Kwigomeka kwa Kora (Umugabane wa 2)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 35): KWIGOMEKA KWA KORA (Umugabane wa 2)

Kora na bagenzi be b’abagambanyi bari baragize amahirwe yo kubona kwigaragaza kw’imbaraga z’Imana mu buryo budasanzwe kandi bukomeye. Bari mu mubare w’abazamukanye na Mose ku musozi bakabona ikuzo ry’Imana. Ariko kuva icyo gihe hari harabayeho impinduka. Igishuko, cyari gito mu itangira, cyagiye gihishwa kigenda kigira imbaraga uko cyashyigikirwaga, kugeza ubwo ubwenge bwabo bwasigaye bugengwa na Satani, maze biyemea agukora umurimo wuje urwango. Kubera gushaka kwerekana ko baharanira gutunganirwa kw’abantu, babanje kongorerana kutanyurwa kwabo hanyuma babyongorera n’abayobozi b’Abisiraheli. Uburyarya bwabo bwakiriwe vuba ku buryo batahagarariye aho maze amaherezo bagera aho biyizera ubwabo ko bakoreshwa n’ishyaka ry’Imana.

Bashoboye kuyobya ibyegera magana abiri na mirongo itanu, abantu b’ibirangirire mu iteraniro ryose. Kubera gushyigikirwa n’abo bantu b’ibirangirire, bumvise bafite icyizere cy’uko bazakora impinduka zikomeye mu buyobozi kandi barushaho kunoza imitegekere ya Mose na Aroni.

Ishyari ryabyaye igomwa, kandi igomwa naryo rivamo kwigomeka. Bari baraganiriye ku burenganzira bwa Mose kuba afite ubutware n’icyubahiro bikomeye bityo, kugeza ubwo bageze aho bamufata ko afite umwanya wo kwifuzwa, buri wese muri bo yashoboraga gukora. Baribeshye kandi bashukana batekereza ko Mose na Aroni ubwabo bihaye imyanya y’ubuyobozi bari bafite. Abo batari banyuzwe bavugaga ko Mose na Aroni bishyize hejuru y’iteraniro ry’Uhoraho, biha inshingano z’ubutambyi n’ubutegetsi busanzwe, ariko ko inzu yabo itari yarahawe ikuzo kurusha izindi zose mu Bisiraheli. Abigometse bavugaga ko Mose na Aroni atari intungane kurusha rubanda, kandi ko byari bihagije yuko baba ku rugero rumwe na bene wabo bari barahawe amahirwe amwe yo kurindwa no kubana n’Imana nkabo.

Umurimo wakurikiyeho w’abo bagambanyi wafashe na rubanda. Ku bantu bari mu ikosa kandi bakwiriye gucyahwa, nta cyiza nko kubona ubashyigikira akandi akabashima. Kora na bagenzi be bashyigikiwe na rubanda rusigaye. Bavuze ko ikirego kivuga yuko kwitotomba kw’abantu ari ko kwabazaniye umujinya w’Imana ari ikinyoma. Bavuze yuko inteko y’abantu nta gicumuro yari ifite, kubera ko nta kindi basabaga kirenze uburenganzira bwabo; ariko ko Mose yari umutegetsi utegekesha igitugu; ko yari yaracyashye abantu abita abanyabyaha kandi ari intungane ndetse ko Uhoraho ari hagati muri bo.

Kora yasubiriyemo abantu amateka y’uburyo bagenze mu butayu, aho banyujijwe ahantu henshi h’impatanwa, kandi abantu benshi bakaba bararimbutse kubera kwitotomba no kutumvira kwabo. Abumvaga Kora bibwiye yuko basobanukiwe neza ko ingorane zabo zitajyaga kubaho iyo Mose abanyuza mu yindi nzira. Bemeje ko ibyago byose bahuye nabyo byatewe na we kandi ko kutinjira muri Kanani kwabo byari ingaruka y’imiyoborere mibi ya Mose na Aroni; ndetse ko iyo Kora ababera umuyobozi akabashishikariza kwishingikiriza ku bikorwa byabo byiza aho gucyaha ibyaha byabo, bajyaga kuzagira urugendo ruhire; kandi aho kuzerera mu butayu bajyaga kuromboreza bakajya mu Gihugu cy’Isezerano.

Muri uyu murimo wuzuyemo urwango, habayemo ubumwe bukomeye no kumvikana mu bantu batumvikanaga muri iyo mbaga kuruta uko byari byarabayeho mbere. Kora abonye abantu bamwumva byamwongereye icyizere kandi bituma arushaho kwizera ko kuba Mose yarihaye ubuyobozi bizateza akaga umudendezo w’Abisiraheli niba bidahagaritswe. Yavuze kandi ko Imana yabimuhishuriye kandi ko yamwemereye gukora impinduka mu butegetsi igihe kitararenga. Nyamara abantu benshi ntibari biteguye kwemera ibirego Kora yaregaga Mose. Bibutse imirimo ye yo kwitanga no kwihangana, maze babura uko babigenza. Byari ngombwa rero ko atanga impamvu yo kwikunda kubw’uko guhangayikira Abisiraheli kwe; kandi ikirego cya kera cyongera kuvugwa ko yabakuriye mu Misiri kurimbukira mu butayu kugira ngo atware ibintu byabo.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment