Uko Isabato yageze mu Badiventiste ivuye mu Babatisita b’umunsi wa Karindwi (Igice cya 2)

UKO ISABATO YAGEZE MU BADIVENTISTE IVUYE MU BABATISITA B’UMUNSI WA KARINDWI (IGICE CYA 2)

“Imana ha umugisha umunsi wa karindwi iraweza kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.” (Itang 2:3).

Ubushize, twabonye uko Ababatisita b’umunsi wa karindwi bagize umusaruro mu mwete bagize wo kumenyekanisha Isabato yo muri Bibiliya mu bandi bakristo mu ntangiriro z’imyaka ya 1840. Igitangaje ni uko umugabane munini w’abashishikariye kumenya iby’isabato wari ugizwe n’abo mu itsinda ry’Abadiventisite b’Abamilerite (abayoboke b’inyigisho za Wiliyamu Mileri). Icyakurikiyeho ni uko ikinyamakuru cy’Ababatisita b’umunsi wa karindwi cyavugaga iby’Isabato kitwaga “Sabbath Recorder,” cyatangaje mu kwezi kwa Kamena 1844 ko umubare munini w’abari bategereje gutunguka vuba kwa Kristo (ni ukuvuga Abadiventisite) bari bamaze kwakira umunsi wa karindwi, ndetse ko bari baratangiye kujya bawuruhuka nk’isabato. Kiriya kinyamakuru cyakomeje kivuga ko kubaha Isabato ari n’uburyo bwiza bwo kwitegura kugaruka kwa Kristo.

Ntabwo tuzi neza icyo kiriya kinyamakuru cyashakaga kuvuga mukuvuga ko umubare munini w’Abamilerite batangiye kweza isabato mu mpeshyi ya 1844, ariko tuziko ikibazo cy’isabato yo kumunsi wa karindwi cyari kimaze kuba ingorabahizi ahagana muri Nzeri ku Badiventiste b’abamilerite, kuburyo ubuyobozi bwabo bwasohoye inyandiko ebyiri mu kinyamakuru cyabo kitwaga “Midnigt Cry” (Urusaku rwa mu gicuku) kivuga byimbitse kuri iriya ngingo y’isabato. Baranditse bati “dusoma ko abantu benshi ngo barimo bamenyereza ibitekerezo byabo kubaha itegeko ryo kuruhuka umunsi wa karindwi.” Abanditsi ba kiriya kinyamakuru “Urusaku rwa mu gicuku banzuye ko “nta mugabane wihariye w’igihe cyangwa se umunsi wihariye uhari abakristo basabwa n’itegeko kuwushyira kuwugira udasanzwe ngo ube igihe cyēra cyangwa umunsi wera.” Ni uko barakomeza bati “Ariko niba uyu mwanzuro atari ukuri, dutekereza ko umunsi wa karindwi ari wo wonyine uvugwa mu itegeko ko ugomba kuruhukwa.”

Inyandiko y’abanditsi b’Abamilerite iheruka muri kiriya kinyamakuru yanzuye ivuga iti “benedata na bashiki bacu b’umunsi wa karindwi barimo baragerageza kuvugurura umutwaro wa kera w’Abayuda wavuyeho, ngo bawuhambire ku majosi yabo.” Iriya nkuru yo mukinyamakuru yatanze igitekerezo ko Abakristo badakwiriye kwita “Umunsi wa mbere w’icyumweru” (Dimanche, Sunday) isabato.
Ababatisita b’umunsi wa karindwi na bo basubije ziriya nkuru zo mu kinyamakuru cy’Abadiventiste bagira bati, “ubuvumbuzi bw’inzaduka bw’abizera b’Abadiventiste bwemeza ko Kristo azagaruka ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi kwa kiyuda ahari bwarindagije ibitekerezo byabo cyane, kuburyo badashobora guha agaciro ibyo babwirwa kubijyanye n’isabato.”

Muri macye, Ababatisita b’umunsi wa karindwi n’Abadiventiste b’Abamilerite basaga n’abateranaga amagambo mubinyamakuru. Uko ni ko byagenze. Ariko ukuri kwa Bibiliya ntikujya gucika intege. Ntabwo kujya kurambirwa. Ibyo rero dukwiriye kubushimira Imana. Iyobora ubwoko bwayo nk’imbaga (itsinda rimwe) kandi iyobora na buri wese muri twe kugiti cye intambwe ku ntambwe mu nzira y’ijambo ryayo. Imana ikomeze kutuyobora mugihe twiga ijambo ryayo n’amateka y’itorero ryayo kugira ngo turusheho gukomera mukwizera kwacu.

Biracyaza…

Eric Ruhanga.

Ariya mateka yakuwe mu gitabo kitwa “LEST WE FORGET” Cyanditswe na George R. Knight.

Ushobora gukurikira icyi cyigisho mu buryo burambuye kurubuga rwa YouTube rwitwa “Blessed Hope Message.”

Related posts

Leave a Comment