Ubusobanuro bwa Zaburi 2: Kunesha kwa Mesiya n’Ubwami bwe

UBUSOBANURO BWA ZABURI 2: Kunesha kwa Mesiya n’Ubwami bwe

“Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? N’amaboko yatekerereje ikiiby’ubusa? 2 Abami bo mu isi biteguye kurwana, Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze 3 Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje, Tujugunye kure ingoyi batubojesheje.” 4 Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba. 5 Maze izababwirana umujinya, Ibatinyishe uburakari bwayo bwinshi, 6 Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye, Kuri Siyoni umusozi wanjye wera.”

7 Ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye. 8 Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, N’abo ku mpera y’isi ngo ubatware. 9 Uzabavunaguza inkoni y’icyuma, Uzabamenagura nk’ikibumbano.”

10 Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, Mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga. 11 Mukorere Uwiteka mutinya, Munezerwe muhinde imishyitsi. 12 Musome urya Mwana, kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira, Kuko umujinya we ukongezwa vuba. Hahirwa abamuhungiraho.”

Ni nde wanditse iriya Zaburi 2?

Mu gihe Zaburi 1 twabonye ubushize yerekana inzira ebyiri z’abantu (inzira y’abubaha Imana n’iy’abanyabyaha), iyi Zaburi ya cyami yo yerekana inzira ebyiri z’amahanga. Zaburi 2 mu buryo budatomoye ivuga ibya Mesiya. Nk’uko Zaburi 1 ivuga iby’ukuntu uwubaha Imana ahirwa ndetse n’amaherezo mabi y’abanyabyaha, ni ko Zaburi 2 na yo yerekana kubura umumaro ko kwigomeka k’Uwiteka ndetse no guhirwa kw’abantu biringira Umwana w’Imana. Zaburi 1 itangirana amagambo y’ihirwe; na ho Zaburi 2 yo iyasorezaho. Nk’uko igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kibihamya mu gice cya 4:25, iriya Zaburi 2 yahimbwe na Dawidi ubwo yari ashaje ageze hafi y’iherezo ry’ubuzima bwe, ubwo umuhungu we Salomo yimikwaga nk’umwami (1 Abami 1). Mu bihe bya kera, impinduka z’abategetsi akenshi zabaga zivuze ko hagiye kubaho akaga gakomeye k’imyivumbagatanyo mu baturage b’ibihugu. Ibi rero ni na byo byabayeho ubwo Dawidi yasigiraga ingoma ye Salomo. Undi muhungu we mukuru witwaga Adoniya ntiyabyishimiye maze arigomeka ashaka munkoramutima za Se abamushyigikira, barimo umutambyi Abuyatari n’umugaba w’ingabo Yowabu, maze bamutiza amaboko yiyimika nk’umwami.

Ibice bigize Zaburi 2

Mu buryo bw’imyandikire, iyi Zaburi igizwe n’ibice bine, buri gitero kigizwe n’umubare w’amagambo ujya kungana n’uw’ibindi. Igitero cya mbere (Kuva ku murongo 1 kugeza uwa 3) gitanga ishusho y’ukuntu ibikomerezwa n’abanyambaraga bo mu isi bajya bashaka guhinyuza Umutware w’isanzure na Mesiya we.

Umurongo wa 1 utangira ubaza ngo “Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo?” Bariya banyamahanga byavugwaga hariya ni ibihugu by’abapagani byari bikikije Isiraheli. Dawidi yatangazwaga no kubona abantu banga kuyoborwa n’Imana. Mu gihe umukiranutsi ahora atekereza Imana, ibihugu by’abapagani byo bihora bitekereza ku kuntu byakwigomeka ku Mana.

