyangwa niba hari ukuntu yashotoranaga, cyangwa niba yarahanganaga n’abatemera isabato, ariko niringira ko icyigisho cye cyabaga gishingiye kuri Kristo, kuva byaratumye Frederick Wheeler uriya, wari umupasitoro w’umumetodisite, atarigeze amwinuba.

Rimwe mu masomo dukura kuri Rachel Oakes ni uko tudashobora kumenya uburyo ubutumwa tugeza kubandi bwaguka bukagera kure. Ubutumwa yatanze bwaragutse bugera kuri benshi. Uyu munsi hari benshi baruhuka isabato kubera uruhare uriya mubyeyi w’intwari yagize mukuyimenyekanisha.

Biracyaza….

Ushobora gukurikira icyi cyigisho muburyo burambuye k’urubuga rwa YouTube rwitwa “Blessed Hope Message.”

Ariya mateka yakuwe mu gitabo kitwa “LEST WE FORGET”, cyanditswe na George R. Knight.

Byateguwe na
Eric Ruhangara

Related posts

Leave a Comment