2. Ntabwo ari ubwigomeke bwo mu rwego rwa Politiki n’ubukungu gusa, ahubwo ni intambara yo mu rwego rw’iyobokamana yo kurwanya Imana n’Umwami yasīze. Ibi bikaba biganisha ku kwigomeka kw’inkozi z’ibibi kuri Kristo (ari we Uwasizwe w’ikirenga). Hakurikijwe umugenzo wa kera, iyo Umutambyi n’umwami babaga barimo bimikwa basukagwaho amavuta mu gahanga. Buriya bwigomeke ni k’uwasizwe buvugwa hariya rero bukaba bwarabaye ubwo bamumanikaga ku musaraba, ndetse bukazasubira ubwo isi yose izishyira hamwe mu kwigomeka ku Mana na Kristo mu ntambara iheruka iri hagati y’ikiza n’ikibi. 3 Ibihugu by’amahanga byari byarayobotse Dawidi amaze kubitsinda byifuzaga gutandukana n’ubuyobozi bw’Imana n’uwari uyihagarariye ku isi; uko rero akaba ari ko no ku iherezo ry’ibihe inkozi z’ibibi zizifuza kubohoka kukuyoboka Mesiya no kubaha amategeko ye.

Igice cya kabiri cy’iriya ndirimbo (Zaburi 2) gihera ku murongo wa 4 kugeza uwa 6. Kikaba cyerekana uburyo Uwiteka atazaha agaciro ibyifuzo by’inkozi z’ibibi maze akimika Mesiya nk’Umwami i Siyoni. Ibi rero ni byo byavuzwe ku murongo wa 4 ngo “Ihora yicaye mu ijuru izabaseka.” Bitandukanye n’imyivumbagatanyo y’amahanga, Yehova we yagaragajwe mu mvugo shusho yicaye atuje, ari mumahoro, mu ijuru, aseka ubugoryi bw’abamwigimetseho. Uyu murongo rero ukaba ugaragaza neza ubupfapfa bw’amaganga azibwira ko ashobora guhinyuza Imana.
5. Maze izababwirana umujinya Ibatinyishe uburakari bwayo bwinshi 6 Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye.” Ibi bivuze ko Imana itazahora igihe cyose irebēra ntacyo ikora. Umujinya w’Imana uvugwa hariya ntabwo ari ukuganzwa n’amarangamutima ngo irakare nk’abantu, ahubwo ni ukutihanganira ikibi kw’Imana maze bigatera ingaruka z’uko habaho ibikorwa byo kurwanya inkozi z’ibibi ziyemeje guhinyuza ku mugaragaro no kurwanya Ishoborabyose. Mukuvuga ngo “Ni jye wimikiye Umwami wanjye,” Umujyazaburi yashakaga kuvuga ko nubwo amahanga ashobora kutabibona, Imana ni yo yimika. Aha akaba yari arimo akomoza ku Mwami mushya wo mu rubyaro rwa Dawidi. Ku buryo bugaragara yakomozaga ku muhungu we Salomo wari wamusimbuye bagatangira kumurwanya, ariko kandi yaganishaga ku Mwami Mesiya.

Igitero cya gatatu gihera ku murongo wa 7 kugeza uwa 9, kikaba kerekana Umwana w’Imana yitegereza iteka ryamweguriye isi mu buryo bwemewe n’amategeko. Ni yo mpamvu ku murongo wa 7 havuga ngo “Ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye.” Ntabwo ari ukubyara muburyo bw’umubiri, ahubwo ni ukubyara muburyo bwo kugira umwana uwawe. Iri ni ijambo ryajyaga rikoreshwa by’umwihariko mu iyimikwa ry’Umwami. Turibona nko mu 2 Samweli 7:14, aho Imana yasezeranyije Dawidi kuzakomeza ubwami bwe no ku gihe cy’umuhungu we Salomo iti “Nzamubera Se na we azambera umwana.” Muri iriya Zaburi rero umwana wundi wavugwaga wari kuzaza nyuma ni Kristo nyuma y’umuzuko we no kuzamurwa mu ijuru ubwo yimikeaga nk’Umwami n’Umutambyi mu ijuru. Ibi tubibona mu gitabo cy’Ibyak 13:32-33 aho Pawulo yavuze ati “Natwe turabahamiriza inkuru nziza y’isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza, yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu, nk’uko byanditswe muri ya Zaburi ya kabiri ngo Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.'”

8. Umurongo wa munani uravuga ngo “Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe.” Mu mateka ibi biraganisha kuri Salomo wategetse igihugu kigari cyane kurusha undi Mwami wese wa Isiraheli. Ariko kuburyo bw’ishusho byaganishaga ku kwaguka muburyo bw’umwuka k’ubwami buhetuye isi yose bwa Kristo ndetse no kuzegurirwa burundu kwe isi yose nk’ubutaka bwe. Ibi bivuze ko isano iri hagati ya Yehova na Mesiya ikomeye kuburyo icyo umwana we yasaba cyose yagihabwa. Umurongo wa 9 uvuga ariya mahanga n’abo kumpera y’isi azabavunaguza inkoni y’icyuma, Uzabamenagura nk’ ikibumbano. Kuragiza inkoni y’icyuma bivuze gutegeka no kuragira. Kuko inkoni y’icyuma yakoreshwaga kera n’umwungeri mu gukubita no kumenagura umwanzi w’umukumbi. Kuriya kubamenagura nk’ikibumbano byo biraganisha ku kurimbura bya burundu. Ibi bizasohora burundu mu irimbuka ryo mu gihe giheruka ry’abanyabyaha.

Igitero cya kane cy’iriya Zaburi 2 gihera ku murongo wa 10 kugeza 12. Kikaba gitanga inama yo kuyoboka Umwami wasizwe. Hanyuma irya ndirimbo igasozwa n’ijambo ry’ihirwe (ry’umugisha). Ariya magambo yo ku murongo wa 10 avuga ngo “Mwa bami mwe, mugire ubwenge,” bivuze ko inzira ebyiri ziri imbere y’abigometse; imwe ni uguhitamo gukomeza kwigomeka bikazabazanira kurimbuka, cyangwa se kuyoboka ubushake bw’ijuru, ibi bikaba bivuze umunezero uhoraho. Dawidi araburira abayobozi b’ibihugu byigometse ngo bemere ubwami bwa Mesiya bitaratinda; amaherezo ibi bikaba biganisha ku butumwa bw’umuburo n’ibyiringiro ku batizera ngo bakire Mesiya mbere yuko igihe cy’imbabazi kirangira. Na ho mu kuvuga k’umurongo wa 12 ngo “Musome uriya mwana kugira ngo atarakara…,” ahangaha harerekana igikorwa cyo guha icyubahiro no kuramya Mesiya, uwo Yehova yatangaje ko ari Umwna we. Kuriya gusoma kuvugwa hariya kwari gukurikije umuco wo mu burasirazuba wo guha icyubahiro umuntu wo mu rwego rwo hejuru. Urugero, ubwo Samweli yimikishaga amavuta Sawuli yaramusomye (1 Samweli 10:1). Umunyazaburi rero aragira inama abazigomeka kuri Mesiya, kumwera nk’Umwami no kuyoboka ubwami bwe. “Kuko umujinya we ukongezwa vuba. Mu rukundo rwayo rutagira akagero, umujinya w’Imana amaherezo uzahagurukira icyaha maze ukongore abanze kwakira Mesiya. Ariko ntabwo Imana inezezwa no kurimbuka kw’abanyabyaha. Hanyuma mu gusoza iriya ndirimbo ye Dawidi yaravuze ati “Hahirwa abamuhungiraho bose.”

Nk’uko twabibonye, iriya Zaburi isoreza ku ijambo ry’ihirwe (ijambo ry’umugisha) ryabwiwe abantu bose biringira Umwami wa Yehova. Abantu bose, b’ibihe byise, bo mu turere twose, bo mumahanga yose, baracumuye none bakeneye Umukiza. Hahirwa rero abamenya ko bakeneye Mesiya kandi bakamwiringira. Ni inshingano y’ingenzi y’Umukristo, ni inshingano yawe nanjye guhamagarira abantu kwihana ibyaha byabo kandi bakayoboka ubutware bwa Yesu, Umwana w’Imana wasizwe. Iyi Zaburi 2 rero ni indirimbo y’ivugabutumwa. Jye nawe twese iratureba.

Byateguwe na
Eric Ruhangara

Related posts

Leave a Comment